RFL
Kigali

Christiano Ronaldo, Lionel Messi, James Rodriguez, Neymar, Gareth Bale, Yaya Toure muri 23 bazatorwamo uzegukana Ballo D'Or

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:28/10/2014 8:28
2


FIFA ifatanyije na France Football yamaze gutangaza ku mugaragaro urutonde rw’ abakinnnyi bagera kuri 23 bazatoranywamo uzegukana umupira wa zahabu wa 2014 ndetse n’ umutoza wahize abandi mu 2014, igikorwa kizabera ku cyicaro cya FIFA i Zurich mu Busuwisi tariki ya 12 Mutarama 2015



Tariki ya 1 Mutarama 2015 nibwo hazatangazwa abakinnyi 3 nabo bazatoranywamo uwa mbere hakurikijwe uko abatoza na ba kapiteni b’ amakipe y’ ibihugu bazaba baratoye.

Kuri uru rutonde ikipe y’ igihugu cy’ u Budage yanegukanye igikombe cy’ isi niyo ifitemo abakinnyi benshi dore ko bagera kuri 6

Yaya Toure ukinira ikipe ya Manchester City n’ ikipe y’ igihugu ya Ivory Cost niwe munyafurika rukumbi ugaragara kuri uru rutonde rw’ abahatanira umupira wa zahabu n’ ubwo bigoye kuba yawegukana

Christiano Ronaldo wegukanye igihembo giheruka niwe watangiye guhabwa amahirwe kurusha Lionel Messi n’ abandi ahanini bitewe n’ uburyo akomeje kwitwara neza dore ko ubu ari we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi haba mu gihugu cya Espagne no ku mugabane w’ u Burayi

Urutonde rw’ abakinnyi 23 bazatoranywamo 3 nabo hakavamo uzegukana umpira wa zahabu :

  1. Gareth Bale (Real Madrid/Pays de Galles),
  2. Karim Benzema (Real Madrid/ France),
  3. Diego Costa (Chelsea/Espagne),
  4. Thibaut Courtois (Chelsea/Belgique),
  5. Cristiano Ronaldo (Real Madrid/Portugal),
  6. Angel Di Maria(Manchester United/Argentine),
  7. Mario Goetze (Allemagne),
  8. Eden Hazard (Chelsea/Belgique),
  9. Zlatan Ibrahimovic (Suède),
  10. Andres Iniesta (FC Barcelona/Espagne),
  11. Toni Kroos (Real Madrid/Allemagne),
  12. Philipp Lahm (Bayern Munich/Allemagne),
  13. Javier Mascherano (FC Barcelona/Argentine),
  14. Lionel Messi (FC Barcelona/Argentine),
  15. Thomas Mueller (Bayern Munich/Allemagne),
  16. Manuel Neuer (Bayern Munich/Allemagne),
  17. Neymar (FC Barcelona/Brésil),
  18. Paul Pogba (Juventus/France), 
  19. Sergio Ramos (Real Madrid/Espagne),
  20. Arjen Robben (Bayern Munich/Pays-Bas),
  21. James Rodriguez (Real Madrid/ Colombie),
  22. Bastian Schweinsteiger (Bayern Munich/Allemagne),
  23. Yaya Toure (Manchester City/Côte d'Ivoire).

Abatoza batorwamo umwe wahize abandi akazabwa igihembo cy’ umwaka gitangwa na FIFA:

  1. Carlo Ancelotti (Italie/Real Madrid CF),
  2. Antonio Conte (Italie/Juventus/),
  3. Pep Guardiola (Espagne/FC Bayern Munich),
  4. Juergen Klinsmann (Allemagne/ USA),
  5. Joachim Loew (Allemagne/ Allemagne),
  6. Manuel Pellegrini (Chili/Manchester City FC),
  7. Jose Mourinho (Portugal/Chelsea FC),
  8. Alejandro Sabella (Argentine/ Argentine),
  9. Diego Simeone (Argentine/Atlético Madrid),
  10. Louis Van Gaal (Holland / /Manchester United FC).
Alphonse M.PENDA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • makanga9 years ago
    ko nta miggi mbonamo
  • JEAN LUC9 years ago
    LIONEL MESSI MOURINHO





Inyarwanda BACKGROUND