RFL
Kigali

CYCLING: Ndagijimana Daniel yegukanye Tour de Ruramira 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2018 11:24
0


Ndagijimana Daniel w’imyaka 17 ukomoka mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza ni we wegukanye irushanwa ngarukamwaka rizenguruka uyu murenge aho yakoresheje iminota 49 n’amasegonda 15” (49’15”) mu ntera ya kilometero 35 (35 Km).



Ni isiganwa ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeli 2018 n’ubundi mu murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza. Abasiganwa bakoraga intera ya kilometero (35 Km) baca mu tugari tugize uyu murenge. Ndagijimana yahize abandi muri iri siganwa ryabaga ku nshuro ya kabiri kuko n’ubundi riheruka muri Kanama 2017.

Uyu musore yakunze kuba mu b’imbere ubwo iri siganwa ryari ritangiye kuko yari mu itsinda ry’abakinnyi batatu bari bafashe umwanzuro wo gukomeza kuba imbere (Break-away). Aba bakinnyi bari bakurikiwe n’itsinda ry’abakinnyi batanu (5) ariko batabashije kubafata kuko isiganwa ryarinze risozwa bakibasigamo umunota umwe n’amasegonda 20’ (1’20”). Ndagijimana Daniel yahise ahembwa ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda (70.000 FRW).

cycling

Ndagijimana Daniel ahabwa igihembo

Ndagijimana Daniel ahabwa igihembo cyo kuba yabaye uwa mbere

Abato n'abakuru bose barahembwe

Abato n'abakuru bose barahembwe 

Akimara gusoza isiganwa, Ndagijimana yavuze ko yari yiteguye neza kandi ko nta kibazo yagize mu nzira. Gusa ngo nk’abana bakinira mu ntara mu mihanda mibi bakaba basaba ko babonerwa uburyo bw’imyitozo igendanye n’igihe ndetse no kuba batangira kwitoreza ku magare y’abababize umwuga kuko kuri ubu bakoresha amagare asanzwe afite amapine manini (Pneu Ballon).

“Ndishimye kuba natsinze iri rushanwa. Gusa nyine ntabwo byari byoroshye n’ivumbi twacagamo. Nk’ubu twasaba ko abashinzwe siporo badufasha bakadukorera ubuvugizi tukabona uko twajya twitoza mu buryo bwiza bakaba banadushakira amagare meza kuko aya dukoresha siyo akoreshwa mu marushanwa akomeye nka Tour du Rwanda”. Ndagijimana

Ndagijimana yakomeje avuga ko amafaranga yahembwe azamufasha mu myigire ye ndetse no kuba yafasha umuryango we gukemura bimwe mu bibazo bito biba bihari kandi ko azakomeza gukina umukino w’amagare kugeza ageze mu ikipe y’igihugu.

“Amafaranga bampaye ndayafite. Ndayashyira umubyeyi wanjye turebe ko yazamfasha mu gushaka ibikoresho by’ishuli ayasigaye tuzakemure ibibazo biba biri mu rugo. Nzakomeza gukina umukino w’igare kuko ndawukunda kandi numva ko uzangirira akamaro Imana nibimfashamo”. Ndagijimana

Ndagijimana Daniel aganira n'abanyamakuru nyuma y'irushanwa

Ndagijimana Daniel aganira n'abanyamakuru nyuma y'irushanwa

   Hope For Life Association umwe mu batumye umukino w'amagare asanzwe (pneu Ballon) ahabwa agaciro muri Kayonza

Hope For Life Association umwe mu miryango yatumye umukino w'amagare asanzwe (pneu Ballon) ahabwa agaciro muri Kayonza 

Ndagijimana yaje akurikiwe na Nsengiyumva Shemu wakoresheje iminota 52’ n’amasegonda 28” (52’28’’), Hategekimana Eric aba uwa gatatu akoresheje (52’34’’) mu gihe Manirafasha Jean Paul yabaye uwa kane akoresheje (54’ ). Aba bari basiganwe mu cyiciro cy’abakinnyi bari mu kigero cy’imyaka 18 ariko batarengeje imyaka 40 y’amavuko nk’uko Indangamuntu zabo zabigaragazaga.

Mu cyiciro cy’abakinnyi bari hejuru y’imyaka 40 y’amavuko, Nsanzumuhire Jean Bosco yaje ku mwanya wa mbere akoresheje (1h14’38’’) aza akurikiwe na Nsekanabo Emmanuel (1h15’06”) ku mwanya wa kabiri mu gihe Uhoraningoga Theogene (1h16’11’’) yaje mu mwanya wa gatatu.

Murenzi Jean Claude umuyobozi w’akarere ka Kayonza yashimye abitabiriye Tour de Ruramira 2018 avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ifite kinini ivuze ku buzima bw’abantu. Iyo nsanganyamatsiko iragira iti: 'Isuku na Siporo ni isoko y’ubuzima bwiza."

“Nishimiye ko irushanwa ryagenze neza kuko nta mpanuka yabaye. Ndizera ko abatsinze bishimiye intsinzi kandi n’abatsinzwe badacika intege kuko bazatsinda ubutaha. Murasabwa kugira isuku munakora siporo kuko ni byo bitanga ubuzima bwiza”. Murenzi Jean Claude

Murenzi Jean Claude umuyobozi w’akarere ka Kayonza

Murenzi Jean Claude umuyobozi w’akarere ka Kayonza

Abasiganwe bose muri rusange bari 60 hasoza 55

Abasiganwe bose muri rusange bari 60 hasoza 55

Amagare bakoresheje ubwo bari basoje

Amagare bakoresheje ubwo bari basoje bayashyize ahantu hamwe bajya kuruhuka

Dore abahize abandi muir iri siganwa n’ibihembo bahawe:

Urubyiruko:

1.Ndagijimana Daniel:49’15” (70.000 FRW)

2.Nsengiyumva Shemu: 52’28’’ (60.000 FRW)

3.Hategekimana Eric: 52’34’’ (50.000 FRW)

4.Manirafasha Jean Paul: 54’ (40.000 FRW)

5.Niyoyita Emmanuel: 57’43”(30.000 FRW)

Abakuze n’abari hejuru y’imyaka 40:

1.Nsanzumuhire Jean Bosco: 1h14’38’’ (30.000 FRW)

2.Nsekanabo Emmanuel: 1h15’06” (25.000 FRW)

3.Uhoraningoga Theogene: 1h16’11’’(20.000 FRW)

4.Harerimana Emmanuel: 1h19’37” (15.000 FRW)

5.Ndaribitse Modeste: 1h24’51” (10.000 FRW)

cycling

Ndagijimana ubwo yaterurwaga ageze ku murongo

Ndagijimana ubwo yaterurwaga ageze ku murongo

Umuhanda warimo ivumbi kuko ntabwo urajyamo kaburimbo

Umuhanda warimo ivumbi kuko ntabwo urajyamo kaburimbo

Ambulance isohoka ku kibuga cya Mumena

Ruramira

Abakinnyi bakoreshaga imihnada basanzwe banyuramo abenshi banyura mu marembo y'iwabo

cycling

cycling

cycling

cycling

cycling

Abakinnyi bakoreshaga imihanda basanzwe banyuramo abenshi banyura mu marembo y'iwabo

cycling

Abana bahawe umwanya bava mu mashuli bajya kureba igare

cycling

Abana bahawe umwanya bava mu mashuli bajya kureba igare

Abakuze n'abo bari bemewe

Abakuze n'abo bari bemewe

Uyu mwana ntabwo yari yemerewe gusiganwa ariko yajyanye n'isiganwa

Uyu mwana ntabwo yari yemerewe gusiganwa ariko yajyanye n'isiganwa

Irushanwa rigitangira

Ferwacy

Irushanwa rigitangira

Mbere gato ko irushanwa ritangira

cycling

Mbere gato ko irushanwa ritangira

Mparabanyi Faustin watwaye Tour du Rwanda itaraba mpuzamahanga ubu ni umwe mu komiseri bayo

Mparabanyi Faustin wakinnye umukino w'amagare ni we wari komiseri wa Tour de Ruramira 2018

cycling

Abakinnyi biteguye gusiganwa

Abakinnyi basuhuzanya

cycling

cycling

Rayon Sports

Abakinnyi biteguye gusiganwa

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND