Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid ndetse n’ ikipe y’ igihugu ya Portugal niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’ Uburayi gitangwa na UEFA cyiyongera ku mupira wa zahabu aharetse kwegukana.
Ronaldo akaba ahigitse Manuel Neuer ukinira Bayern Munich ndetse wanafashije ikipe y’ igihugu y’ Ubudage kwegukana iguikombe cy’ isi na Arjen Robben nawe ukinira Bayern Munich n’ ikipe y’ igihugu cy’ Ubuholandi.
Iki gihembo gitangwa n’ impuzamashyirahamwe y’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ Uburayi cyikaba kije kiyongera ku mupira wa zahabu utangwa n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku isi FIFA, uyu musore w’ imyaka 29 aherutse kwegukana.
Ronaldo yatsindiye ikipe ye ya Real Madrid ibitego bisaga 27, yabaye umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa rya UEFA Champions league yanegukanye ari kumwe n’ ikipe ye ya Rea Madrid uyu mwaka batsinze ikipe ya Atletico Madrid.
Ibi bikaa bimuha amahirwe mebshi yo kuba yazegukana ikindi gihembo cy’ umupira wa zahabu utangwa na FIFA nk’ uko byagiye bikunda kugaragara ko uwegukanye iki gihembo aba afite amahirwe menshi yo kwegukana umupira wa zahabu.
Lionel Messi basanzwe ukinira ikipe ya FC Barcelona, wanafashije ikipe ya Argentina kugera ku mukino wa nyuma w’ igikombe cy’ isi cyabereye mu gihugu cya Bresil,uhora ahanganye na Ronaldo ntiyabashije no kuza muri 3 bitwaye neza.
Alphonse M. Penda
TANGA IGITECYEREZO