RFL
Kigali

CYCLING: I Kayonza harakinwa Tour de Ruramira kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/09/2018 15:01
0


Umurenge wa Ruramira ufatanyije n’akarere ka Kayonza hamwe na Partners in Health bateguye isiganwa ry’amagare asanzwe (Pneu Ballon) rizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeli 2018.



Iri siganwa ry’ibirometero 35 (35 Km), rizanyura mu tugari twose tw’umurenge wa Ruramira. Zizazatangirira mu kagari ka Bugambira rigasorezwa  ku kibuga i Nkamba rinyuze Ruyonza nahitwa Umubuga.

Abazitabira iri siganwa ni abantu bose biyizeyeho ubushobozi mu kunyonga igare bakaba bafite igare n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante). Kwiyandikisha bikorerwa ku biro by’utugari twose tw’umurenge wa Ruramira.

Uretse guteza imbere abana bagaragaza impano mu mukino w’amagare,Tour de Ruramira igamije ni gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa by’isuku no kubakangurira gutanga ubwisungane mu kwivuza nk'uko amakuru ava mu ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) abivuga.

Image result for tour de GISAGARA

Kwitabira iri siganwa ni ubuntu ku bantu bafite igare n'ubwisungane mu kwivuza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND