RFL
Kigali

Cricket: U Rwanda rwatangiye nabi mu irushanwa ryo kwibuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/06/2017 9:10
0


Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2017 ni bwo mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) batangije irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka abafite aho bahurira na siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, imikino yatangiye ikipe y’u Rwanda (Abakobwa) itsindwa na Uganda amanota 53-52.



Mu mikino yatangiye saa tatu za mu gitondo ku kibuga cya Cricket kiri ku Kicukiro, u Rwanda rwatangiye ruri imbere kuko rwakoze amanota 52 hamaze kuvamo abantu batandatu (6), mu gice cya kabiri Uganda yayishyuye irenzaho inota rimwe (1) ihita irangiza umukino itsinze amanota 53-52.

Nyuma ya saa sita Kenya y’abatarengeje imyaka 23 yatsinze Uganda amanota 79-78. Uganda ni yo yabanje kuza imbere kuko yagejeje amanota 78  imaze kuvamo abantu batanu (5). Nyuma Kenya yaje kuyishyura irenzaho inota rimwe (79).

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Kane tariki 8 Kamena 2017

*Rwanda 52-53 Uganda U19

*Kenya 79-78 Uganda U23

Imikino iteganyijwe:

*Kuwa 9 Kamena 2017:Kenya vs Uganda U19 (09h00’)

*Kuwa 9 Kamena 2017: Rwanda vs Uganda U23 (14h00’)

*Kuwa 10 Kamena 2017: Rwanda vs Kenya (09h00’)

*Kuwa 10 Kamena 2017: Uganda U19 vs Uganda U23 (14h00’)

*Kuwa 11 Kamena 2017: Hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu guhera saa tatu za mu gitondo mu gihe guhera saa munani hazakinwa umukino wa nyuma.

Ikipe ihagarariye igihugu cya Uganda

Ikipe ihagarariye igihugu cya Uganda

Ikipe ihagarariye igihugu cya Kenya

Ikipe ihagarariye igihugu cya Kenya

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu saa munani rukina na Uganda U23

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu saa munani rukina na Uganda U23

AMAFOTO: RCA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND