RFL
Kigali

CYCLING: Kuri uyu wa Gatandatu umujyi wa Nyamata ni wo uzakira umunsi wa mbere wa shampiyona y’umukino w’amagare

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/06/2018 14:40
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 ni bwo hakinwa umunsi wa mbere wa shampiyona y’umukino w’amagare aho abasiganwa bazaba bakorera muri aka gace ka Nyamata kari mu Karere ka Bugesera.



Nyuma y’uyu wa Gatandatu, shampiyona izakomereza mu mujyi wa Kigali aho izanasorezwa ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2018 hakamenyekana ikipe n’abakinnyi bagiye bahiga abandi ku giti cyabo. Ku munsi wa mbere w’iyi shampiyona uzaba ukinirwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, hazaba hakinwa ibyiciro by’aho abakinnyi bazabanza gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) ndetse no gusiganwa mu Muhanda (Road Race).

Isiganwa rizatangira Saa yine z’igitondo (10h00’) ubwo hazabanza abakinnyi b’abahungu bakiri bato bazasiganwa mu muhanda ku ntera ya Kilometero 25 (25Km) cyo kimwe na bashiki babo bose bakazaba bakora urugendo rwa Nyamata-Mbyo-Nyamata. Abakinnyi b’abahungu ndetse n’abatarengeje imyaka 23 bazakora intera ya kilometero 41.8 (41.8 Km) bakazakora urugendo rwa Nyamata-Ramiro-Nyamata.

Ferwacy

Ferwacy

Kuri uyu wa Gatandatu abatuye i Bugesera bazatsura umubano n'igare 

Ku Cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018 ni bwo hazaba hasozwa shampiyona y’uyu mwaka. Isiganwa rizatangira ku mugaragaro saa tatu z’igitondo (09h00’). Abasiganwa bazakora urugendo rwo kuva Stade Amahoro-Kimironko-Ibitaro bya Kibagabaga-Ibiro bikuru bya MTN-RDB-Airtel bagaruke kuri sitade Amahoro. Uru rugendo kurukora inshuro imwe bingana na kilometero 12.5 (12.5 Km).

Abakobwa bazakora uru rugendo inshuro esheshatu (6 Laps) bingana na kilometero 75 (75 Km), abasore bakiri bato bazakore intera ingana na Kilomtero 100 (100 Km) bihwanye no kuzenguruka inshuro umunani (8Laps) mu gihe abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakora urugendo rwa kilometero 100 (100 Km) kuko bizabasaba kuzenguruka inshuro 12 (12 Laps).

Iyi shampiyona izitabirwa n’amakipe nasanzwe yitabira amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY). Aya arimo; Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Club, Cine Elmay, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Benediction Club, Karongi Cycling Club, Nyabihu Cycling Club na Kigali Cycling Club.

Munyaneza Didier yakunze kuba mu ba mbere mu mazo ya mbere y'isiganwa

Munyaneza Didier wa Benediction Club aritezwe cyane

Abazasiganwa mu cyiciro

Abazasiganwa mu cyiciro cy'abahungu bakiri bato mu rugendo rwa 100 Km bazenguruka i Remera ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2018

Abakobwa ba Erythrea babajwe no gutwarwa umudali na Ethiopia

Abazasiganwa mu cyiciro cy'abakobwa mu rugendo rwa 75 Km bazenguruka i Remera ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2018

Icyiciro cyo gusiganwa n'igihe (ITT) abagabo n'abatarengeje imyaka 23 i Nyamata kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018

Icyiciro cyo gusiganwa n'igihe (ITT) abagabo n'abatarengeje imyaka 23 i Nyamata kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018

Abazasiganwa mu cyiciro cy'abagabo n'abatarengeje imyaka 23  ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2018

Abazasiganwa mu cyiciro cy'abagabo n'abatarengeje imyaka 23  ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2018

Abakobwa bazahatana kuri uyu wa Gatandatu mu gusiganwa n'igihe i Nyamata (ITT)

Abakobwa bazahatana kuri uyu wa Gatandatu mu gusiganwa n'igihe i Nyamata (ITT)

Abahungu bakiri bato bazasiganwa n'ibihe i Nyamata

Abahungu bakiri bato bazasiganwa n'ibihe i Nyamata 

Uwizeyimana Bonaventure yahageze ari uwa mbere

Uwizeyimana Bonaventure uheruka gutwara agace ka Kigali-Nyanza nawe azaba asiganwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND