RFL
Kigali

CRICKET: GS Ndera yisubije igikombe cy’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri byabaye ibya mbere mu ntara

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2018 15:35
0


GS Ndera yisubije igikombe yatwaye umwaka ushize nyuma yo gutsinda umucyeba GS Kinihira mu irushanwa rihuza ibigo byabaye ibya mbere mu ntara iyirusha inota rimwe .Iri rushanwa ryatangiye kuwa kabiri rikaba ryari ryitabiriwe n'amakipe atandatu (6).



Toss(Tombolay'ababanza gutera umupira) yatsinzwe na Flora Irakoze kapiteni wa GS Ndera wahisemo ku batinga(batting) avamo ateye amanota atandatu (6) gusa.

Igihozo Divine na Uwase Claudine batwaye wiketi eshatu (3 wickets)  buriwese. Bafashije GS Kinihira guhagarika GS Ndera Ku manota  38’ gusa muri ova(overs) 11.4.

Mu kwishyura GS Kinihira itaratangiye neza ntiyabashize kwishyura aho yahagarukiwe ku  manota 37’ muri ova(overs)12 , Irebe Rosine yateye  amanota atandatu (6) mugenzi we Gihozo Divine atera amanota 11.

Mu birori byo gusoza aya  marushanwa Aaron Rurangirwa wari uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino mu bigo by'amashuri  (FRSS) yishimiye urwego abakobwa bagezeho mu mukino wa Cricket, ashimira muri rusange amakipe yose yitabiriye aya  marushanwa anashimira ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryateguye aya  marushanwa aba muri mwaka yabaga ku nshuro ya karindwi (7).

GS Ndera niyo yari inafite igikombe cy'umwaka ushize

S Ndera niyo yari inafite igikombe cy'umwaka ushize

Mu bihembo byatanzwe Ireba Josiane wa GS Kinihira yahembwe nk'umukinnyi w'irushanwa, Ishimwe was GS Kinihira aba umu bola (bowler) w’irushanwa  naho ubu bateri (Best Batter) mwiza aba Sylvie Munanira wa  GS Gahanga. Ni amarushanwa nkaya akaba aba burimwaka mu rwego rwo  kuzamura impano zabakiri bato  mu mukino wa  Cricket .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND