RFL
Kigali

Chelsea na Liverpool zahuye nuruva gusenya, Manchester City yo ikomeza kuyobora Shampiyona

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/08/2015 22:13
1


Ku munsi wa kane wa shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza, amakipe ya Liverpool na Chelsea yahuye n’uruva gusenya atsindirwa imbere y’abafana bayo, abura amanota atatu mu rugo mu gihe Arsenal yabonye amanota atatu biyigoye naho Manchester City itsinda umukino wayo wa kane ikomeza kuyobora Barclays Premier league.



Duhereye ku mukino wa Chelsea, iyi kipe yatangiye nabi shampiyona yasabwaga kudakora ikosa ryo gutakaza uyu mukino yahuragamo na Crystal Palace, nyuma yo kunganya umukino umwe na Swansea, igatsindwa undi na Manchester City ibitego 3 ku busa, ikabasha gutsinda umukino umwe gusa uheruka na West Brom byayihaga amanota ane gusa bigatuma iza inyuma ya Manchester City ya mbere ho amanota 8 yose.

Mourinho

Ibintu biri kugenda birushaho kuba bibi ku mutoza Jose Mourinho watangiye shampiyona ashyamirana n'umuganga mukuru w'ikipe ye

Nyamara umutoza Jose Mourinho wakinaga umukino w’100 i Stamford Bridge ntiyaje guhirwa n’uyu mukino kuko abasore be batsinzwe ibitego 2-1, bituma ahubwo iyi kipe yongera umwenda w’ibitego irimo aho byavuye kuri 2 bikababyongeye bikaba 3.

Bacary

Sako

Yohan Cabaye, Yannick Bolasie na Bacary Sako bishimira igitego cya mbere nyuma yo guhererekanya umupira

Bakary Sako wa Crystal Place niwe wafunguye amazamu muri uyu mukino ku munota wa 65 dore ko igice cya mbere cyari cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izimu ry’indi. Nyuma y’iminota 14, ni ukuvuga ku munota wa 79 Falcao yaje kwishyura iki gitego cyari icya mbere atsindiye Chelsea kuva yayizamo ku ntizanyo ya Man U, gusa ibyishimo bya ‘The blues’ ntibyamaze kabiri kuko nyuma y’iminota ibiri gusa Ward yahise yongera guhindukiza umuzamu Thibaut Courtois.

Radamel

Radamel

Radamel Falcao na bagenzi be yishimira igitego cya mbere muri Chelsea ku mupira mwiza yari ahawe na Pedro Rodriguez

Ward

Ward

Ward yahise ashyiramo icya kabiri

Cout

Courtois mu gahinda gakomeye

Radamel

Radamel Falcao na Diego Costa na bagenzi babo ntibabashije gufasha ikipe yabo kubona atatu mu rugo

John Terry

John Terry yarebeye uyu mukino mu bafana kubera ikarita y'umutuku aheruka guhabwa

Ku rundi ruhande ikipe ya Liverpool nayo yahabwaga isomo rya ruhago na West Ham mu rugo  Anifield road, aho iyi kipe yayinyagiye ibitego bitatu byose ku busa binatuma iminota ya nyuma stade isigara year kuko abafana ba Liverpool bagiye bitahira buhoro buhoro.

Lanzin

LanzinLanzin yafunguye amazamu hakiri kare

Lanzin yafunguye amazamu ku munota wa 3 gusa w’igice cya mbere, Noble ashyiramo icya 2 ku munota wa 29, mu gihe Sakho yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 90, mu mukino kizigenza wa Liverpool Philip Coutinho yasohowe ku kibuga ku munota wa 52 ahawe ikarita itukura bituma atazanagaragara mu mukino iyi kipe izahuriramo na Manchester United tariki ya 12 Nzeli.

West Ham

West Ham

West Ham

Noble yishimira igitego cya kabiri yaboneye ikipe ye

Coutinho

Coutinho

Coutinho ubwo yasohorwaga mu kibuga

sacko

sakho

Sakho mu byishimo bikomeye nyuma yo kubonera ikipe ye igitego cya 3 mu mugoroba w'amateka akomeye kuri West Ham

West Ham

Hari hashize imyaka 52 West Ham itabasha gutsindira Liverpool Anfield

Benteke

Rutahizamu Christian Benteke ntacyo yigeze afasha ikipe ye

Ikipe ya Arsenal nayo yasabwaga kudakora ikosa iryo ariryo ryose ryatuma ibura amanota atatu, kuri uyu munsi yabashije kubyitwaramo neza itsinda Newcastle igitego kimwe ku busa cyitsinzwe na Fabricio Coloccini ku munota wa 52, nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Alex Oxlade-Chamberlain umutoza Arsene Wenger yari yabanjemo muri uyu mukino. Muri uyu mukino Newcastle ikaba yakinnye iminota hafi 74 ari abakinnyi 10 nyuma yaho Aleksandar Mitrovic aherewe ikarita itukura ku munota wa 16 w’igice cya mbere.

Arsenal

Arsenal

Alex-Oxlade Chamberlain yishimira igitego rukumbi babonye ari nawe wakigizemo uruhare rukomeye

Walcoot

Theo Walcoot yagiye ahusha uburyo bwari bwabazwe mbere y'uko asimburwa na Olivier Girou nawe utabashije kureba mu izamu

New

New

Aleksandar Mitrovic yahawe ikarita hakiri kare

Arsenal

Arsenal

Arsenal

Arsenal

Arsenal

Arsenal

Arsenal

Arsenal

Arsenal

Wari umukino wishiraniro, ikipe ya Arsenal yashakaga gukura amanota atatu ku kibuga St James' Park cya Newcastle

Ku rundi ruhande Manchester City yo ikomeje umuvuduko wayo, aho yongeye gutahana amanota atatu y’umunsi wa kane itsinze ibitego 2 ku busa bwa Watford. Ni ibitego byatsinzwe na Raheem Sterling ku munota wa 47 ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Bacary Sagna, nyuma y’iminota 10 umunya-Brazil Fernandinho ashyiramo igitego cya 2 ku mupira mwiza yari aherejwe na David Silva, ari nako umukino waje kurangira.

Raheem Sterling

Raheem Sterling

Raheem Sterling

Raheem Sterling

Raheem Sterling yishimiye bikomeye igitego cye cya mbere muri Man City

fernandinho

fernandinho

fernandinho

Fernandinho na bagenzi be bishimira igitego cye cyari icya kabiri muri uyu mukino

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya West Brom yabashije gutsinda umukino wayo wa mbere muri iyi Shampiyona, ku gitego 1 ku busa batsinze Stoke city, naho ASTON VILLA na SUNDERLAND zanganyije 2-2, BOURNEMOUTH na LEICESTER nazo zigwa miswi 1-1, ari nabyo byabaye hagati ya Everton na Tottnham nazo zanganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya Manchester City niyo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 12 kuri 12 igakurikirwa na Crystal Palace ifite 9 na Leicester ku mwanya wa 3 ifite amanota 8 mu gihe Manchester United ifite umukino na Swansea kuri iki Cyumweru iza ku mwanya wa kane n’amanota 7 ku buryo iramutse yitwaye neza kuri iki cyumweru yarara ku mwanya wa 2.

Kuri iki Cyumweru kandi hategerejwe umukino wa Southampton na Norwich. Mu gihe Arsenal na Liverpool ziri ku mwanya wa 5 zinganya amanota ariko Liverpool ikaba irimo umwenda w’igitego kimwe mu gihe Arsenal nta gitego izigamye ariko ikaba nta n’umwenda irimo, naho Chelsea yo ikaba iri ku mwanya wa 13 n’amanota 4 n’umwenda w’ibitego 3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha yvan8 years ago
    mutubwire abakinnyi batoranyijwe? bi songa?





Inyarwanda BACKGROUND