RFL
Kigali

CRICKET: Imikino ihuza amashuri yabaye aya mbere mu ntara itarangira kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2018 8:02
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018 ni bwo hatangira imikino ihuza ibigo by’amashuri byagiye biba ibya mbere mu ntara (santere) bibarizwamo, imikino ireba amakipe y’abakobwa, biteganyijwe ko izasozwa kuwa Kane tariki ya 5 Mata 2018.



Mu butumwa ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda bashyize hanze, bagaragaje ko hazitabira amakipe atandatu (6) arimo; GS Ndera, GS Kinihira, FAWE Girls, GS Cyimbazi, GS Gahanga and GS Catholique Butare. Ni imikino igiye kuba ku nshuro yayo ya karindwi (7).

Amakipe agabanyije mu matsinda abiri (A na B). Itsinda rya mbere (A) ririmo GS.Butare Catholique, G.S Kinihira na G.S Gahanga mu gihe itsinda rya kabiri (B) ririmo; FAWE, G.S Ndera ifite igikombe na G.S Cyimbazi.

Amakipe azahura yose mu matsinda arimo bityo hazamuke amakipe abiri (2) muri buri tsinda noneho mu mikino ya kimwe cya kabiri (1/2) bizabe ngombwa ko ikipe yabaye iya mbere mu itsinda A izahura n’iya kabiri mu itsinda B. Ikipe ya mbere mu itsinda B izacakirana n’ikipe ya kabiri mu itsinda A kuwa Gatatu tariki ya 4 Mata 2018 ku kibuga cya Cricket kiri Kicukiro. Imikino ya nyuma izakinwa kuwa Kane tariki ya 5 Mata 2018.

Dore uko gahunda iteye kuri uyu wa kabiri:

Ku kibuga cya cya mbere:

-GS Butare Catholique vs GS Kinihira (08h-11h00’)

-GS Cyimazi vs FAWE (11h14h00’)

-GS Kinihira vs GS Gahanga (14h-17h00’)

Ku kibuga cya kabiri:

-FAWE vs GS Ndera (08-11h00’)

-GS Gahanga vs GS Butare Catholique (11h-14h00’)

-GS Ndera vs GS Cyimazi (14h00-17h00’)

Mu mwaka w’imikino ushize, igikombe cyari cyatwawe na GS Ndera itsinze GS Kinihira ku mukino wa nyuma. Muri uyu mwaka kandi amahirwe y’igikombe ari kuri GS Ndera kuko mu kibuga usanga ifite abakinnyi nka Lora Irakoze, Gisele Ishimwe, Immaculate Muhawenimana na  Ishimwe Harriette basanzwe bakinira ikipe y'igihugu y’abato (Abakobwa).

 GS Ndera niyo ifite igikombe cy'umwaka ushize

GS Ndera ni yo ifite igikombe cy'umwaka ushize

Ikipe y'abahungu n'abakobwa ba GS Kinihira bamanika ibikombe

GS Kinihira ni ikipe nayo itorohera amakipe abarizwa mu gice cy'Amajyaruguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND