RFL
Kigali

Cricket: Irushanwa ryo kwibuka ryashyizwe mu ntangiriro za Kamena (Gahunda y’imikino)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/05/2017 8:17
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryashyize ahagaragara gahunda irambuye y’imikino igize irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka abakunzi ba Siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, imikino igihugu cya Uganda kizaserukirwa n’amakipe abiri kuva kuwa 8-11 Kamena 2017.



Ni imikino izajya ibera ku kibuga cya Cricket  kiri ku Kicukiro (Kicukiro Cricket Ground) kuwa 8 Kamena 2017 saa tatu za mu gitondo (09h00’) kuzageza kuwa 11 Kamena 2017 ubwo hazakinwa umukino wa nyuma uzatangira saa munani z’amanywa (14h00’).

Muri iri rushanwa rizaba ririmo amakipe atatu (3) ava hanze y’u Rwanda, Uganda izaba ifitemo amakipe abiri (2) arimo ikipe y’abatarengeje imyaka 19 (U19) n’indi y’abatarengeje imyaka 23 (U23), Kenya nayo izaba ihagarariwe.

Nk’uko amakuru ava muri RCA abivuga, amakipe ava hanze y’u Rwanda azatangira kugera mu Rwanda kuwa 7 Kamena 2017 umunsi biteganyijwe ko bazaboneraho kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mbere yuko irushanwa ritangira kuwa 8 Kamena 2017.

Kuwa 11 Kamena 2017 hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu guhera saa tatu za mu gitondo (09h00’) mu gihe guhera saa munani z’amanywa (14h00’) hazakinwa umukino wa nyuma (Final).

Dore uko gahunda y’imikino iteye:

*Kuwa 8 Kamena 2017: Rwanda vs Uganda U19 (09h00’)

*Kuwa 8 Kamena 2017: Uganda U23 vs Kenya (14h00’)

*Kuwa 9 Kamena 2017:Kenya vs Uganda U19 (09h00’)

*Kuwa 9 Kamena 2017: Rwanda vs Uganda U23 (14h00’)

*Kuwa 10 Kamena 2017: Rwanda vs Kenya (09h00’)

*Kuwa 10 Kamena 2017: Uganda U19 vs Uganda U23 (14h00’)

*Kuwa 11 Kamena 2017: Hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu guhera saa tatu za mu gitondo mu gihe guhera saa munani hazakinwa umukino wa nyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND