RFL
Kigali

CYCLING: Munyaneza Didier yegukanye shampiyona y’umukino w’amagare 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2018 23:22
0


Munyaneza Didier umukinnyi w’imyaka 19 ukinira Benediction Club y’i Rubavu ni we wegukanye shampiyona y’umukino w’amagare 2018 mu cyiciciro cyo gusiganwa mu muhanda (Road Race) urugendo yakoresheje amasaha atatu, iminota 55 n’amasegonda 12. Ni urugendo rungana na kilometero 150 (150Km).



Munyaneza Didier utari wahiriwe n’irushanwa ryo gusiganwa umuntu ku giti cye ryabaye kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018, yaje guhiga abasore barimo; kizigenza Areruya Joseph, Uwizeyimana Bonaventure, Hakuzimana Camera, Hadi Janvier na Jean Bosco Nsengimana abakinnyi baba bafite ubushobozi bwo kuba batungura umuntu igihe icyo ari cyo cyose.

Muri uru rugendo, abasiganwa bavaga kuri Stade Amahoro-Kimironko-Ibitaro bya Kibagabaga-Ibiro bikuru bya MTN-RDB-Airtel bakagaruka kuri sitade Amahoro. Iyi ntera ya Kilometero 12.5 (12.5Km), Munyaneza Didier yabikoze inshuro 12 bingana na Kilometero 150 Km nk’uko abasiganwaga mu cyiciro cy’abahungu bakuze n’abatarengeje imyaka 23 bagombaga kubikora.

Munyaneza Didier yihariye ibihembo by'umunsi

SKOL

Munyaneza Didier yihariye ibihembo by'umunsi

Ibimenyetso by’uko Munyaneza Didier yari kwitwara neza byabaye nk’aho bitangira kugaragara neza ubwo bari bamaze gukora inshuro (Laps) icyenda (9) kuko uyu musore yari mu gikundi cyari kirimo Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco . Aba bose bari inyuma ya Tuyishimire Ephraim, Hakuzimana Camera na Hadi Janvier bari imbere yabo iminota ine n’amasegonda ane (2’4”).

Bamaze kuzenguruka inshuro icumi (10 Laps), Hakuzimana Camera na Hadi Janvier nk’abakinnyi bakomeye bari bakomeje kuyobora ariko n’ubundi inyuma yabo hari Areruya Joseph, Jean Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Byukusenge Patrick, Gasore Hategeka, abakinnyi bose bakinaga basa n’abegeranye cyane (Peloton).

Hasigaye kuzenguruka inshuro imwe ni bwo Munyaneza Didier yisanze ari imbere na Hakuzimana Camera ubwo hagati yabo n’igikundi bari basizemo iminota ibiri n’amasegonda atandatu (2’6”).

Bakomeje kongera ibihe byabo ariko ari nako urugamba rwari rukomeye mu gikundi kuko Areruya Joseph yari afite gahunda yo kubacomokamo akaba yasanga Munyaneza Didier na Hakuzimana Camera bari bamaze kumusiga. Munyaneza yaje guhinguka ku biro bya Airtel-Tigo ari imbere kuko hagati ye na Twizerane Mathieu (Cycling Club For All) harimo amasegonda abiri gusa kuko yari amuriho.

Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Club yabaje inyuma ari uwa gatatu akoresheje 3h57’12”, Tuyishimire Ephraim aza ari uwa kane akoresheje 3h57’15”. Hadi Janvier (Benediction Club) yakoreheje 3h58’06” mu gihe Areruya Joseph (Delko Marseille) yaje ari uwa gatandatu (6) akoresheje 3h58’18” akurikirwa na Bonaventure Uwizeyimana wabaye uwa karindwi (7) akoresheje 3h58’21”.

Uva imbere: Tuyishimire Ephraim, Hadi Janvier na Hakuzimana Camera ubwo bari imbere

Uva imbere: Tuyishimire Ephraim, Hadi Janvier na Hakuzimana Camera ubwo bari imbere

Mu bihembo byahawe Munyaneza Didier harimo icy’umukinnyi witwaye neza mu batarengeje imyaka 23, umukinnyi watsinze mu rugendo rwa kilometero 150 no kuba yatwaye shampiyona muri rusange.

Wari umunsi mwiza kuri MUnyaneza Didier

Munyaneza Didier.

Munyaneza Didier.

Wari umunsi mwiza kuri Munyaneza Didier

Munyaneza Didier.

Munyaneza Didier.

Munyaneza acugusa shampanyi

Mu cyiciro cy’ingimbi, Habimana Jean Eric ukinira ikipe ya Fly Cycling Club , ikipe y’uruganda rwa SKOL Brewery ni we watwaye shampiyona mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda (Road Race) kuko intera ya kilometero ijana (100 Km) bari bateganyirijwe, Habimana yazigenze amasaha abiri, iminota 47 n’amasegonda 41” (2h47’41”).

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Club yahise abandi bana bangana

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Club yahise abandi bana bangana

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Club yahise abandi bana bangana

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Club yahise abandi bana bangana 

Habimana watwaye isiganwa rya 2017 mu gusiganwa n’ibihe (ITT), yaje akurikiwe na na Gahemba Beranabe wa Les Amis Sportifs de Rwamagana akaba asanzwe ari murumuna wa Areruya Joseph. Gahemba yakoresheje 2h47’51”. Uwihirwe Byiza Renus (Muhazi Cycling Club) wari watwaye umwenda wo gusiganwa n’ibihe i Nyamata, yake ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h48’02”.

Mu cyiciro cy’abangavu, Nirere Xaverine wa Les Amis Sportifs de Rwamagana yaje ku mwanya wa mbere mu ntera ya kilometero 75 (75 Km) akoresheje amasaha abiri, iminota 24 n’amasegonda 18 (2h24’18”). Nirere usanzwe ari mushiki wa Ndayisenga Valens, yaje akurikiwe na Nzayisenga Valentine wa Benediction uheruka gutwara agace ka Kigali-Huye muri Rwanda Cycling Cup 2018. Nzayisenga yakoresheje 2h24’24”.

Nirere Xaverine wa Les Amis Sportifs akaba mushiki wa Ndayisenga Valens

Nirere Xaverine wa Les Amis Sportifs akaba mushiki wa Ndayisenga Valens

Munyaneza Didier, Nierere Xaverine na Hbaimana Jean Eric nibo bahembwe

Munyaneza Didier, Nirere Xaverine na Habimana Jean Eric ni bo bahembwe banambikwa umwenda urimo amabara y'ibendera ry'igihugu

Ingabire Beatha wa Les Amis Sportifs de Rwamagana yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h24’36”, Ingabire Diane (Benedition) aza ku mwanya wa kane akoresheje 2h24’39”, Bugenimana Clarisse akoresha 2h25’41” mbere yuko Tuyishimire Jacqueline watwaye Nyamata Individual Time Trial kuwa Gatandatu yaje ku mwanya wa gatandatu akoresheje 2h25’57”.

Dore abakinnyi 6 ba mbere (Abahungu bakuru): 150 Km

1.Munyaneza Didier (Benediction Club):3h55’12”

2.Twizerane Mathieu (CCA): 3h55’14”

3.Gasore Hategeka (Nyabihu CC):3h57’12”

4.Tuyishimire Ephraim (Les Amis Sportifs): 3h57’15”

5.Hadi Janvier (Benediction Club):3h58’06”

6.Areruya Joseph (Delko Marseille): 3h58’18”

Areruya Joseph yahageze ari uwa gatandatu

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Areruya Joseph yahageze ari uwa gatandatu

Uwizeyimana Bonaventureyahageze ari uwa karindwi

Uwizeyimana Bonaventure yahageze ari uwa karindwi

Ingimbi eshanu za mbere: 100 Km

1.Habimana Jean Eric (Fly Club): 2h47’41’’

2.Gahemba Bernabe (Les Amis Sportifs):  2h47’51”

3.Uwihirwe Byiza Renus (Muhazi CC): 2h48’02”

4.Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction Club): 2h55’21”

5.Shema Joseph (CCA):2h55’30”

Abangavu batanu ba mbere: 75 Km

1.Nirere Xaverine (Les Amis Sportifs): 2h24’18”

2.Nzayisenga Valentine (Benediction): 2h24’24”

3.Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs): 2h24’36”

4.Ingabire Diane (Benediction):2h24’39”

5.Bugenimana Clarisse (Les Amis Sportifs): 2h25’41”

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Ruberwa Jean Damascene ahindura igare

Ruberwa Jean Damascene ahindura igare 

Ruberwa Jean Damascene asubiye mu isiganwa

Ruberwa Jean Damascene asubiye mu isiganwa

Ubwo Areruya Joseph yari ayoboye igikundi

Ubwo Areruya Joseph yari ayoboye igikundi

Ferwacy

Isiganwa ritari ryoroshye

Isiganwa ritari ryoroshye

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND