RFL
Kigali

CYCLING: David Lappartient yijeje FERWACY ko ikigo cya Africa Rising Cycling Center kizaba mpuzamahanga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/08/2018 0:59
0


David Lappartient Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) yasuye ikigo kizamura umukino w’amagare mu Rwanda kiri mu karere ka Musanze (Africa Rising Cycling Center) yizeza Abanyarwanda ko mu myaka ya vuba kigomba kujya ku rwego rwisumbuye kikaba mpuzamahanga ku rwego rwa UCI.



Ni ikigo gikunze kwifashishwa mu gihe cy’umwiherero w’ikipe y’igihugu runaka iba yitegura kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ndetse no kuba hakwitabazwa mu gihe hari amakipe yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yaba ari mu mahugurwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018 ni bwo David Lappartient uyobora UCI yasuye iki kigo nyuma yuko yari yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ruri ku Gisozi.

Bayingana Aimable yemereye abanyamakuru ko muri uru ruzinduko rw’i Musanze, David Lappartient yasanze iyi santere yujuje ibisabwa ngo mu minsi ya vuba izabe yitabazwa n’ibihugu byose bya Afurika n’isi muri rusange. Bayingana Aimable yagize ati:

Perezida wa UCI yaje kudusura kuko yari yarabyemeye kuza akadusura. Yari yarumvise iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, yumva iterambere rya Tour du Rwanda. Ni intego yari afite yo kuza akareba ibikorwa byacu akanareba uko yadushyigikira. Mu byo navuga agiye kudushyigikiramo, nuko santere ya Musanze yajya ku rwego rwa UCI vuba aha kandi bigafasha Afurika y’iburasirazuba n’umugabane muri rusange.

David Leppartient aganira n'abanyamakuru i Musanze

David Leppartient aganira n'abanyamakuru i Musanze 

Aganira n’abanyamakuru, David Leppartient yavuze ko nyuma yo kuva ku Gisozi akajya i Musanze yaje gusanga hujuje ibisabwa by’ibanze byakoroha kugira ngo habe hakongerwamo ibindi nkenerwa kugira ngo ibihugu bya Afurika bitangire kuhitabaza.

“Icya mbere twiteguye ko twazicara n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) tukareba uko santere y’i Musanze yagira ibisabwa mpuzamahanga. Umuyobozi mukuru wa siporo muri UCI azaza mu Rwanda arebe buri kimwe gisabwa ariko tuzafatanya muri byose twe nka UCI na FERWACY”. David

Muri gahunda ya 2022 iki kigo cyahawe umugisha na UCI ko kigomba kuba mpuzamahanga

Muri gahunda ya 2022 iki kigo cyahawe umugisha na UCI ko kigomba kuba mpuzamahanga

I Musanze bakiriwe na Gatabazi JMV (uwa kabiri uba ibumoso) Guverineri w'intara y'amajyaruguru

I Musanze bakiriwe na Hon Gatabazi JMV (uwa kabiri uba ibumoso) Guverineri w'intara y'amajyaruguru

Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club ubu ahagaze ku mwanya wa 30 ku rutonde rusange

Kimwe mu byazanye David Lappartient harimo no kureba uko Tour du Rwanda ihagaze dore ko iya 2018 itangira kuri iki Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND