RFL
Kigali

Chris Froome azakina Giro d’Italia nyuma y’imyaka 7 atayitabira

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/12/2017 11:44
0


Chris Froome Umwongereza ufite amavuko muri Kenya akaba ikirangirire mu mukino w’amagare ku rwego rw’isi, azitabira irushanwa rya Giro d’Italia 2018 rizatangira muri Girurasi uwo mwaka rikazahagaruka i Yerusalemu ku nshuro yaryo ya 101.



Chris Froome w’imyaka 32 aheruka kwitabira Giro d’Italia mu 2010 ubwo yakinwaga ku nshuro ya 94. Chris Froome muri iyi minsi ahagaze neza kuko muri uyu mwaka yatwaye Tour de France muri Nyakanga mbere yo kwegukana Vuelta A Espana muri Nzeli ku nshuro ye ya mbere.

Aganira na BBC dukesha iyi nkuru, Froome yavuze ko intego afite ari ukuba yatwara amarushanwa atatu kuko amaze gutwara abiri bityo akaba yumva ko Giro d’Italia isigaye itazamananira kuko ngo bizaba ari kimwe mu bintu byakomeza kumutera akanyabugabo gashya (New Motivation).

Mu magambo ye yagize ati“Mu kuri ndifuza ko nakwiyemeza gufata intego yo kuba nakora ibyo abantu batatekerezaga kandi nizeye ko nzabihuza neza nkabigeraho. Bizaba ari kimwe mu byantera imbaraga mu gihe naba ntwaye kimwe bintu byatuma umwaka utaha wambera mwiza”.

Eddy Merckx na Bernard Hinault ni bo bakinnyi b’amagare baciye agahigo ko gutwara aya amarushanwa atatu mu gihe kimwe bikurikiranya. Chris Froome nawe arashaka kuba yajya mu mubare.

Gusa abakinnyi batandatu barimo; Merckx, Hinault, Jacques Anquetil, Felice Gimondi, Alberto Contador na Vicenzo Nibali nibo bagerageje gutwara aya marushanwa mu gihe bamaze bakina (whole Career) kabone nubwo bagiye bayatwara mu bihe bitandukanye.

Chris Froome arashaka kuza mu bakinnyi bakoze amateka yo gutwara Tour de France bakarenzaho Giro d’Italia mu mwaka umwe w’imikino. Gusa abakinnyi barindwi gusa ni bo bamaze kuba barakoze aka kazi. Marco Pantani ni we uheruka kubigeraho mu 1998.

Dave Brailsford Umuyobozi wa Team Sky ikinamo Chris Froome avuga ko nk’ikipe bafite icyizere ko ikipe yabo yazakora amateka mu kuba batwara amarushanwa akomeye mu mwaka umwe w’imikino. Yagize ati:

“Bamwe mu bakinnyi bakomeye mu magare bagiye bagerageza kwitwara neza muri Giro d’Itali kandi natwe twizeye ko dufite umukinnyi ukomeye unaduha icyizere ko twabigeraho. Dutewe amashyushyu na 2018 kuko uzaba ari umwaka w’imbaraga nshya  ku ikipe yose kandi twizeye ko abakurikira siporo yacu bazishima”.

Chris Froome uheruka kwegukana Tour de France 2017

Chris Froome uheruka kwegukana Tour de France 2017

Christopher Clive Froome bakunda kwita Froomey, yavukiye i Nairobi muri Kenya tariki 20 Gicurasi 1985, afite uburebure bwa metero 1.86 (1.86 m) kuri ubu akaba afite ibiro 69 (Kg 69).

Yatangiye umukino w’amagare mu buryo buzwi akina mu ikipe ya Super C Academy mbere yo kujya muri Hi-Q Super Academy akina nk’ingimbi. Yaje kuva mu ngimbi agana muri Team Konica Minolta mu 2007. Yaje kuhava agana muri Barlloworld (2008-2009), ikipe yavuyemo mu 2010 agana mu ikipe ya Sky mu 2010 ubwo anaheruka gukina Giro d’Italia. Yatwaye Tour de France inshuro enye (2013, 2015, 2016 na 2017), yatwaye Vuelta A Espana inshuro imwe (2017).

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND