RFL
Kigali

CYCLING: Uwizeyimana Bonaventure yatwaye Race to Remember isiganwa ryavaga i Kigali rigana i Nyanza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/06/2018 20:51
0


Uwizeyimana Bonaventure uheruka gutwara Tour du Cameroun 2018 ni we wongeye kwigaragaza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018 atwara isiganwa ryo kwibuka muri Rwanda Cycling Cup 2018 mu rugendo rwavaga i Kigali rugana i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.



Uwizeyimana Bonaventure wasiganwaga mu cyiciro cy’abakuze akinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu, yakoze intera ya 130.3 Km mu masaha atatu iminota 36 n’amasegonda 49 (3h36’49”).

Muri rugendo rwavaga ku Giticyinyoni bagana i Nyanza, Uwizeyimana yatangiye gutanga ibimenyetso by’uko yatwara isiganwa ubwo abakinnyi binjiraga mu karere ka Muhanga kuko yari yagiye azongwa na Munyaneza Didier, Hakuzimana Camera na Gasore Hategeka.

Mu muhanda wa Kigali bagana muri Muhanga, Hakuzimana Camera yakunze kuza mu b’imbere akurikiwe n’abakinnyi bari barimo Munyaneza Didier, Uwizeyimana Bonaventure na Gasore Hategeka.

Uwizeyimana Bonaventure ahabwa igihembo cya SKOL

Uwizeyimana Bonaventure yahageze ari uwa mbere

Uwizeyimana Bonaventure yahageze ari uwa mbere 

Bagiye kwinjira neza muri Muhanga ni bwo Uwizeyimana Bonaventure yahise acika ajya imbere akurikirwa na Gasore Hategeka bakomeza kugendana barinda bagera mu Karere ka Nyanza ndetse banakomeza kuzengurukana inshuro zose uko ari eshanu (5 Laps) zari ziteganyijwe.

Gusa ku nshuro ya Gatatu ni bwo Gasore Hategeka yasigaye mu buryo bugaragara kuko yaje gusigwa na Uwizeyimana Bonaventure akamusiga iminota irenga ibiri. Gasore Hategeka yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 3h38’19”, Munyaneza Didier bita Mbappe aza ari uwa gatatu akoresheje 3h42’39”, Hakizimana Seth aba uwa gatatu akoresheje 3h43’45”.

Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club yahageze ari uwa kabiri kuko yari yiriwe ahanganye na Bonaventure Uwizeyimana

Gasore Hategeka Kapiteni wa Nyabihu Cycling Club yahageze ari uwa kabiri kuko yari yiriwe ahanganye na Bonaventure Uwizeyimana 

Gasore Hategeka Kapiteni wa Benediction Club yahageze ari uwa kabiri kuko yari yiriwe ahanganye na Bonaventure Uwizeyimana

Munyaneza Didier wa Benediction Club yahageze ari uwa Gatatu kuko yari yiriwe ahanganye na Bonaventure Uwizeyimana cyo kimwe na Gasore Hategeka 

Uwizeyimana Bonaventure ahabwa igihembo cya SKOL

Uwizeyimana Bonaventure ahabwa igihembo cya SKOL

Uwizeyimana Bonaventure ahabwa igihembo cya SKOL

Uwizeyimana Bonaventure ahabwa igihembo cya SKOL

Uwizeyimana Bonaventure aheruka gutwara Tour du Cameroun

Uwizeyimana Bonaventure aheruka gutwara Tour du Cameroun

Nyuma y’isiganwa, Uwizeyimana Bonaventure yavuze ko yatangiye abona imbere ye hari abakinnyi bashaka gutwara isiganwa bityo afatanya na bagenzi be bakinana muri Benediction Club bakagenda babakura mu nzira. Uwizeyimana yagize ati:

Uyu munsi wari umukino ukomeye kubera ko twatangiriye ahantu hazamuka, ngera i Muhanga nza gufatanya n’ikipe yanjye dukuzaho abakinnyi bacye tugenda tugera mu icumi (10). Tugeze i Muhanga ndongera ndacomoka ndi  kumwe na Camera (Hakuzimana) , tugeze mu nzira haza abandi bantu nka babiri bo muri Nyabihu Cycling Club nabo turakorana nanjye ndabacika ntsinda iri siganwa.

Uwizeyimana Bonaventure avuga ko kuri uyu munsi yakunze kugenda inyuma kuko atakoze imyitozo myinshi nyuma yo kuva muri Cameroun ahubwo ategereza ko yaza kwihuta ageze mu bilometero bya nyuma.

munyaneza Didier yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23

Munyaneza Didier yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23

 Nzayisenga Valentine niwe wahize abandi bakobwa

Nzayisenga Valentine ni we wahize abandi bakobwa

Nsabimana Jean Baptiste niwe waje imbere mu bahungu bakiri bato

Nsabimana Jean Baptiste wa Fly Cycling Club ni we waje imbere mu bahungu bakiri bato

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda  afata agafoto

Bayingana Aimable Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda  afata agafoto

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100% ubwo bari basoje isiganwa 

Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato (Juniors/Men), Nsabimana Jean Baptiste wa Fly Cycling Club yahize abandi mu ntera ya Kilometero 97.6 (97.6Km) akoresheje 2h52’03” akurikirwa na Uhiriwebyiza Ronus (Muhazi Cycling Club) wakoresheje 2h54’03” mu gihe Nzafashwanayo Jean Claude yabaye uwa gatatu akoresheje ibihe bingana n’ibya Uhiriwebyiza Ronus.

Mu bana b’abakobwa, Nzayisenga Valentine yabaye uwa mbere mu rugendo rwavaga ku Kamonyi bagana i Nyanza aho bazengurutse inshuro enye (4laps) akoresha 2h38’19”, Jacqueline Tuyishimire aba uwa kabiri akoresheje 2h38’20” naho Ingabire Diane aba uwa gatatu akoresheje 2h38’50”.

 

Nzayisenga Valentine (Iburyo) yabaye uwa mbere, Jacqueline (Hagati) yabaye uwa kabiri naho Diane Ingabire (Ubanza iburyo) aba uwa Gatatu mu bakobwa

Nzayisenga Valentine (Iburyo) yabaye uwa mbere, Jacqueline (Hagati) yabaye uwa kabiri naho Diane Ingabire (Ubanza iburyo) aba uwa Gatatu mu bakobwa

Imanizabayo Magnifique ntabwo yasoje isiganwa

Imanizabayo Magnifique ukinira Muhazi Cycling Club ntabwo yasoje isiganwa

Uwizeyimana Bonaventure areba niba nta muntu umuri inyuma

Uwizeyimana Bonaventure areba niba nta muntu umuri inyuma

Uwizeyimana Bonaventure yinjira rwa gati mu mujyi wa Muhanga

Uwizeyimana Bonaventure yinjira rwa gati mu mujyi wa Muhanga

Ferwacy

Ferwacy

Abasiganwa mu nzira bagenda

Ferwacy

Abasiganwa mu nzira bagenda

Munyaneza Didier yakunze kuba mu ba mbere mu mazo ya mbere y'isiganwa

Munyaneza Didier yakunze kuba mu ba mbere mu mazo ya mbere y'isiganwa

Ubwo abasiganwa biniiraga mu karere ka Kamonyi

Ubwo abasiganwa binjiraga mu karere ka Kamonyi

Mbere yuko isiganwa rihaguruka ku Giticyinyonyi habanje kubaho umunota wo kwibuka

Mbere yuko isiganwa rihaguruka ku Giticyinyonyi habanje kubaho umunota wo kwibuka

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda  afite igitambaro gitangiza irushanwa

Bayingana Aimable Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda  afite igitambaro gitangiza irushanwa

Les Amis Sportifs de Rwamagana  bajya inama mbere y'isiganwa

MC Hash ni we washyuhije abantu kuva ku Giticyinyoni kugeza i Nyanza abifashijwemo na SKOL Rwanda 

Les Amis Sportifs de Rwamagana  bajya inama mbere y'isiganwa

Les Amis Sportifs de Rwamagana bajya inama mbere y'isiganwa 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND