RFL
Kigali

Gold Coast 2018: Incamake y’uko u Rwanda rwitwaye mu irushanwa Australia yagizemo ubwiganze mu midali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/04/2018 10:27
0


Kuva tariki ya 4-15 Mata 2018 i Gold Coast muri Australia haberaga imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, imikino ihuza imbaga kuko iba inarimo ibihembo byinshi. Imikino y’uyu mwaka yahiriye Australia kuko bakuyemo imidali 198 y’amoko atatu.



Mu midali 198 yasigaye muri Australia, harimo imidali 80 ya Zahabu, 59 ya Silver (Feza) na 59 ya Bronze (Umuringa). Igihugu cy’u Bwongereza nicyo cyakurikiye mu bwiganze bw’imidali kuko bacyuye 136 irimo 45 ya Zahabu (Gold), 45 ya Silver na 46 ya Bronze.

Abahinde nabo bitwaye neza kuko bahakuye imidali 66 irimo 26 ya Zahabu, 20 ya Bronze na 20 ya Bronze. Canada 82, New Zealand 46, South Africa 37, Wales 36, Scotland 44, Nigeria 24, Cyprus 14, Jamaica 27, Malaysia 24, Singapore 9, Kenya 17, Uganda 6, Botswana 5.

Dore uko u Rwanda rwagiye rwitwara mu mikino itandukanye:

1.BEACH- VOLLEYBALL

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte ntabwo yahiriwe kuko yabanje kuviramo mu matsinda ariko iza guhabwa amahirwe ya nyuma nk’ikipe yari yatsinzwe mu buryo budakabije (Best-looser), ni bwo yaje gukurwamo burundu na Australia ibatsinze amaseti 2-0.

Mbere y’umukino u Rwanda rwakinnye na New Zealand kuwa 7 Mata 2018, hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda mu 1994. Uyu mukino, New Zealand yatsinze u Rwanda amaseti 2-0 (21-14 na 21-16).

Mutatsimpundu Denyse (Iburyo) na kapiteni we Nzayisenga Charlotte (ibumoso)

Mutatsimpundu Denyse (Iburyo) na kapiteni we Nzayisenga Charlotte (ibumoso)

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo( MINISPOC) Ntigengwa John, Amb.Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike n’umwungiriza we Mme Rwemalika Félicité bari baje gushyigikira Team Rwanda Beach Volleyball n'ubwo umunsi wa mbere utabaye mwiza. Umukino wa kabiri, u Rwanda rwakinnye na Vanuatu. Vanuatu yatinze u Rwanda amaseti 2-0 (21-15 na 21-10). Umukino wa nyuma mu itsinda, u Rwanda rwatsinze Singapore amaseti 2-0 (21-11 na 22-20).

2.ATHLETICS

Mu mukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru, u Rwanda rwatangiye inzira yo gushaka imidali ubwo Sugira James na Tuyishimire Christophe baserukaga mu ntera ya metero 5000 (5000m), abasiganwe bose bari 17.

Muri iyi ntera, Sugira James yari afite ibihe by’iminota 13, amasegonda 46 n’ibice 69 (13m46s69) mu gihe Christophe Tuyishimire yari afite 14m27s04 mu gihe umuhigo w’isi wari ufitwe na Kenenisa Bekele (Ethiopia) wari ufite ibihe bya 12m37s35. Mu bakinnyi bagombaga kwitabira iri siganwa, Joshua Kiprui (Uganda) ni we wari imbere kuko yagiye muri Commonwealth Games 2018 afite ibihe bya 12m59s83.

Baje gusiganwa, Joshua Kiprui Cheptegei yabaye uwa mbere akoresheje 13m50s83 mu gihe Sugira James yarangije ari uwa karindwi (7) akoresheje 14m03s51 naho Tuyishimire Christophe yabaye uwa 14 akoresheje 14m14s29.

Mu cyiciro cy’abali n’abatega rugoli u Rwanda rwongeye guhatana mu ntera ya metero 1500 (1500m) aho Nishimwe Beatha wari ufite ibihe bya 4m08s75 yagombaga gushaka uko yabijya munsi kuko umuhigo w’isi ufitwe na Dibaba Genzebe (Ethiopia 3m50s07) nubwo ataje mu irushanwa. Gusa Mageen Ciara (Northern Ireland) wari ufite ibihe bya 4m01s46 yari ahari.

Nishimwe Beatha ntabwio yabashije kwitwara neza kuko yabaye uwa cyenda (9) mu gihe abagombaga gukomeza ari abaje mu myanya ine ya mbere (4). Nishimwe yagenze urugendo rwa m1500 mu gihe kingana na 4m14s96. Mu ntera ya metero 800, Ishimwe Alice yabaye uwa cyenda (9) ntiyanabona itike yo gukomeza kuko harebwa abakinnyi bane ba mbere (Top 4).

Mu ntera ndende mu bakobwa, bagombaga gusiganwa mu ntera ya metero ibihumbi 10 (10.000m). Aha Abanyarwanda bari bateze amaso Nyirarukundo Salome wari wajyanye ibihe by’iminota 31 n’amasegonda 45 (31m45s82). Umuhigo w’isi ufitwe na Almaz Ayana (Ethiopia/29m17s45) utaraje muri iri rushanwa. Mu bakinnyi 19 basiganwe, Eloise Wellings (Australia) ni we wari ufite ibihe byiza kuko yari afite 31m14s94.

Mu gusiganwa, Nyirarukundo yabaye uwa 11 akoresheje 32m13s74 mu gihe Chesang Stella (Uganda) yabaye uwa mbere akoresheje 31m45s30 agakurikirwa na Ndiwa Stocy (Kenya) wakoresheje 31m46s36.

Nizeyimana Alex ntabwo yahiriwe n'isiganwa

Nizeyimana Alex ntabwo yahiriwe n'isiganwa 

Nyuma y'uko aba bose bari bamaze kurangiza amarushanwa bari bategerejwemo, abanyarwanda basigaye bahanze amaso Nizeyimana Alex wagombaga gusiganwa mu ntera ya Km 42. Gusa ntabwo byabaye amahire kuko ntabwo yabashije gusoza isiganwa. Mu bakinnyi 25 batangiye isiganwa hasoje 17 abandi umunani (8) barimo na Nizeyimana bananairwa gusoza.

3.PARA-POWERLIFTING

Mu mukino wo guterura ibiremereye mu cyiciro cy’abafite ubumuga, u Rwanda rwaserukiwe na Niyonzima Vedaste watahanye umwanya wa cyenda (9) mu bakinnyi 11. Umudali wa Zahabu watwawe na Roland Ezuruike (Nigeria). Nyuma y'uko Niyonzima Vedaste amaze gukina ni bwo kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018 byaje kumenyekana ko Nsengiyumva Jean Paul wari umutoza yatorotse.

4.CYCLING

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, u Rwanda rwatangiye guhiga imidali kuwa 10 Mata 2018 ubwo hakinwaga igice cy’aho abakinnyi basiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial). Ndayisenga Valens na Areruya Joseph ni bo bahatanye muri iri siganwa ryari ririmo abakinnyi 56. Ndayisenga Valens yahagurutse ari nimero ya 27 mu gihe Areruya Joseph yaherukiye abandi mu guhaguruka kuko yari nimero 56.

Muri iri rushanwa, Areruya Joseph yaje ku mwanya wa 13 akoresheje iminota 52 n’amasegonda 24 (52’24”) naho Ndayisenga Valens aza ari uwa 24 akoresheje iminota 54 n’amasegonda atandatu 6 (54’06”) mu bakinnyi 56 bakoze intera ya kilometero 38.5.

Kuwa Gatanu hashyirwa kuwa Gatandatu ni bwo habaye amarushanwa ku rwego rw’amakipe (Road Race), ikipe y’u Rwanda irimo abakinnyi nka Areruya Joseph, Bonaventure Uwizeyimana, Ndayisenga Valens n’abandi, byari byitezwe ko yakora ibitandukanye n’ibyo abo mu yindi  mikino bakoze.

Mu nzira yari ku ntera ya Km 168.3, ntabwo Ndayisenga Valens yabashije gusoza kuko yavuye mu isiganwa rigikomeje. Nyuma gato ya Ndayisenga, Jean Paul Ukiniwabo yaje kuvamo hasigaye kuzenguruka inshuro ebyiri (2 Laps).

Muri iri siganwa, Steele Von Hoff (Australia) ni we waje imbere akoresheje amasaha atatu, iminota 57 n’isegonda rimwe (3h75’01”) anatwara umudali wa Zahabu. Uyu mugabo yaje akurikiwe na Jonathan Mould (Wales) wakoresheje 3h57’01” kuko bakoresheje ibihe bingana ariko ipine ya Von Hoff abahanga bemeza ko yageze ku murongo mbere. Umwanya wa gatatu wajeho Clint Hendricks (South Africa) wakoresheje 3h57’01” anahabwa umudali wa Bronze mu gihe Jonathan Mould yambitswe umudali wa Silver.

Ikipe y'u Rwanda mu mukino w'amagare

Ikipe y'u Rwanda mu mukino w'amagare 

Uwizeye Jean Claude ni we munyarwanda waje hafi kuko yaje ari uwa 21 akoresheje 3h57’58”, Munyaneza Didier aza ku mwanya wa 23 akoresheje 3h58’, Bonaventure Uwizeyimana aba uwa 24 (3h58’1”). Areruya Joseph yaje ku mwanya wa 37 akoresheje 3h59’39” mu isiganwa ryatangiwe n’abakinnyi 116 hagasoza abasiganwa 50.

Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda rwari rwaserukiwe na Manizabayo Magnifique na Beatha Ingabire ariko bose ntawabashije gusoza isiganwa kuko bavuyemo hasigaye kuzenguruka inshuro ebyiri (2 laps).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND