GS Ndera yisubije igikombe yatwaye umwaka ushize nyuma yo gutsinda umucyeba GS Kinihira mu irushanwa rihuza ibigo byabaye ibya mbere mu ntara iyirusha inota rimwe .Iri rushanwa ryatangiye kuwa kabiri rikaba ryari ryitabiriwe n'amakipe atandatu (6).
Toss(Tombolay'ababanza gutera umupira) yatsinzwe na Flora Irakoze kapiteni wa GS Ndera wahisemo ku batinga(batting) avamo ateye amanota atandatu (6) gusa.
Igihozo Divine na Uwase Claudine batwaye wiketi eshatu (3 wickets) buriwese. Bafashije GS Kinihira guhagarika GS Ndera Ku manota 38’ gusa muri ova(overs) 11.4.
Mu kwishyura GS Kinihira itaratangiye neza ntiyabashize kwishyura aho yahagarukiwe ku manota 37’ muri ova(overs)12 , Irebe Rosine yateye amanota atandatu (6) mugenzi we Gihozo Divine atera amanota 11.
Mu birori byo gusoza aya marushanwa Aaron Rurangirwa wari uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino mu bigo by'amashuri (FRSS) yishimiye urwego abakobwa bagezeho mu mukino wa Cricket, ashimira muri rusange amakipe yose yitabiriye aya marushanwa anashimira ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryateguye aya marushanwa aba muri mwaka yabaga ku nshuro ya karindwi (7).
S Ndera niyo yari inafite igikombe cy'umwaka ushize
Mu bihembo byatanzwe Ireba Josiane wa GS Kinihira yahembwe nk'umukinnyi w'irushanwa, Ishimwe was GS Kinihira aba umu bola (bowler) w’irushanwa naho ubu bateri (Best Batter) mwiza aba Sylvie Munanira wa GS Gahanga. Ni amarushanwa nkaya akaba aba burimwaka mu rwego rwo kuzamura impano zabakiri bato mu mukino wa Cricket .
TANGA IGITECYEREZO