RFL
Kigali

CYCLING: Abatuye umujyi wa Nice bari mu byishimo nyuma yo kubwirwa ko Tour de France 2020 izatangirira iwabo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/03/2018 17:51
0


Tour de France 2020 rizaba ari isiganwa rurangiranwa ngaruka mwaka rizaba riza ku nshuro yaryo ya 116, isiganwa rizaca mu mujyi wa Nice mu gace kitwa ku ruhande rwa Azur. Ibintu abanya-Nice bishimiye cyane kuko biheruka mu 1981.



Nice ni umujyi uri mu Majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bufaransa mu birometero 32 (32Km) uva ku mipaka y’iki gihugu n’u Butaliyani. Inama ya tekinike itegura Tour de France 2018 ni nayo yatangarijwemo umujyi uzatangiriramo Tour de France 2020 ari naho byemejwe ko Nice izaba yakira ibi birori. Tou de France igira uduce 21 ikamara ibyumweru bitatu.

Tour de France 2018 izakinwa kuva kuwa 7-29 Nyakanga 2018 igende ibilometero ibihumbi bitatu birenga (3,329 KM) ubwo izaba iba ku nshuro yayo ya 105 kuko iya 104 yatwawe na Chris Froome.

Image result for Tour de France

Tour de France ikinwa ibyumweru bitatu ikagira uduce (Stages/Etapes) 21 

Iri siganwa riheruka gutangirira mu mujyi wa Nice mu 1981 ubwo Bernard Hinault yaritwaraga (France) ku nshuro ye ya gatatu (3). Christian Prudhomme inzobere itegura Tour de France yavuze ko kuva iri siganwa rizatangirira mu mujyi wa Nice ari ikintu abakunzi b’umukino w’amagare bazakirana ibyishimo kuko uyu mujyi usanzwe ubamo abantu bakunda siporo dore ko banafite ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu cyiciro cya mbere (League 1).

“Ndabizi ko aya makuru abakunzi b’umukino w’amagare bayakirana ibyishimo n’akamwenyu kuko ni ibirori bibagarukiye mu gihe cyari gishize batabikerezaga”. Christian Prudhomme

Christian Estrosi umuyobozi w’umujyi wa Nice yavuze ko ari iby’agaciro kuba Tour de France izatangirira mu mujyi ayoboye kandi ko abona bizazamura ubukungu bw’umujyi mu buryo buzatuma barushaho gutera imbere nk’umujyi w’abakunzi ba siporo.

“Iri siganwa navuga ko ari irya gatatu mu bikorwa mpuzamahanga bya siporo bigendanye n’uburyo ringana, igihe rimara. Ndizera ko kuba Tour de France 2020 izatangirira iwacu bizazamura ubukungu bwacu muri rusange”. Christian Estrosi.

Aya makuru yageze mu matwi y'abatuye umujyi wa Nice mu ijoro ryo kuwa mbere ubwo bari biriwe bakurikiye isiganwa ryavaga mu mujyi wa Paris rigana i Nice (Paris-Nice Stage), agace katwawe na Marc Soler Umunya-Espagne ukiri muto.

Nk’uko bigaragara kuri Suprersport, Christian Prudhomme uyobora isiganwa rya Tour de France (Directeur du Course) yavuze ko bagiye bareba bagasanga umujyi wa Nice ufite ubuhaname bwiza ku buryo bagomba kubyaza umusaruro uko hateye mu gushimisha abawuturiye. Byari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’isiganwa rya Paris-Nice.

“Mu biringo bishize bya Paris-Nice twagiye tureba dusanga  ari ahantu harambitse hanarimo ahantu heza haryoshya isiganwa kandi hanafite ubutumburuke bwiza ku bakinnyi b’amagare. Ibi biri mu byashingiweho tuvuga tuti reka Tour de France 2020 izatangirire i Nice”.

Umujyi wa Nice uri ku buso bwa kilometero Kare 71.92 ukaba utuwe n’abaturage barenga 343,895 ukaba ari uwa Gatanu mu gihugu cy’u Bufaransa mu mijyi minini bafite. Umujyi wa Nice banafite ikipe y’umupira w’amaguru ya Nice Football Club iri mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu. Itozwa na Favre Lucien ikaba ikinira ku kibuga cya sitade ya Allianz Riviera, iyi kipe ifite akazina ka “The Eaglets” cyangwa abana b’ibisiga umuntu agerageje gushyira mu rurimi rw’ikinyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND