RFL
Kigali

CHAN2018: U Rwanda mu nkangara imwe (Drawing Pot) na Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/11/2017 18:15
1


Irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa hitabajwe abakina imbere mu bihugu byabo rigomba gutangira kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 12 Gashyantare 2018. Kuri ubu u Rwanda ruri mu gakangara kamwe na DR Congo, Uganda na Sudan mbere y'uko Tombola izaba ikorwa kuwa 17 Ugushyingo 2017.



Kuba u Rwanda ruri mu nkangara ka gatatu (Drawing Pot) imwe na Congo, Sudan na Uganda, bivuze ko muri ibi bihugu nta n’imwe izaba iri kumwe n’Amavubi mu matsinda.

Akanama gategura CHAN 2018 kemeje ko imijyi izakira irushanwa ari: Casablanca (Group A), Marrakech (Group B), Tangier (Group C) and Agadir (Group D). Umukino wa nyuma uzakinirwa kuri Mohamed V Complex iri i Casablanca.

U Rwanda rwabonye itike kuwa 12 Ugushyingo 2017 nyuma yo gukuramo Ethiopia ku giteranyo cy'ibitego 3-2. Umukino Ubanza niwo watanze uyu musaruro i Addis Ababa.

Dore uko udukangara duteye:

Pot1: Maroc, Angola, Ivory Coast na Libye

Pot2: Cameroun, Guinea, Nigeria na Zambia

Pot3: Congo, Ouganda, Rwanda na Soudan

Pot4: Burkina Faso, Equatorial Guinea, Mauritania na Namibia

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fils6 years ago
    oya weee ni congo brazzaville ntabw ari DR congo ni mukosore bavandiii





Inyarwanda BACKGROUND