RFL
Kigali

CYCLING: Byukusenge Patrick yatwaye agace ka Musanze-Muhanga muri Rwanda Cycling Cup 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/11/2018 18:26
0


Byukusenge Patrick ukinira Benediction Continental Team y’i Rubavu, yatwaye agace ka Musanze-Muhanga kari ku ntera ya kilometero 126 (126 Km) akoresheje amasaha atatu, iminota 32 n’amasegonda 36” (3h32’36”).



Rwari urugendo rutoroshye kuko abasiganwa bava ku isoko ry’Akarere ka Musanze bakagana inzira ijya i Rubavu ariko bagera Mukamira bagakata ibumoso binjira muri Ngororero bityo bakazahinguka mu mujyi wa Muhanga, urugendo rwari ku ntera ya kilometero 126 (126 Km).

Byukusenge Patrick yageze kuri iyi ntsinzi aganje Twizerane Mathieu bita Gasongo wa Huye Cycling Club For All (CCA) bakomeje kubana muri uru rugendo nyuma yo kwambuka Nyabarongo bari kumwe bakarinda bagera mu bilometero bitanu (5Km) ugana i Muhanga ubwo Twizerane Mathieu yabaye nk’aho asigaye bitewe nuko yari yamaze imbaraga ze azamuka imisozi ashaka gusiga Byukusenge.

Benda kwinjira muri Muhanga nyirizina, Twizerane Mathieu yari imbere ariko Byukusenge akanyuzamo akamusatira n'ubwo atamusigaga metero irenze imwe (1m) kuko yongeraga akamufata hadaciyemo amasegonda 30 (30’).

Byukusenge Patrick agera ku murongo i Muhanga

Byukusenge Patrick agera ku murongo i Muhanga 

Ubwo Byukusenge Patrick na Twizerane Mathieu bari bamaze gucika abandi (Break Away) hasigaye igikundi kinini inyuma yabo (Peloton) cyari kirimo abakinnyi bakomeye barimo Mugisha Samuel (Dimension Data) watwaye Tour du Rwanda 2018, Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Continental Team), Hakiruwizeye Samuel (CCA), Munyaneza Didier (Benediction), Rugamba Janvier (Les Amis Sportifs) na Ruberwa Jean Damascene (Benediction Continental Team).

Nyuma yo gusoza isiganwa, Byukusenge Patrick ubitse Rwanda Cycling Cup iheruka, yavuze ko byari biri mu ntego ze n'ubwo ngo byari bikomeye mu ntangiriro z’urugendo. Yongeyeho ko bakigera mu murenge wa Busogo ari bwo yavuye inyuma akaza imbere bakaza kugera ku Kabaya ari abakinnyi barenga umunani mbere y'uko asigarana na Twizerane Mathieu cyo kimwe na Manizabayo Eric waje gupfusha igare agasigara bityo akaza kugendana na Twizerane waje gusigara habura ibilometero bitanu kuko ngo bari kuba bamusuzuguye iyo bamusiga.

“Uyu munsi byari bikomeye cyane tugihaguruka ariko nyine kubera intego yanjye, nitoje nshaka gutsinda iri siganwa. Bancikiye ku murenge wa Busogo najye mva inyuma mu gikundi mbasha kuba nabafata, turakomeza tugera ku Kabaya turi nk’abakinnyi umunani (8). Ku Kabaya twazamuye igare tujyana na Mathieu (Twizerane) na Manizabayo Eric, tugeze hagati mu Kabaya tubasha gusigara turi batatu aribo njye, Manizabayo na Mathieu”.

Byukusenga Patrick afata igihembo cya SKOL

Byukusenga Patrick afata igihembo cya SKOL nk'umukinnyi wahize abandi

“Mu kumanuka, Manizabayo yaje gutobocyesha igare ubwo mpita mbwira Mathieu (Twizerane) ko intego ari ugukomeza wenda bakaza kudufata ariko bakabigeraho bakoze. Twagiye tugeze mu musozi wa nyuma turakorana turi babiri tugeze mu bilometero bitanu (5 Km) batubwira ko hari abakinnyi baje badusanga biruka cyane  ubwo mpita mfata icyemezo cyo kugenda kugira ngo batamfatira mu bilometero bitanu kuko burya bagusanze muri iyo ntera baba bagusuzuguye”. Byukusenge Patrick

Byukusenge Patrick mbere yo guhaguruka i Musanze

Byukusenge Patrick mbere yo guhaguruka i Musanze 

Byukusenge wakunze gusatira cyane yereka Twizerane Mathieu ko imbaraga zihari avuga ko byari muri gahunda yo gupima ngo arebe niba Twizerane ameze neza ariko ngo yaje gusanga akomeye kabone n'ubwo atari hejuru ye cyane.

Byukusenge Patrick inyuma ya Twizerane Mathhieu ubwo bazamukaga imisozi ya Ngororero

Byukusenge Patrick inyuma ya Twizerane Mathieu ubwo bazamukaga imisozi ya Ngororero

Byukusenge Patrick aganira n'abanyamakuru nyuma yo gusoza isiganwa

Byukusenge Patrick aganira n'abanyamakuru nyuma yo gusoza isiganwa 

Twizerane Mathieu wa Huye Cycling For All avuga ko byari bigoye ko asoza imbere ya Byukusenge Patrick kuko ngo yari yateguye gutsinda ariko ko yaje gukora imbaraga zikamurangirana ageze mu bilometero bitanu bityo aramukurukira amucaho.

“Tugeze mu Ngororero, Patrick Byukusenge bamubujije kumfasha gukora mpita mvuga nti reka nkoreshe imbaraga zanjye zose aho bamfatira bamfate. Twaje tugeze mu bilometero bitanu (5 Km) bya nyuma aransatira ancaho kubera ko nari naniwe bityo kumukurikira biranga”. Twizerane

Nyuma y'uko Byukusenge Patrick na Twizerane Mathieu wakoresheje 3h33’03”, Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu Cycling Club) yaje ku mwanya wa gatatu (3h33’28’) anaba uwa mbere mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 (U-23 Category).

Ruberwa Jean Damascene ahembwa

Ruberwa Jean Damascene ahembwa nk'uwa mbere mu batarengeje imyaka 23

Urutode rusange ku bakinnyi bakuru n'abatarengeje imyaka 23

Urutode rusange ku bakinnyi bakuru n'abatarengeje imyaka 23

Uwiduhaye (Benediction Continental Team) yafashe umwanya wa kane, Munyaneza Didier (Benediction Continental Team) aba uwa gatanu (5) mu gihe Mugisha Samuel (Dimension Data) yaje ku mwanya wa karindwi (7) akoresheje 3h36’08”.

Muri iki cyiciro, abakinnyi barimo; Twizere Frank (Kigali Cycling Club) na Niyonshuti Placide (Karongo Vision Sport Center) ntabwo babashije gusoza isiganwa ryari ryatangiwe n’abakinnyi 29 muri rusange.

Mu cyiciro cy’abana b’abahungu bakiri bato cyane, Habimana Jean Eric ukinira Fly Cycling Club ikipe iri mu maboko ya SKOL Brewery Ltd, yaje ku mwanya wa mbere mu rugendo rwavaga i Mukamira bagana i Muhanga banyuze mu Ngororero, urugendo rwa ku ntera ya kilometero 100 (100 Km). Habimana yakoresheje amasaha abiri, iminota 51 n’amasegonda 27 (2h51’27”). Iradukunda Emmanuel bakinana muri Fly yaje ku mwanya wa kabiri (2h59’50’’).

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Club yahise abandi bana bangana

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Club yahize abandi bana bangana 

Dore muri rusange uko abahunhgu bakiri bato basoje

Dore muri rusange uko abahunhgu bakiri bato basoje 

Muri iki cyiciro abakinnyi batatu (3) barimo; Asifiwe Bonheur (Karongi Vision Sport Center), Bizimana Stanislas (Karongo Visiojn Sport Center) na Nshimyumuremyi (Fly) ntabwo babashije kurangiza isiganwa.

Mukashema Josiane (Benediction Continental Team) yaje ku isonga mu bakobwa akoresheje amasaha atatu, iminota 36 n’amasegonda 05’ (3h36’05”) mu rugendo rwavaga Mukamira bagana i Muhanga ku ntera ya kilometero ijana (100 Km)

Mukashema Josiane (Benediction) yahize abandi bakobwa

Mukashema Josiane (Benediction) yahize abandi bakobwa

Mukashema Josiane (Benediction) yahize abandi bakobwa mu rugendo rwa Mukamira-Muhanga

Dore uko abakobwa basoje muri rusange

Dore uko abakobwa basoje muri rusange

Ni isiganwa bari batangiye ari abakobwa umunani ariko haje kurangiza batandatu (6) bitewe nuko Ingabire Beata (Les Amis Sportifs de Rwamagana) na Mutimucyeye Saidath (Muhazi Cycling Club) batabashije gusoza isiganwa.

Tuyishimire Jacqueline (Benediction) yaje ku mwanya wa gatanu (5) akoresheje 3h36’05 cyo kimwe na Nzayisenga Valentine bakinana nawe wakoresheje ibihe bimwe n’ibya batanu ba mbere kuko bose muri rusange bakoresheje 3h36’05 uko bava muri Benediction Continental Club.

Abasiganwa mu mihanga ya Ngororero bagana i Muhanga

Abasiganwa mu mihanga ya Ngororero bagana i Muhanga

Bahaguruka mu karere ka Musanze

Bahaguruka mu karere ka Musanze

Gasore Hategeka mbere yo guhaguruka i Musanze

Gasore Hategeka mbere yo guhaguruka i Musanze

Mugisha Samuel mbere yo guhaguruka i Musanze

Mugisha Samuel mbere yo guhaguruka i Musanze 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND