RFL
Kigali

CRICKET: Ikipe y’igihugu ya Zambia itegerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2018 16:22
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 saa tatu z’ijoro (21h00’) nibwo ikipe y’igihugu ya Zambia (Abagabo) igomba kuba isesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe aho baje muri gahunda ndende yo gukina n’u Rwanda mu mikino ya gishuti bose bitegura imikino mpuzamahanga iteganyijwe muri Nyakanga 2018.



Itsinda ry’abantu 16 baragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 mbere yuko bazatangira imikino ya gishuti kuwa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2018 saa tatu z’igitondo. Nyuma bazakomeza bakine n’u Rwanda kuko kuri gahunda ituruka mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) nuko bazakina imikino itanu (5).

Mu gihe bazaba bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, nuko kuwa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018 hari ikiganiro bazagirana n’abanyamakuru kuri Olympic Hotel (Kimironko) mbere yuko hatangira imikino ya gishuti kuwa Gatanu kuzageza Ku Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018, bakazasubira muri Zambia Kuwa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018.

Amakuru ava muri RCA avuga ko uretse kuba Zambia izaza igakina n’u Rwanda ngo biri muri bimwe mu nzira zo gukomeza ubufatanye n’imibanire y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umukino wa Cricket.

U Rwanda ruri kwitegura imikino ya ICC East Africa T20, amarushanwa azatanga itike y’igikombe cy’isi.  Aya marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’isi aabrra mu Rwanda kuva kuwa  5-15 Nyakanga 2018, azabere mu Rwanda kuri sitade mpuzamahanga ya Gahanga. U Rwanda ruzakira ibihugu birimo; Kenya,Tanzania na Uganda.

Zambia nayo ije mu Rwanda gukina imikino muri gahunda yo gukaza imyitozo kuko nabo ubwo hazaba hashakwa itike y’igikombe cy’isi bazaba bahatana mu gice cyabo rya Afurika y’amajyepfo mu mikino izabera muri Botswana mu kwezi k’Ukwakira 2018.

Ikipe y'u Rwanda igomba kwipima na Zambia

Ikipe y'u Rwanda igomba kwipima na Zambia 

Dore urutonde rw’ikipe ya Zambia igomba kugera mu Rwanda:

1.Allan Nsensha(Umukinnyi)

2.Madaliso Mvula (Umukinnyi)

3.Isaac Mwaba (Umukinnyi)

4.Lawrence Mutale(Umukinnyi)

5.Gladson Kandela (Umukinnyi)

6.Mohammed Sohel Ahmed Saeed Kadva (Umukinnyi)

7.Misheck Malama (Umukinnyi)

8.Anthony Simunguzi (Umukinnyi)

9.Jonathan Chisembele (Umukinnyi)

10.Gofdrey Kandela  (Umukinnyi, C)

11.Gibson Kandela  (Umukinnyi)

12.James Chembo (Umukinnyi)

13.Musonda Yamba Yamba (Umukinnyi)

14.Bethan Kasopa (Umukinnyi)

15.Steven Banda (Umutoza mukuru)

16.Yandikani Ng’andu (Ushinzwe ibikorwa by’ikipe/Team Manager)

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND