Hadi Janvier wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa magare nyuma akaza gusezera ku mukino mbere yo kongera kuwugarukamo akanasaba imbabazi abanyarwanda, kuri ubu yongeye kugaruka mu marushanwa mpuzamahanga aho azahagararira u Rwanda muri Tour du Cameroun izakinwa kuva kuwa 10-18 Werurwe 2018.
Mu bakinnyi batandatu (6) bahamagawe barimo Nsengimana Jean Bosco ukubutse muri shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare iheruka kubera mu Rwanda, Ruberwa Jean Damascene wakinnye Tour du Rwanda na La Tropicale Amisa Bongo.
Undi mukinnyi ukomeye wahamagawe ni Gasore Hategeka usanzwe ari kapiteni wa Benediction Club wanakinnye Tour du Rwanda 2017. Aba biyongeraho Bonaventure Uwizeyimana watwaye agace ka Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda 2017 na Tuyishimire Ephraim ufasha cyane mu marushanwa mpuzamahanga.
Mu itsinda ry’abanyarwanda bazaba bari kumwe n’iyi kipe harimo; Karasira Theoneste uzaba ashinzwe gukanika amagare y’abakinnyi, Kayinamura Patrick ushinzwe kunanura imitsi no kubanogereza amavuta yabungenewe mu gihe bananiwe ndetse na Benoit Nyirinkindi uzaba ari umuyobozi wa siporo.
Ruberwa Jean Damascene umwe mu bakinnyi bagira uruhare mu gutuma ikipe y'u Rwanda itahukana intsinzi mu marushanwa mpuzamahanga
Dore abakinnyi bahamagawe:
1.Bonaventure Uwizeyimana
2.Ruberwa Jean Damascene
3.Nsengimana Jean Bosco
4.Gasore Hategeka
5.Ephraim Tuyishimire
6.Hadi Janvier
Uwizeyimana Bonaventure watwaye agace ka Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda 2017
Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club umukinnyi ufite ubunararibonye mu basigaye bakinira Team Rwanda
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO