RFL
Kigali

CYCLING: Sempoma yahamagaye abakinnyi batanu bazitabira Grand Prix Chantal Biya 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/09/2018 11:41
0


Kuva kuwa 26 kugeza kuwa 30 Nzeli 2018 haraba hakinwa irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka ibice by’igihugu cya Cameroun, Grand Prix Chantal Biya 2018 irushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 18. Abakinnyi batanu b’u Rwanda bazitabira iri siganwa bamaze guhamagarwa.



Irushanwa rifitwe na Clovis Kamzong n’ubundi ukomoka muri Cameroun waritwaye mu 2017, rizitabirwa n’abakinnyi batanu (5) barimo Nsengimana Jean Bosco, Nsengimana Jean Bosco,  Rugamba Janvier, Uwiduhaye na Manizabo Eric.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu (Team Rwanda) izahaguruka mu Rwanda kuwa 24 Nzeli 2018 igana muri Cameroun kwitabira Grand Prix Chantal Biya 2018 irushanwa rizitabirwa n’amakipe icumi (10) rikaba rigizwe n’uduce dutanu (5 Stages).

Sempoma Felix niwe uzaba atoza ikipe y'u Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya 2018

Sempoma Felix niwe uzaba atoza ikipe y'u Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya 2018

 Uduce Grand Prix Chantal Biya 2018 izanyuramo:  

Etape 1: Douala – Douala, 92 km

Etape 2: Yaounde-Nanga-Eboko, 152 km

Etape 3: Yaounde – Ebolowa, 151 km

Etape 4: Samgmelima – Meyomessala, 134 km

Etape 5: Sangmelima – Yaounde, 170 km






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND