RFL
Kigali

CYCLING: Incamake z’uko shampiyona Nyafurika yagenze kuri Team Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/02/2018 17:42
0


Kuwa 14 Gashyantare 2018 nibwo abakinnyi mu byiciro bitandukanye bya Team Rwanda bagiye mu muhanda bahiga imidali. Kuwa 18 Gashyantare 2018 ubwo irushanwa ryarangiraga, mu midali 47 yatanzwe u Rwanda rwatahanyemo imidali icumi (10).



Team Erythrea batwaye imidali 20 muri 47 yatanzwe binganya na 42.5% mu gihe u Rwanda rwatahanye impuza ndengo ya 21.2% by’imidali yatanzwe ku babashije kwigaragaza. Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yatahanye imidali 13 ingana na 27.65 % by’imidali 47 yatanzwe bituma baza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Erythrea. U Rwanda ni urwa gatatu.

Team Algeria yatashye ku mwanya wa kane n’imidali ibiri (2) bingana na 4.2% by’imidali rusanze mu gihe u Burundi na Namibia bagiye batwara umudali umwe (1) ungana na 2.1%.

Erythrea yatangiye umunsi wa mbere mu  muhanda batanga ubutumwa:

Umunsi wa mbere mu muhanda byari tariki 14 Gashyantare 2018 mu muhanda wa Nyanza (Kicukiro)-Nyamata. Umunsi wari uwo gusiganwa mu buryo bw’amakipe basiganwa n’ibihe (Team Time Trial).

Ikipe ya Erythrea mu cyiciro cy’abakinnyi b’abagabo bakuru yatwaye umudali wa Zahabu mu gice cyo gusiganwa n’ibihe buri kipe ku cyayo (Team Time Trial). Babigezeho bakoresheje iminota 51 n’amasegonda 28 (51’28”) mu gihe Team Rwanda baje ku mwanya wa kabiri n’iminota 51 n’amasegonda 45 (51’45”).

Team Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu mu bagabo bakuru

Team Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu mu bagabo bakuru baba aba kabiri mu bakobwa bakuru

Muri iki cyiciro, Erythrea yari igizwe n’abakinnyi b’ibihangange nka Eyob Metkel, Musie Saymon, Mekseb Debesay na Ghebreigzabhier Amanuel. Aba bagabo batwaye umudali wa Zahabu mu gihe u Rwanda rwari rugizwe na Niyonshuti Adrien, Areruya Joseph, Jean Bosco Nsengimana na Ndayisenga Valens batwaye umudali wa Silver nyuma yo gufata umwanya wa kabiri (2).

Gusa u Rwanda rwaje kwegukana umudali wa Zahabu (Gold Medal) mu cyiciro cy’abakobwa bakiri bato kuko baje imbere y’u Burundi mu ntera ya Km 18.6. Team Rwanda bakoresheje iminota 36 n’amasegonda atandatu (36’06”). IKipe y’u Rwanda y’abakobwa bakiri bato yari irimo; Mushimiyimana Samantha, Irakoze Neza Violette na Nzayisenga Valantine. U Burundi bafashe umwanya wa kabiri bakoresheje iminota 50 n’amasegonda atandatu (50’06’’).

U Rwanda rwongeye kubona umudali mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Erythrea. Muri iki cyiciro, Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu bakoresheje 26m07s ku ntera ya Km 42.7 naho u Rwanda bakoresheje 26m56s. Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Yves Nkurunziza, Jean Claude Nzafashwanayo na Gahembwa Bernabe. Izi ngimbi zambitswe umudali wa Feza (Silver).

Ku munsi wa mbere mu muhanda, u Rwanda rwongeye kubona umudali  mu cyiciro cy’abakobwa bisumbuyeho gato mu myaka (Femmes Elites) nyuma yo kuza ku mwanya wa gatatu inyuma ya Ethiopia yabaye iya mbere na Erythrea yafashe umwanya wa kabiri. Ethiopia yaje imbere mu ntera ya Km 38.31 bakoresheje isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda 38 (1h02m38s). Ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa gatatu bakoresheje 1h09m42s. Kuri uwo munsi, u Rwanda rwacyuye imidali ine (4) muri rusange.

Team Rwanda y'abakobwa bakiri bato nibo batwaye umudali wa Zahabu imbere y'U Burundi

Team Rwanda y'abakobwa bakiri bato ni bo batwaye umudali wa Zahabu imbere y'U Burundi

Ikipe y'igihugu ya Ethiopia (hagati) batwaye umudali wa Zahabu mu bakobwa bakuze

Ikipe y'igihugu ya Ethiopia (hagati) batwaye umudali wa Zahabu mu bakobwa bakuze Team Rwanda iba iya 3

Team Rwanda (Abakobwa bakuze)

Team Rwanda (Abakobwa bakuze) yaserutse muri Team Time Trial

Team Rwanda (Abahunhgu bakiri bato)

Team Rwanda (Abahungu bakiri bato) baserutse muri Team Time Trial

Umunsi wa 2 mu muhanda byari uburyo bwo kugira ngo Erythrea itange abagabo:

Kuwa Kane tariki 15 Gashyantare 2018 ubwo hakinwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, Mekseb Debesay Umunya-Erythrea w’imyaka 26 niwe wahize abandi mu bijyanye no gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial). Uyu musore yakoresheje iminota 53’25’ ku ntera ya Kilometero 40 (40 Km).

Muri uru rugendo, Nsengimana Jean Bosco yaje inyuma amasegonda 51 (51”) ku mwanya wa kabiri (2) mu gihe Areruya Joseph yaje ku mwanya wa gatatu asigwa na Mekseb Debesay amasegonda 54 (54”).

Mekseb Debesay (Hagati) ya Areruya Joseph (Iburyo) na Nsengimana Jean Bosco (ibumoso)

Mekseb Debesay (Hagati) ya Areruya Joseph (Iburyo) na Nsengimana Jean Bosco (ibumoso)

Mu busanzwe, Areruya Joseph yari kuba uwa kabiri kuko yasigaga Nsengimana Jean Bosco, gusa akanama gashinzwe imigendekere myiza y’irushanwa kaje kwemeza ko Areruya Joseph na Mekseb Debesay bakatwa amasegonda 20 (20”) bijyanye n’uburyo batubahirije amabwiriza agenga irushanwa ubwo bari mu nzira bagenda, bivugwa ko ngo aba bombi batageze neza ku murongo bagombaga gukatiraho bageze i Nyamata.

Mekseb Debesay yahawe umudali wa Zahabu, Jean Bosco Nsengimana ahabwa umudali wa Silver naho Areruya Joseph wa gatatu atahana umudali wa Bronze. Gusa Areruya Joseph ntabwo yaje kurangiza gutya gusa kuko yambitswe umudali wa Zahabu (Gold Medal) kuko yaje imbere mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 (U23).

Nsengimana Jean Bosco waje ku mwanya wa kabiri avuga ko umudali wa “Silver” yatwaye awishimiye kuko ngo byamugoye kuri uyu wa kane bitewe nuko kuwa Gatatu yatakaje imbaraga nyinshi. “Byangoye cyane kuko dukoresha imbaraga z’umubiri. Ejo (Kuwa Gatatu) narakoze cyane bituma uyu munsi ngira imbaraga nke ariko nta kundi byagenda…Byangoye cyane kabisa. Kuri njyewe ndawishimiye kuko hari benshi bari bawukeneye ntibawubona. Nashimira Imana kuko niyo yatumye twitwara gutya”. Nsengimana  Jean Bosco

Nyuma yo kurangiza ari uwa gatatu (3), Areruya Joseph yavuze ko ibyo yakoze aribyo yari ashoboye kandi ko burya ngo iyo umuntu ateguye ibintu Imana nayo imugenera ibumukwiriye. “Ntabwo navuga ko ari ibintu bibi kuko buri gihugu kiri mu irushanwa gishaka umudali. Mu gusiganwa umuntu ku giti cye, umuntu aba yakoresheje imbaraga zose afite n’undi agakora ibye. Ni gutya Imana yabiteguye kandi navuga ko natanze ibyo nari mfite”. Areruya Joseph

U Rwanda rwongeye kubona umudali mu cyiciro cy’abana b’abahungu bakiri bato cyane ubwo Nkurunziza Yves yabaga uwa kabiri inyuma ya Ghirmay Biniyam (Erythrea) wakoresheje 26’39” naho Nkurunziza agasigwa amasegonda 56”. Medhane Natan yaje ku mwanya wa Gataru asigwa 1’10”.

Mu cyiciro cy’abakobwa bakuze, Debesay Mossana yatwaye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba kuri uyu wa Kabiri yari yaguye akajyanwa mu bitaro. Uyu mukobwa yaje kwiruka ibilometero 18.6 mu gihe cy’isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 45 (1h04m45s), Ahma Selam (Ethiopia) yaje ku mwanya wa kabiri asigwa amasegonda 13 naho Gebru Eyeru Tesfoam (Ethiopia) yaje inyumaho umunota umwe n’amasegonda 25 (1’25”).

Mu cyiciro cy’abakobwa bakiri bato, Erythrea yongeye kuba arakaraha kajya he kuko Kidane Desiet yaje imbere akoresheje iminota 31’30” mu gihe Tsadkan Gebremedhn Kasahum na Hailu Zayid ba Ethiopia bamuje inyuma. Mu bakobwa batarengeje imyaka 23, Amha Selam (Ethiopia) ni we waje imbere ya Gebru Eyeru Tesfoam (Ethiopia) wabaye uwa kabiri naho Gebrehiwet Tigisti (Erythrea) aba uwa gatatu (3).

Umunsi wa 3 mu muhanda byari umwanya w’ingimbi n’abangavu bazenguruka igice cya Kigali:

Umunsi wa gatatu mu muhanda wabaye ibirori kuri Erythrea kuko kuri uwo munsi batwaye imidali ya Zahabu itatu  kuko byari nabyo byiciro byakiniwe. Hakinwe icyiciro cy’abakobwa bakuze byisumbuyeho gato n’abakobwa bakiri bato cyane ndetse n’abahungu bato.

Mu bakobwa bakuzemo bidakabije, Ghebremeskel Bisrat (Eryhrea) yatwaye umudali wa Zahabu akoresheje amasaha abiri, iminota 46 n’amasegonda 31 (2h46m31s) ku ntera ya kilometero 84 (84 Km). Beyene Tsega (Ethiopia) yafashe umwanya wa kabiri (2) asigwa amasegonda arindwi (07”) cyo kimwe na Debesay Mossana (Erythrea) waje ku mwanya wa gatatu (3).

Mu bakobwa bakiri bato cyane (Women Juniors), Erythrea yongeje gutanga isomo ry’igare kuko Kidane Desiet yahize abandi akoresheje isaha imwe, iminota 32 n’amasegonda 26 (1h32m26s) ku ntera ya kilometero 60 (60 Km). Kasahun Furtuna (Ethiopia) yaje asigwa iminota itatu n’amasegonda 39 (3m39s) cyo kimwe na mugenzi we Hailu Zayid baje banganya ibihe.

Mu bakinnyi bakiri bato (Abahungu), imyanya itatu ya mbere yatwawe na Erythrea kuko Ghirmay Biniyam (Erythrea) akoresheje isaha imwe, iminota 56 n’amasegonda 43 (1h56m43s). Goytom Tomas (Erythrea) yaje ku mwanya wa kabiri  anganya ibihe na Ghirmay Biniyam naho Andemaryam Hager (Erythrea) yaje ku mwanya wa gatatu bamusiga iminota ibiri n’amasegonda 59 (2m59s) ku ntera ya kilometero 72 (72 Km).

Umunsi wa nyuma mu muhanda byari ukwitanga no kwirwanaho kuri Areruya Joseph:

Areruya Joseph

Areruya Joseph 

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 nibwo irushanwa ryashyizweho akadomo ubwo hakinaga abakinnyi b’abagabo bakuze ariko n’abatarengeje imyaka 23 bakorera mu muhanda umwe (Men Elites & U23).

Wari umunsi uteye ubwoba abafana b’umukino w’amagare mu Rwanda ndetse ari n’umunsi abasesenguzi b’uyu mukino bagombaga kureba urwego nyarwo rw’umukino w’amagare mu Rwanda kuko bari bazi ko Team Erythrea yamanukanye intwaro zayo zose zarimo nka Eyob Metkel, GEBREIGZABHIER Amanuel, DEBESAY Mekseb, MULUBRHAN Henok, OKUBAMARIAM Tesfom, MUSIE Saymon na TESHOME Meron. Aba wabatwara umudali umwe ariko uwa kabiri bikaba andi mateka.

Abasiganwa bakoze intera ya kilometero 156 (156 Km), GEBREIGZABHIER Amanuel (Erythrea) w’imyaka 23 niwe wahize abandi akoresheje amasaha atatu, iminota 56 n’amasegonda 29 (3h56m29). Eyob Metkel (Erythrea) w’imyaka 24 yaje ku mwanya wa kabiri asigwa na Amanuel umunota umwe n’amasegonda 53 (1m53s), ibihe yanganyije na Azzedine Lagab (Algeria) waje ku mwanya wa gatatu (3).

Team Erythrea ntabwo yoroshye mu muhanda

Team Erythrea ntabwo yoroshye mu muhanda 

Areruya Joseph yabaye umunyarwanda waje hafi kuko yasoje ku mwanya wa gatandatu (6) arushwa iminota ibiri n’amasegonda atandatu (2m06s). Gusa byari amahire kuri uyu musore kuko yahise ahiga abandi mu batarengeje imyaka 23 ahabwa Umudali wa Zahabu.

Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa cyenda (9) asigawa iminota ibiri n’amasegonda icumi (2’10”), Jean Claude Uwizeye aza ku mwanya wa 14 asigwa 5’54”, Mugisha Samuel yabaye uwa 27 asigwa 10’52” cyo kimwe na Patrick Byukusenge waje ku mwanya wa 28.

Muri iri siganwa, ntabwo Team Rwanda yaje koroherwa kuko abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Ndayisenga Valens na Nsengimana Jean Bosco ntabwo babashije gusoza isiganwa kuko bavuyemo ririmbanyije. Muri uru rugendo, yakoreshaga umuvuduko wa kilometero 39.58 ku isaha (39.58 km/h).

GEBREIGZABHIER Amanuel  asesekara i Remera asoje isiganwa

GEBREIGZABHIER Amanuel asesekara i Remera asoje isiganwa

Munyaneza  Didier bita Mbappe yabaye uwa Gatatu mu bakinnyi batarengeje imyaka 23

Munyaneza  Didier bita Mbappe yabaye uwa Gatatu mu bakinnyi batarengeje imyaka 23

By’umwihariko Bayingana Aimable, Président de la Fédération Rwandaise de Cyclisme (FERWACY)  yagenewe igihembo cy'ishimwe na Confédération Africaine de Cyclisme (CAC), kubera uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda no muri Afurika.  Yagishyikirijwe na Président wa CAC, Mohammed Wagih AZZAM, hamwe na UWACU Julienne, Ministre des Sports et de la Culture

Uva Ibumoso: Uwacu Julienne (MINISPOC), Bayingana Aimable (FERWACY) na Dr.Wagih Azam (CAC)

Uva Ibumoso: Uwacu Julienne (MINISPOC), Bayingana Aimable (FERWACY) na Dr.Wagih Azam (CAC)

Byukusenge Patrick mu gikindi

Byukusenge Patrick mu gikundi

Byukusenge Patrick yaje ari ku mwanya wa 28

Byukusenge Patrick yaje ari ku mwanya wa 28

Mugisha Samuel yaje ku mwanya wa 27

Mugisha Samuel yaje ku mwanya wa 27

Mu mihanda ya Kibagabaga-Nyarutarama

Mu mihanda ya Kibagabaga-Nyarutarama

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Erythrea

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Erythrea

Muri shampiyona ya Afurika 2018, Areruya Joseph (1) yakuyemo imidali ibiri ya Zahabu n'umwe wa Bronze

Muri shampiyona ya Afurika 2018, Areruya Joseph (1) yakuyemo imidali ibiri ya Zahabu n'umwe wa Bronze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND