RFL
Kigali

CHANBARA: Bishamon Sports Chanbara Club ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona y'umukino wo kurwanisha inkota

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/12/2017 10:43
0


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017 ubwo hakinwaga shampiyona isoza umwaka w’imikino mu ishyirahamwe ry’umukino wo kurwanisha inkota ngufi n’indende (Chanbara), ikipe ya Bishamon Sports Chanbara Club ni yo yatwaye iki gikombe yaherukaga mu 2015.



Chanbara ni umukino njya rugamba bakina barwanisha inkota zipfutse aho abawukina bakoresha imbaraga n’ubwenge byabo kandi nta mpungenge zo kuwuvunikiramo ziba zihari cyangwa ngo iyo nkota ibe yagukomeretsa kuko iba ipfutseho ibintu bikoze nk’ipamba.  Mu kuwukina akenshi ubona iyo umukinnyi ayikojeje ku mubiri w’uwo bahanganye aribwo babara amanota, bityo bakaza kureba uwarushije undi amanota.

Uyu mukino umaze imyaka hafi itanu utangiye mu Rwanda kuko watangiye mu 2013 ukaba ufite inkomoko mu Buyapani. Uyu mukino watangijwe mu Rwanda n’umuyapani witwa “Sensei Tsutomu Takahashi” akaba ari nawe muyobozi mukuru w’ishyirahamwe ryawo mu gihugu.

Kuri iki Cyumweru ubwo habaga shampiyona, byari byitezwe ko Susanoo Sports Chanbara Club (Nyarutarama) yakongera kwisubiza igikombe yari ibitse ariko byaje kunanirana biba ngombwa ko Bishamon Sports Chanbara Club iyigaranzura ikagitwara kuko yanagiherukaga mu myaka ibiri ishize.

Bishamon Sports Chanbara Club

Bishamon Sports Chanbara Club

Mfuranzima Eloi Soso, Ishimwe Pascal na Hategekimana Yvan nibo bakinnyi bafashije Bishamon gutwara igikombe bahigitse amakipe arimo Susanoo Sports Chanbara Club (Nyarutarama) ifite iki gikombe inshuro eshatu (2013, 2014 na 2016). United Sports Chanbara Club niyo yafashe umwanya wa kabiri mu gihe Samurai yaje ku mwanya wa gatatu bityo Katana Sports Chanbara Club (igizwe n'abana b'Abahinde bakorera muri Sulfo Rwanda Industries) iba iya kane.

Mu cyiciro cy’abakina ari umuntu ku giti cye, Rafiki Emmanuel yahize abandi mu bakina ari bakuru ariko barwanisha inkota yonyine (Open Senior Male free-Kodachi) akurikirwa na Hakizimana Rodrigue yatsinze ku mukino wa nyuma. Mu cyiciro cy’abakina ari bakuru ariko barwanisha inkota ndende banitwaje ingabo (Open Senior Male Tate-Kodachi), Munyampundu Janvier yatwaye igihembo ahigitse Rafiki Emmanuel ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abana b’abahungu barwanisha inkota gusa (Open Junior Free-Kodachi), igikombe cyatwawe na Rukundo Steven mu gihe mu bakobwa cyatwawe na Muyizere Solange.

Mu cyiciro cy’abakobwa bakuru bakina bakoresheje inkota gusa (Open Senior Female Free Kodachi), Uwimanimpaye Florence atwaye igikombe atsinze Mukeshimana Josiane ku mukino wa nyuma. Nyuma y’itangwa ry’ibihembo, Benjamin Nyirimbabazi nawe yahawe igihembo nk’umutoza witwaye neza kurusha abandi.

Rugigana Jean Claude umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko shampiyona y’uyu mwaka yabahaye ishusho nziza mu bijyanye na tekinike nk’umusaruro mwiza wavuye mu mahugurwa aheruka guhabwa abatoza b’abanyarwanda.

Mu magambo ye yagize ati“Ni shampiyona yarangiye neza, twishimiye cyane urwego abakinnyi bariho kubera yuko uyu mwaka twagize amahugurwa menshi y’abatoza bajya gutanga tekinike mu makipe yabo (Clubs). Hanyuma ikindi twishimiye nuko shampiyona amakipe atanu arimo imwe yavutse uyu mwaka ikanitwara neza”.

Kwiyongera kw’abatoza, Rugigana avuga ko byongereye tekinike kuko kuri ubu abana bakina Chanbara bazi ibyo barimo atari uguhuragurana bidafite gahunda. Yagize ati: “Icyagaragariye buri umwe ni tekinike. Urareba ukabona ko umwana akina afite ibyo akina atari uguhuragurana , ukabona ko akina akoresheje tekinike. Ikindi biri kipe wabonaga ifite uburyo iteguye neza (Organisation) kuko zifite abatoza bazi ibyo barimo”.

Akenshi mu mikino itandukanye mu Rwanda usanga umubare w’abana b’abakobwa bakiri ku mubare muto, gusa muri Chanbara kuri ubu bamaze kugira Uwimanimpaye Florence umwana w’imyaka 18 umaze gutwara igikombe inshuro ebyiri (2) muri shampiyona eshatu(3) amaze gukina.

Nyuma yo gutwara igikombe cy’uyu mwaka, Uwimanimpaye yabwiye abanyamakuru ko shampiyona y’uyu mwaka yari ikomeye ugereranyije n’indi myaka yagiye akina kuko ngo abo bari bahanganye yasanze barakomeye kandi ko icyo yabwira abandi bakobwa ari uko bajya batinyuka bagakina imikino bakunda kuko ngo birashimisha gutwara umudali wawuteguye. Yagize ati:

Muri rusange uko twakinnye byatugendekeye neza nubwo byari bigoye kubona amanota ariko kuri njyewe byagenze neza. Ubwanjye maze gukina inshuro eshatu nkaba maze gutwara imidali ibiri n’iki gikombe kimwe. Nabwira bagenzi banjye ko gukina ntacyo bitwara kuko ntibyakubuza kwiga no kugira ibindi ukora.

Katana Sports Chanbara Club (igizwe n'abana b'Abahinde bakorera muri Sulfo Rwanda Industries)

Katana Sports Chanbara Club (igizwe n'abana b'Abahinde bakorera muri Sulfo Rwanda Industries)

Umuyapani Sensei Tsutomu Takahashi wazanye umukino wa Chanbara mu Rwanda unafite umukandara wa gatandatu w'umukara (6th Dan)

Umuyapani Sensei Tsutomu Takahashi wazanye umukino wa Chanbara mu Rwanda unafite umukandara wa gatandatu w'umukara (6th Dan) yifotozanya n'abakinnyi

Uwimanimpaye Florence atwaye igikombe atsinze Mukeshimana Josiane ku mukino wa nyuma

Uwimanimpaye Florence atwaye igikombe atsinze Mukeshimana Josiane ku mukino wa nyuma

Rugigana Jean Claude umunyamabanga mu ishyirahamwe ry'umukino wa Chanbara mu Rwanda

Rugigana Jean Claude umunyamabanga mu ishyirahamwe ry'umukino wa Chanbara mu Rwanda

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND