RFL
Kigali

Cricket: RCA yamenye amakipe 16 azitabira imikino mpuzamashuli ku rwego rw’igihugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/05/2017 9:15
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) nyuma y’amarushanwa mpuzamashuli yari amaze iminsi aba harebwa abazitwara neza kurusha abandi, kuri ubu hamaze kumenyekana amakipe 16 azahatana ku rwego rw’igihugu ahagamijwe kurebwa abazitwara neza kurushaho (Champion Nationale).



Amakipe 16 arimo umunani (8) y’abakobwa n’umunani (8) y’abahungu, yamenyekanye kuri ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 ubwo hakinwaga imikino ya nyuma mu gice cy’iburasirazuba, igice cya Kigali na Gahanga mu gihe igice cy’amajyaruguru bakinnye imikino ya nyuma kuwa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017.

Mu gice cy’iburasirazuba (Kayonza), Fawe Girls School Gahini ni yo yatwaye igikombe itsinze imikino yose yari iteganyijwe mu cyiciro cy’abakobwa naho Groupe Scolaire Mukarange izamuka ari iya mbere mu bahungu kuko yanatsinze GS Nyagahandagaza ku mukino wa nyuma.

Mu gace (Region) ka Gahanga, Groupe Scolaire Gahanga yazamutse ari iya mbere mu bakobwa n’abahungu. Agace ka Kigali ya mbere (Region Kigali 1), Fawe Girls School Gisozi na ES Kanombe Efotec ni bo bazamutse ari aba mbere mu bakobwa.

Mu bahungu babarizwa muri Region ya Kigali ya mbere, Efotec yazamutse ari iya mbere itsinze Groupe Scolaire Kacyiru mu mikino ibiri yikurikiranya. Mu gace ka Kigali ya kabiri (Region Kigali 2), Groupe Scolaire Kicukiro na Groupe Scolaire Ndera  nizo zazamutse ari iza mbere mu gihe IPRC Kigali na Apred Ndera zatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Dore amakipe azahatana mu mikino yo ku rwego rw’igihugu:

ABAHUNGU:

1.Groupe SColaire Kinihira

2.Groupe Scolaire Mutara

3.Ecole Secondaire de Kanombe Efotec

4.Groupe Scolaire Kicukiro

5.Groupe Scolaire Ndera

6.Grpoupe Scoalire Mukarange

7.Groupe Scolaire Ghanga

8.Groupe Scoalire Remera Protestant

ABAKOBWA:

1.Groupe Scoalaire Kinihira

2.Groupe Scolaire Kimiryi

3.Fawe Girls School Gisozi

4.Ecole Secondaire de Kanombe Efotec

5.Groupe Scoalire Kicukiro

6.Groupe Scolaire Kicukiro

7.Fawe Girls School Gahini

8.Groupe Scolaire Gahanga

Fawe Girls School Gahini niyo kipe y'abakobwa izaserukira agace k'iburasirazuba ku rwego rw'igihugu

Fawe Girls School Gahini ni yo kipe y'abakobwa izaserukira agace k'iburasirazuba ku rwego rw'igihugu

Groupe Scolaire Mukarange niyo izaserukira uburasirazuba mu bahungu

Groupe Scolaire Mukarange ni yo izaserukira uburasirazuba mu bahungu

Groupe Scolaire Mukarange bishimira intsinzi

Groupe Scolaire Mukarange bishimira intsinzi

Cricket players

Ku kibuga cy'i Kayonza ahaberaga imikino y'igice cy'iburasirazuba

Ku kibuga cy'i Kayonza ahaberaga imikino y'igice cy'iburasirazuba

Ikipe y'abahungu n'abakobwa ba GS Kinihira bamanika ibikombe

Groupe Scoalire Kinihira (Abahungu n'abakobwa) ni bo bahize abandi mu gace k'amajyaruguru banabona itike izabageza ku mikino ya nyuma yo ku rwego rw'igihugu

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND