RFL
Kigali

CYCLING: Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye Tour du Cameroun igomba kugaruka isiganwa ritabaye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/03/2018 12:33
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Werurwe 2018 ni bwo ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare yahagarutse i Kanombe igana muri Cameroun aho yari igiye kwitabira irushanwa ryo kuzenguruka iki gihugu. Gusa aba basore bagomba kugaruka i Kigali kuko iri siganwa ritakibaye kubera ikibazo cy’amikoro.



Tour du Cameroun yagombaga kuba muri uyu mwaka ikinwa ku nshuro ya 15 kuva mu 2003 yaba bwa mbere. Kuri iyi nshuro yari kuzatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10-18 Werurwe 2018. Ubutumwa bwaturutse mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda buvuga ko iyi kipe y’abasore batandatu (6) igomba kwigarukira i Kigali kuko irushanwa nyirizina ritakibaye.

Ubu butumwa buragira buti” Tour du Cameroun ikuweho habura amasaha ngo itangire. Ikipe yacu (Team Rwanda) yari yamaze kugera Yaounde ubu igiye kugaruka. Amikoro niyo atumye ivaho” Mu bakinnyi batandatu (6) bari bahamagawe barimo Nsengimana Jean Bosco ukubutse muri shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare iheruka kubera mu Rwanda, Ruberwa Jean Damascene wakinnye Tour du Rwanda na La Tropicale Amisa Bongo.

Undi mukinnyi ukomeye wari wahamagawe ni Gasore Hategeka usanzwe ari kapiteni wa Benediction Club wanakinnye Tour du Rwanda 2017. Aba biyongeraho Bonaventure Uwizeyimana watwaye agace ka Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda 2017 na Tuyishimire Ephraim ufasha cyane mu marushanwa mpuzamahanga.

Mu itsinda ry’abanyarwanda bari kumwe n’iyi kipe harimo; Karasira Theoneste uzaba ashinzwe gukanika amagare y’abakinnyi, Kayinamura Patrick ushinzwe kunanura imitsi no kubanogereza amavuta yabungenewe mu gihe bananiwe ndetse na Benoit Nyirinkindi uzaba ari umuyobozi wa siporo.

Ikipe y'u Rwanda yari yitabiriye Tour du Cameroun igomba kugaruka

Ikipe y'u Rwanda yari yitabiriye Tour du Cameroun igomba kugaruka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND