RFL
Kigali

CYCLING: Areruya Joseph yihariye ibihembo by’umunsi wa mbere wa shampiyona y’amagare-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/06/2018 23:45
0


Areruya Joseph umunyarwanda ukinira ikipe ya Delko Marseille Provence KTM ni we wihariye ibihembo by’umunsi wa mbere wa shampiyona y’umukino w'amagare yakinwaga harebwa icyiciro cyo gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial). Areruya yakoze urugendo rwa kilometero 41.8 mu minota 54 n’amasegonda 38’.



Nyuma yo kurusha abasore barimo Nsengimana Jean Bosco, Munyaneza Didier na Hakuzimana Camera, Areruya yaje gutwara ibihembo bine (4) muri iri siganwa ryaberaga i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Muri iri rushanwa, Areruya yahembwe; nk’umukinnyi utarengeje imyaka 23 witwaye neza, umukinnyi mu bakuze witwaye neza, uwasiganywe n'ibihe agakoresha ibihe byiza, uwahize abandi muri rusange mu gusiganwa n’ibihe yaba mu bakuze  n’abatarengeje imyaka 23.

Areruya Joseph mu nzira agenda

Areruya Joseph mu nzira agenda asiganwa n'ibihe

 

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Areruya Joseph asesekara i Musanze

Areruya Joseph ni we watwaye ibihembo byinshi 

Nyuma yo gutwara ibi bihembo, Areruya yabwiye abanyamakuru ko atari azi ko yatwara isiganwa hari Bosco Nsengimana (Benediction) kuko ari umukinnyi yubaha mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

“Mbere na mbere nabanza ngashima Imana kubera ko ni ibintu ntateganyaga ko nayitwara kuko naje nzi ko Bosco, ni umukinnyi ukomeye ndanamwubaha. Intego yanjye numvaga ko ngomba kuba uwa kabiri cyangwa uwa Gatatu ariko ndashima Imana kuba mbaye uwa mbere”. Areruya

Nsengimana Jean Bosco yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje  55’07" nubwo muri gahunda aba atagombwa guhembwa nk’uko amategeko yo gusiganwa n’ibihe abigena. Uwiduhaye (Benediction) yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 58’46".

Hakuzimana Camera yaje ari uwa kane (4) akoresheje isaha imwe n’amasegonda 36” (1h00’36”) mu gihe Munyaneza Didier (Benediction Club) yabaye uwa gatanu akoresheje isaha imwe n’amasegonda 55” (1h00’55”).

Tuyishimire Jacqueline yahize abakobwa mu gusiganwa n'ibihe

Tuyishimire Jacqueline yahize abakobwa mu gusiganwa n'ibihe

Tuyishimire Jacqueline yahize abakobwa mu gusiganwa n'ibihe akoresheje 41’39 ku ntera ya Km 25 (Nyamata-Mbyo-Nyamata)

SKOL na CogeBanque abaterankunga bakuru muri FERWACY

SKOL ni umwe mu baterankunga bakuru muri FERWACY

MC NH umushyushya rugamba wa SKOL yigan uko batwara igare

MC NH umushyushya rugamba wa SKOL yigana uko batwara igare

Areruya Joseph afuhereza "Champagne" ya SKOL MALT

Uwihirwe Byiza Renus (ibumoso) Areruya Joseph (Hatati) na Tuyishimire Jacqueline (Iburyo) nibo bahembwe

Uwihirwe Byiza Renus (ibumoso) Areruya Joseph (Hatati) na Tuyishimire Jacqueline (Iburyo) nibo bahembwe

Uwihirwe Byiza Renus wa Muhazi Cycling Club niwe wahize ingimbi

Uwihirwe Byiza Renus wa Muhazi Cycling Club niwe wahize ingimbi

Kadox umukozi mu kigo Gasore Serge Foundation yari yaje kureba umukino w'amagare

Kadox umukozi mu kigo Gasore Serge Foundation yari yaje kureba umukino w'amagare

cycling

Mutabazi Richard (Ibumso) umuyobozi w'Akarere ka Bugesera

Mutabazi Richard (Ibumoso) umuyobozi w'Akarere ka Bugesera 

Mu gusiganwa n'ibihe umuntu aba yikoresha nta w'umutera icyugazi

Mu gusiganwa n'ibihe umuntu aba yikoresha nta w'umutera icyugazi

Sempoma Felix umutoza mukuru wa Benediction Club

Sempoma Felix umutoza mukuru wa Benediction Club

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda)

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda) nawe yasiganwe mu bandi

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Team Rwanda) nawe yasiganwe mu bandi

SKOL ikinyobwa gisigaye kiri ku isoko

SKOL ikinyobwa gisigaye kiri ku isoko

Nsengimana Jean Bosco yasiganwe arangiza ku mwanya wa kabiri

Nsengimana Jean Bosco yasiganwe arangiza ku mwanya wa kabiri

Hakiruwizeye Samuel ukinira Les Amis sportifs y'i Rwamagana

 Hakiruwizeye Samuel ukinira Les Amis Sportif de Rwamagana 

Ingabire Beatha yarangije ku mwanya wa kane mu bakobwa

Ingabire Beatha yarangije ku mwanya wa kane mu bakobwa

Dore uko Individual  Time Trial yagenze:

Men U23 & Elites: 41.8 Km

1.Areruya Joseph* (Delko Marseille): 54’38"   

2.Nsengimana Jean Bosco (Benediction): 55’07"     

3.Uwiduhaye * (Benediction):  58’46"     

4.Hakuzimana (CCA): 1h00’36"       

5.Munyaneza Didier* (Benediction Club):1h00’55"

Men (Juniors) 25 Km:

 1.Uwihirwe Byiza Renus   (Muhazi Cycling Club): 35’59"

2.Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction Club):36’19"

3.Nkurunzia Yves (Benediction Club): 36’24"

4.Habimana Jean Ecic (Fly Cycling Club) :37’09"

5.Gahemba Bernabé (Les Amis Sportifs): 38’05"

Women Category (25Km):

1.Tuyishimire Jacqueline (Benediction Club) :41’39

2.Irakozeneza Viollette (  Benediction Club): 42’28’’

3.Nirere Xaverine (Les Amis Sportifs) :42’30

4.Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs) :43’39

5.Manizabayo Magnifique (Muhazi Cycling Club) :44’52’’

Shampiyona irasozwa kuri iki Cyumweru basiganwa mu kuzenguruka i Remera

Shampiyona irasozwa kuri iki Cyumweru basiganwa mu kuzenguruka i Remera

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND