RFL
Kigali

CYCLING: Munyaneza Didier yatwaye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/03/2018 8:33
0


Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’i Rubavu ni we watwaye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2018, urugendo rwavaga i Kigali bagana i Huye ku ntera ya Kilometero 158 (158 Km) akanazenguruka umujyi wa Huye inshuro esheshatu. Munyaneza yakoresheje amasaha ane, iminota 14 n’amasegonda 38 (4h14’38”)



Aka gace kashyiriweho kwibuka Byemayire Lambert wahoze ari visi perezida wa FERWACY akaza kwitaba Imana. Abasiganwa bakoraga intera ya kilometero 158 bakanagerekaho kuzenguruka umujyi wa Huye inshuro esheshatu (6 Laps).

Munyaneza Didier w’imyaka 22 bita Mbappe yahagenze 4h1438” aza akurikiwe na Bonaventure Uwizeyimana bakinana muri Benediction Club wakoresheje 4h15’09”. Byukusenge Patrick ubitse igikombe cya Rwanda Cycling Cup 2017 yaje ku mwanya wa gatatu (3) akoresheje 4h15’15” naho Ndayisenge Valens ufite Tour du Rwanda ebyiri (2014 na 2016) yaje ku mwanya wa kane akoresheje 4h15’16”.

photo

Munyaneza Didier asoza isiganwa ari imbere

Abakinnyi bandi bafite ubunararibonye nka Jean Bosco Nsengimana ufite Tour du Rwanda 2016 na Hadi Janvier ubitse umudali (Zahabu) wa All African Games 2015 ntabwo byabaye amahire ku ruhande rwabo kuri uyu wa Gatandatu.

1521921752After-the-road-race-,-cycling-lovers-accompanied-to-the-family-of-late-Lambert-Byemayire-to-lay-wreaths-at-his-grave

Hibutswe hanashyirwa indabo ku mva ya nyakwigendera Byemayire Lambert witabye Imana mu 2016

Kuri uyu Gatandatu, ntabwo Areruya Joseph yakinnye kuko yahawe igihe cyo kuruhuka kugira ngo abike imbaraga azakoresha mu mikino mpuzamahanga y’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CommnonWealth Games) igomba kubera muri Australia kuva kuwa 4 Mata 2018.

Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato (Men Junior Category), Nzafashwanayo Jean Claude ukinira Benediction Club ni we wahize abandi akoresheje 2h27’37” ku ntera ya Km 92 izi ngimbi zakoraga naho Irakozeneza Violette ukinira Muhazi Cycling Generation yaje imbere mu bakobwa akoresheje 2h33’03” ku ntera ya km 81 bakoraga.

Agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup 2018 kazakinwa kuwa 19 Gicurasi 2018 ubwo abasiganwa bazaba bava i Kayonza bagana i Gicumbi.

Dore abakinnyi  bagiye baza mu myanya y’imbere:

Men Elite&U23: Kigali-Huye+6 laps (158km)

1. Didier Munyaneza (Club Benediction) 4h14’38”

2. Bonaventure Uwizeyimana (Club Benediction) 4h15’09”

3. Patrick Byukusenge (Club Benediction) 4h15’15”

4. Valens Ndayisenga (Pays Olonne Cycliste) 4h15’16”

Men Jrs: Muhanga-Huye+ 2 laps (92km)

1. Jean Claude Nzafashwanayo (Club Benediction) 2h27’37”

2. Jean Claude Muhawenimana (Club Benediction) 2h27’37”

3. Albert Mugisha (Les Amis Sportif) 2h30’38”

Women: Muhanga-Huye (81km)

1. Violette Irakozeneza (Muhazi Cycling Generation) 2h33’03”

2. Jacqueline Tuyishimire (Club Benediction) 2h33’03”

3. Valentine Nzayisenga (Club Benediction) 2h33’08”

 1521922169From-Kigali-to-Huye,-many-cycling-supporters-come-to-cheer-on-riders-during-the-race

Abasiganwa bava i Kigali bagana i Huye

1521922236Jean-Claude-Uwizeye-and-Valens-Ndayisenga-lead-other-riders-in-a-break-away,-they-both-completed-their-deal-to-join-France-based-team-Pays-Olonne-Cycliste

Jean Claude Uwizeye akurikiranye na Ndayisenga Valens

 AMAFOTO: Sam Ngendahimana (The New Times)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND