Mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nyakanga rishyira urukerera rw'iya 5 Nyakanga. bwa mbere mu mateka yayo ikipe y’igihugu cya Chili yegukanye igikombe ku butaka bwayo cya Copa America 2015 itsinze ikipe y’igihugu cya Argentine kuri penaliti 4-1.
Ikipe ya Chili yakiriye iki gikombe yakinaga na Argentine ya Lionel Messi wifuzaga nibura guhesha ikipe ye igikombe nyuma y’uko umwaka ushize yananiwe kuyihesha igikombe cy’isi ubwo bageraga ku mukino wanyuma bagatsinwa n’Ubudage.
Ni umukino wari ukomeye aho buri kipe yagaragaje ubuhanga ariko gutsinda ibitego bikanga ku mpande zombi. Di Maria umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Argentine yaje kugira ikibazo cy'imvune asimburwa ku munota wa 29 w'igice cya mbere na Lavezzi. Aguerro na we wari witezweho ibitego ariko bikaza kwanga yasimbuwe na Gonzalo Higuain ku munota wa 74 w'umukino. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa , ndetse n’iminota 90 iba ariko irangira. Byabaye ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera biranga biba iby’ubusa nabwo amakipe arananiranwa, hitabazwa za Penaliti. Amakarita 7 y'umuhondo niyo yatanzwe kuri uyu mukino wanyuma, 3 ku ruhande rwa Argentine n'amakarita 4 yahawe ikipe ya Chili.
Abanyagihugu bari baje gushyigikira ikipe yabo ku bwinshi
Aba nabo bafanaga Chili
Claudio Bravo, nyezamuakaba na kapiteni wa Chili yakoze akazi katoroshye akuramo imipira ikomeye
Messi ntako atagize ariko abakinnyi ba Chili bamubera ibamba
Imvune yatumye Angel Di Maria atarangiza umukino arasimburwa
Artulo Vidal hagati y'abakinnyi ba Argentina
Vidal atwawe mu kamodoka ngo ajye kuvurwa. Nubwo yari yababaye, yakomeje umukino ndetse ninawe watsinze Penaliti ya 2 ya Chili
Alexis Sanchez niwe wateye Penaliti yahesheje igikombe ikipe ya Chili
Sanchez yishimira igikombe bari bamaze gutwara nyuma ya Penaliti ya 4 yari amaze kwinjiza
Abakinnyi b'amakipe yombi ubwo haterwaga Penaliti
Mbere gato y'uko iminota 90 isanzwe irangira, Alexis Sanchez yahushije igitego
Gonzalo Higuain yateye penaliti neza ariko biranga inyura hejuru y'izamu
Uku niko Messi yaciye ahari hateretse igikombe nyuma y'umukino
Biragorana kumvisha benshi ko Messi ari umuhanga mugihe afite imipira ya Zahabu 4 nyamara nta gikombe gifatika arahesha ikipe ye y'igihugu
Abakinnyi ba Chili bishimira igikombe bari bamaze kwegukana
Bamwe baba baseka abandi bikoreye amaboko
Ikipe ya Chili niyo yabanje gutera penaliti yinjizwa neza na Matias Fernandez. Nubwo Lionel Messi yabanje kwinjiza Penaliti ya Argentine, Gonzalo Higuain yahushije Penaliti yateye hejuru, iya Eva Banega ikurwamo n’umuzamu Claudio Bravo , hanyuma Alexis Sanchez atsinda iya 4 bityo Chili yegukana igikombe cya mbere igitwariye ku butaka bwayo.
Claudio Bravo niwe wakimanitse
Bishimira igikombe
Ku rundi ruhande Messi yahisa akuramo umudali yambitswe
TANGA IGITECYEREZO