Mu mikino yo mu matsinda ya UEFA Champions league yaraye ibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21/10/2014 yabonetsemo igiteranyo cy’ibitego bigera kuri 40 muri rusange mu mikino 8 gusa.
Mu itsinda G ikipe ya Chelsea yandagaje Maribor iyitsinda ibitego 6-0 byose. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Loic Remy ku mupira yari ahawe na John Terry ku munota wa 13 gusa.
Didier Drogba winjiye asimbuye yaje guhabwa penaliti yavuyemo igitego cya 2 ku munota wa 23. John Terry yashyizemo icya 3 ku munota wa 31 biturutse ku mupira mwiza yari ahawe na Cesc Fabregas
Didier Drogba yatsinze penaliti
Mu gice cya 2 Mitja Viler wa Maribor yitsinze igitego biba 4-0. Agim Ibraimi yaje guhabwa penaliti ariko kuyinjiza biranga mu gihe ku ruhande rwa Chelsea Eden Hazard yahawe penaliti ku munota wa 77 ayinjiza neza ndetse aza no guhita atsinda igitego cy’agashinguracumu ari nacyo cya 6 ku munota wa 90 ku mupira mwiza yahawe na Nathan Ake.
Eden Hazard yatsinzemo ibitego 2 muri 6 ikipe ya Chelsea yatsinze
Mu yindi mikino ikipe ya Bayern Munich yatsinze AS Roma ibitego 7-1 iyisanze iwayo. Arjen Robben watsinzemo 2 niwe wafunguye amazamu ku munota wa 9. Ku munota wa 23 Mario Goetze yashyizemo icya 2, ku munota wa 25 Robert Lewandowski ashyiramo icya 3 ku munota wa 30 Arjen Robben atsinda icya 4 no ku munota wa 36 Thomas Mueller atsinda icya 5 kuri penaliti
Arjen Robben ytsinzemo ibitego 2 byose muri 7 Bayern Munich yatsinze AS Roma
Mu gice cya 2 ku munota wa 66 Gervinho yatsinze igitego cya AS Roma biba 5-1. Gusa ariko Bayern Munich ntiyarekeye aho gutsinda kuko ku munota wa 78 Franck Ribery yatsinze igitego cya 6 naho Xherdan Shaqiri agashyiramo icya 7 ku munota wa 80
Umutoza Pep Guardiola wa Bayern Munich yahagurutsaga Gervinho watsinze igitego kimwe rukumbi cya AS Roma
Aha abakinnyi ba Bayern Munich bashimiraga abafana babaye hafi bigatuma babasha gutsinda akayabu k' ibitego
DORE UKO IMIKINO YOSE YAGENZE MURI RUSANGE
Itsinda E
CSKA Moscow 2 - 2 Manchester City
Roma 1 - 7 Bayern Munich
Itsinda F
APOEL Nicosia 0 - 1 Paris Saint Germain
Barcelona 3 - 1 Ajax
Itsinda G
Chelsea 6 - 0 Maribor
Schalke 04 4 - 3 Sporting CP
Itsinda H
BATE Borisov 0 - 7 Shakhtar Donetsk
FC Porto 2 - 1 Athletic Bilbao
Alphone M. PENDA
TANGA IGITECYEREZO