RFL
Kigali

Cricket:Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Uwamahoro Cathia yatangiye urugendo rwo guca agahigo (Updated)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/02/2017 9:06
5


Uwamahoro Cathia umunyarwandakazi usanzwe akina umukino wa Cricket hano mu Rwanda yamaze gufata ingamba zo kwitegura igikorwa kizamufasha kujya mu gitabo cya “Guiness de Record” nyuma y'aho azaba yamaze amasaha 26 aterwa udupira atugarura (Batting), ibihe bitarakorwa n’undi wese kuva isi yabaho.



Uwamahoro Cathia yatangiye urugendo rwo guca agahigo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 saa mbili za mu gitondo (08h00’) kugeza kuwa 18 Gashyantare 2017 saa yine za mu gitondo (10h00’). Umukino uzabera muri sitade nto ya Remera.

Uwamahoro avuga ko mu rwego rwo kugira ngo umukino wa Cricket ukomeze kuzamura izina haba mu Rwanda no hanze yarwo, bisaba ko abanyarwanda ubwabo bakora ibyo abandi batakoze kugira ngo n’amahanga agire icyo aheraho yubaha u Rwanda muri Cricket.

Eric Dusingizimana umunyarwanda ufite agahigo ko kuba yaramaze amasaha 51 aterwa udupira akadukuramo (Batting), avuga ko yakoze ubundi bushakashatsi agasanga ku rwego rw’isi nta mukobwa urarenza amasaha 24 akina bityo ko nk’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) bakaba bagasanga bishoboka ko uyu mukobwa intego afite yayigeraho kandi ko bizashoboka.

"Iyo urebye mu mibare fatizo ya ICC (International Cricket Council) usanga bavuga ko bazemera ko umukobwa yaciye agahigo mu gihe azaba yarengeje amasaha 24 akora batting. Ubu rero byabaye ngombwa ko Uwamahoro ashyiraho amasaha abiri kugira ngo bibe amasaha 26 kuko ni bwo hazaba hagiyemo intera ijya kuba nini ku buryo byazagora undi wese gukuraho ako gahigo". Eric Dusingizimana

uwamahoro Cathia

 

Uwamahoro Cathia afite intego yo kuzamara amasaha 26 aterwa udupira adukuramo (Batting)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • titi7 years ago
    Ariko abanyarwanda tuzi kwigana wee!! Birasekeje. Ubwo harimo agatubutse.
  • 7 years ago
    cathia nkuri inyuma nkuwahoze akina cricket ark ukiri umukunzi wayo go higher comrade!
  • GASONGO7 years ago
    Muba muhaze. Ese ibi bimarira iki abanyarwanda? Harya Ngo n'ishema? Ishema se umuturage wishwe n'inzara azarirya? Umwijuto gusa
  • Kiki7 years ago
    Ndabaza uwiyise Gasongo . Ishyari ko ryakumunze amagufa
  • 7 years ago
    bura kwiyubakira izina ngo ni umwijuto ntimugace abantu intege niba wowe utabishoboye reka ababishoboye babikore urugambo gusa ninde wakubujije gukora ngo witeze imbere ureke kwicwa n'inzara uricara se uziko bizamanuka mu ijuru bikagwa mukanywa kawe kazi kuvuga ubusa gusa





Inyarwanda BACKGROUND