RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo agiye kwibaruka impanga ku mugore na none wagizwe ibanga

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/03/2017 13:17
1


Rutahizamu Cristiano Ronaldo kuri ubu ngo yaba yitegura kwakira mu muryango we impanga ebyiri z’abahungu nazo kugeza ubu umubyeyi wazo utazwi nyuma y’imfura ye Cristiano Ronaldo Jnr na we yavutse mu 2010 ariko kugeza ubu nyina akaba yaragizwe ibanga.



Uyu mugore utwitiye Cristiano impanga aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gice cy’uburengerazuba, ndetse ngo vuba cyane rwose araba yibarutse nkuko The Sun dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Cristiano Ronaldo Georgina Rodriguez

Cristiano Ronaldo, imfura ye, hamwe n'umukunzi we Georgina Rodriguez nawe yamaze kubwira inkuru y'uko yiteguye impanga

Cristiano Ronaldo yahishuriye imwe mu nshuti ze za hafi ko vuba izi mpanga azazakira mu nyubako ye iherereye i Madrid mu murwa mukuru wa Esipanye.

Cristiano hamwe n’umuryango we biteguye kwakira amaraso yabo mu muryango. Yahisemo kubigira ubuzima bwe bwite bikaba ibanga, ariko yabibwiye umukunzi we hamwe n’inshuti ze za hafi ko abahungu be(impanga) bari hafi kuhagera. Asanga igihe cyari kigeze ngo imfura ye igire abavandimwe. Umwe mu baganiriye na The Sun

Cristiano Ronaldo's new girlfriend has already struck a close bond with his son

Georgina Rodriguez gave Cristiano Jr her undivided attention at the Santiago Bernabeu

Georgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo Jnr ku mukino uheruka baje gushyigikira kabuhariwe Ronaldo

Uyu waganiriye na The Sun yakomeje avuga ko nyina wa Cristiano Ronaldo yiteguye kuba ariwe uzaba uri hafi y’uyu mubyeyi mugihe azaba abyara izi mpanga nkuko yabikoze ku mfura ye Cristiano Jnr. Bivugwa ko uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunye-Portugal yatanze akayabo kangana na miliyoni 10 z’amapound ku mugore wabyaye imfura ye kugirango azagumane iryo banga ntazigaragaze mu ruhame.

Mu gihe iyi nkuru yaba ibaye impamo Cristiano Ronaldo mu minsi ya vuba akabona izi mpanga, zizaba zije mu gihe muri iki gihe afitanye umubano ukomeye n'umukobwa werekana imideli witwa Georgina Rodriguez, ibi bikaba byibutsa benshi ko no mu gihe Cristiano Jnr yavukaga mu 2010 icyo gihe Cr7 yari mu rukundo na bwo n'umukobwa umurika imideli witwaga Irina Shayk.

Cristiano Ronaldo Irina Shayk

Cristiano Ronaldo, umuhungu we hamwe na Irina Shayk bahoze bakundana bagatandukana mu mwaka wa 2015

A Cristiano Ronaldo hat-trick completed incredible turnaround for Real MadridCristiano Ronaldo akomeje no kwitwara neza mu kibuga aho kugeza ubu amaze gutsindira Real Madrid ibitego 18 muri La liga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAMANA JOEL7 years ago
    Niba koko turi Abakristu,tujye tuvuga ibintu dukurikije Bible.Baliya babyarana na RONALDO kandi atari umugabo wabo wemewe n'amategeko,ntitukavuge ko bakundana.Niba yabakundaga,yabarongora.Icyo yishakira kuli bo,nukuryamana gusa.Namara guhaga uriya wa 2,nawe azamuta nkuko yataye IRNA.Ikirenze ibyo,nuko abantu bakora ibyo imana itubuza batazaba mu bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze kwishimisha hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka.





Inyarwanda BACKGROUND