RFL
Kigali

CYCLING: Bayingana Aimable yishimiye guhura na Cordiano Dagnoni uyobora umukino w’amagare muri Lombardia

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/10/2018 10:56
0


Bayingana Aimable perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda yishimira ko guhura na Cordiano Dagnoni uyobora umukino w’amagare mu ntara ya Lambardia mu Butaliyani bizagira akamaro gakomeye ku iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.



Abinyujije mu rubuga rwe rwa Twitter, Bayingana Aimable yavuze ko yishimiye guhura na Cordiano Dagnoni kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018 bakagirana ibiganiro byiza biganisha ku bufatanye bw’amashyirahamwe yombi mu buryo bwo guteza imbere umukino w’amagare ku mpande zombi.

Ugenekereje mu Kinyarwanda, ubutumwa bwa Aimable Bayingana bugira buti ”Kuri uyu munsi (Kuwa Gatatu) twagize uguhura kwiza kunafite akamaro hagati yacu na perezida w’umukino w’amagare muri Lombardia mu Butalitani aho twarebaga cyane ku kijyanye n’ubufatanye hagati y’impnade zombi. Wakoze cyane Cordiano Dognoni kutwakira”.

Bafata agafoto k'urwibutso

Bafata agafoto k'urwibutso

Ubutumwa bwa Bayingana Aimable yanyujije kuri Twitter ye yemewe

Ubutumwa Bayingana Aimable yanyujije kuri Twitter ye yemewe

Lombardia ni agace umuntu yagereranya n’intara iri mu majyaruguru y’u Butaliyani, Milan ukaba ariwo mujyi mukuru, ahantu habarizwa byinshi bijyanye n’ubucuruzi kuko uhasanga amaresitora, amaduka n’andi maguriro akomeye.

Ni intara ituwe n’abaturage barenga miliyoni icumi (10.000.000 Populations) imibare iheruka kuva mu ibarura rusange ryakozwe mu Ugushyingo 2014.

Cordiano Dagnoni uyobora umukino w'amagare mu ntara ya Lombardia

Cordiano Dagnoni uyobora umukino w'amagare mu ntara ya Lombardia mu Butaliyani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND