RFL
Kigali

CYCLING: Inzira ya Huye-Rubavu ni rwo rugendo ruruta izindi muri Tour du Rwanda 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/11/2018 16:51
0


Kuva ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 kugeza ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019, mu Rwanda hazaba habera isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare, irushanwa rizaba ririmo urugendo rwa Huye-Rubavu (213.1 Km), urugendo ruruta izindi muri iri siganwa rya 2.1.



Urugendo rwa Huye-Rubavu (213.1 Km ruzakinwa kuwa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 ubwo iri siganwa rizaba rigeze ku munsi waryo wa gatatu. Abasiganwa bazakora uru rugendo nyuma y'uko kuwa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019 bazaba bakoze urugendo rwa Kigali-Huye ruzaba rufite intera ya kilometero 120.3 (120.3 Km).

Indi nzira izaba ijya kuba nini ni isiganwa rizaba riva i Karongi bagana mu Karere ka Musanze ku ntera ya kilometero 138.7 (138.7 Km), uru rugendo ruzakinwa nyuma yuko bazaba bakinnye agace ka Rubavu-Karongi (103 Km).

Muri Tour du Rwanda 2019, harimo inzira zizakoreshwa n’ubundi zagiye zikoreshwa mu masiganwa yabanje. Aha umuntu yavuga nk’urugendo rwa Musanze-Nyamata (120.5 Km). Muri Tour du Rwanda 2017 aka gace katwawe na Eyob Metkel umunya-Erithrea wakiniraga Team Dimension Data for Qhubeka.

 Eyob Metkel yatwaye agace ka Musanze Nyamata, Areruya Joseph asubirana umwenda w’umuhondo-AMAFOTO

Eyob Metkel ubwo yatwaraga agace ka Musanze-Nyamata muri Tour du Rwanda 2017

Dore inzira za Tour du Rwanda 2019 (2.1):

1. Ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019: Kigali-Kiagli:112,5 Km

2. Kuwa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019: Kigali-Huye: 120.3 Km  

3. Kuwa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019: Huye-Rubavu: 213.1 Km

4.Kuwa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019: Rubavu-Karongi: 103 Km

5. Kuwa Kane tariki 28 Gashyantare 2019: Karongi-Musanze: 138.7 Km

6.Kuwa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019: Musanze-Nyamata: 120.5

7.Kuwa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2019: Nyamata-Kigali: 84.2 Km

8.Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019: Kigali-Kigali: Sunday 3 Mars: 66.8 Km

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda

Bayingana Aimable Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 

Tour du Rwanda 2019 izaba iba ku nshuro ya mbere iri ku rwego rwa 2.1 nk’uko impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku rwego rw’isi (UCI) babiteganya. Ni irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga nk’uko Tour du Rwanda icumi (10) naryo ryari rimeze n'ubwo urwego rw’amakipe aba agomba kwitabira aba atandukanye kuko urwego rwa 2.1 hitabira amakipe ari ku rwego rwo hejuru (Continental Pro Cycling Teams).

Adil Jelloul (Maroc) ni we waciye agahigo ko gutwara Tour du Rwanda 2009, isiganwa ryabaga bwa mbere kuva ryakwemerwa na UCI nka 2.2 n’ubundi mu 2009

Ndayisenga Valens (Rwanda) yabaye umunyarwanda wa mbere watwaye Tour du Rwanda (2014) iri ku rwego rwa 2.2 kuri ubu ikaba igeze kuri 2.1 aho buri mukinnyi ukiri muri uyu mukino agomba gutangira bushya mu guca agahigo ko kuba hari icyo yakora muri 2.1 igomba gutangira kuwa 24 Gashyantare kugeza kuwa 3 Werurwe 2019.

Mugisha Samuel (Rwanda) azahora yibukwa mu mateka y’umukino w’amagare mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga ko ari we mukinnyi byiyongereyeho w’umuyarwanda watwaye Tour du Rwanda ya nyuma ya 2.2 ndetse akaba yari mu cyiciro cy’abakiri bato (23).

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018 ikaba yari iya nyuma ya 2.2

Kuba Mugisha Samuel yarafashije ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda 2018) gutwara Tour du Rwanda 2018 bikaba icyo gihe bari n’abakinnyi batanu (5) bari munsi y’imyaka 23 (U-23 Category), byatumye u Rwanda rufata umwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu gihiga ibindi muri iki Cyiciro.

Hakiruwizeye Samuel, Ruberwa Jean Damascene, Mugisha Samuel, Niyireba Innocent na Munyaneza Didier nibo bakinnyi batanu bari bagize Team Rwanda 2018 yatwaye Tour du Rwanda 2018.

Areruya Joseph asesekara i Remera

Areruya Joseph azaguma mu mateka y'umukino w'amagare mu Rwanda kuko yatwaye Tour du Rwanda (2.2) mbere y'inshuro imwe ngo ijye kuri 2.1

Dore abatwaye Tour du Rwanda kuva mu 2009 ku rwego rwa 2.2:

2009: Adil Jelloul (Maroc)

2010:Teklemanot Daniel (Erythrea)

2011:Kiel Reijnen (USA)

2012:Lill Daren (USA)

2013: Dylan Girdlestone (South Africa)

2014: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2015: Jean Bosco Nsengimana (Rwanda)

2016: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2017: Areruya Joseph (Rwanda)

2018: Mugisha Samuel (Rwanda)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND