RFL
Kigali

CIP Mayira abona ko mu gihe Seninga yatwara igikombe kimwe byaba bihagije-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2017 18:27
0


Chief Inspector of Police Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Police FC yemera ko mu masezerano y’imyaka itatu bahaye Seninga Innocent yo gutoza iyi kipe bamusabye gutwara ibikombe ariko ngo mu gihe byibura yatwara kimwe mu bikinirwa mu Rwanda byaba ari umusaruro mwiza.



Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru CIP Mayira yavuze ko kuba Seninga yatwara ibikombe bishoboka kuko ngo n’abandi batoza barabitwara, gusa ngo igikombe kimwe uyu mwaka w’imikino 2017-2018 kizaba gihagije.

“Ni byo, ibyo byombi (ibikombe) abitwara byaba ari byiza kuko n’abandi barabitwara ariko bitanabonetse byose akabona kimwe byaba ari byiza kurushaho”. CIP Mayira

CIP Mayira  Jean de Dieu umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Police FC

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Police FC

Ikipe ya Police FC ikomeje imyitozo imenyereza abakinnyi bashya yaguze nyuma ya shampiyona 2016-2017 initegura kwitabira imikino ihuza amakipe y’abapolisi b’ibihugu byo mu karere k’iburasirazuba-Eastern Africa Standby Force Coordination Mechanism (EASFCOM).

Abakinnyi bashya Seninga Innocent azaba areba niba bazamufasha muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro barimo, Nzabanita David wari kapiteni wa Bugesera FC, Iradukunda Jean Bertrand nawe wakiniraga Bugesera FC, Munezero Fiston wavuye muri Rayon Sports kimwe na Nsengiyumva Moustapha, Usabimana Olivier bakuye muri FC Marines, Ishimwe Issa Zappy na Manishimwe Yves wavuye muri Etincelles FC.

Biteganyijwe ko abakinnyi ba Police FC bajya mu mwiherero kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2017 mbere yuko bafata urugendo rugana i Kampala kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2017.

Seninga  Innocent natwara igikombe kimwe bizaba bihagije

Seninga Innocent natwara igikombe kimwe bizaba bihagije

Munezero Fiston  umwe mu bakinnyi bitezweho ibitangaza mu kugarira muri Police FC

Munezero Fiston umwe mu bakinnyi bitezweho ibitangaza mu kugarira muri Police FC

ndayishimiye Antoine Dominique nawe arasabwa gukora iyo bwabaga agashaka ibitego nyuma y'igenda rya Danny Usengimana

Ndayishimiye Antoine Dominique nawe arasabwa gukora iyo bwabaga agashaka ibitego nyuma y'igenda rya Danny Usengimana

Amaso y'abapolisi yose ari kuri Iradukunda Jean Bertrand

Amaso y'abapolisi yose ari kuri Iradukunda Jean Bertrand 

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni wa Police FC kumwe n'umwana we nyuma y'imyitozo

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni wa Police FC kumwe n'umwana we nyuma y'imyitozo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND