RFL
Kigali

Salum Mayanja utoza Tanzania yahamagaye abakinnyi 26 bitegura u Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/03/2017 17:27
0


Salum Mayanja umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Tanzania yahamagaye abakinnyi 26 barimo abakina imbere mu gihugu (Tanzania) no hanze yacyo mu rwego rwo kwitegura amajonjora y’imikino ya CHAN2018 n’imikino ya Afurika y’ibihugu (AFCON).



Imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu ikinwa hakoreshejwe abakinnyi bakina imbere mu gihugu (Local Players/CHAN) iteganyijwe mu mwaka wa 2018 gusa amajonjora yo gushaka itike akazatangira tariki 20 Mata 2017 kugeza 20 Kanama 2017 uyu mwaka (2017). Tanzania ikaba yatangiye urugendo rwo kwitegura ikipe y’u Rwanda (itarahamagarwa) dore ko bari mu itsinda rimwe cyo kimwe n’u Burundi, Ethiopia na Somalia.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Tanzania bikomeza kubigarukaho, Salum yasize abakinnyi bakomeye barimo Mwinyi Hajji Mngwali (Yanga Africans) na Aggrey Morris owing (Azam FC) bigendanye no kuba bafite inkomoko muri Zanzibar yarangije ibiganiro na  CAF byo kuba yajya yitabira amarushanwa nk’igihugu bwite kitifatanyije na Tanzania. Nyuma yo kuba amakipe 16 azitabira irushanwa azaba yamaze kuboneka, irushanwa nyirizina (CHAN2018) ku nshuro yaryo ya Gatanu, rizatangira kuwa 11 Mutarama 2018 kugeza kuwa 2 Gashyantare 2018 ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma.

 Dore abakinnyi 26 Salum Mayanja yagiriye ikizere:

Abanyezamu: Aishi Manula (Azam), Deogratius Munishi ‘Dida’ (Yanga) na Said Mohammed (Mtibwa Sugar).

Abugarira: Shomary Kapombe (Azam), Hassan Kessy (Yanga), Mohammed Hussein ‘Tshabalala’ (Simba), Gardiel Michael (Azam), Andrew Vincent (Yanga), Salim Mbonde (Mtibwa Sugar), Abdi Banda (Simba) and Erasto Nyoni (Azam FC).

Abakina hagati: Himid Mao (Azam), Jonas Mkude (Simba), Salum Abubakar ‘Sure Boy’ (Azam), Said Ndemla (Simba), Frank Domayo (Azam), Muzamil Yassin (Simba), Simon Msuva (Yanga), Shiza Kichuya (Simba), Farid Mussa (DC Tennerife) na Hassan Kabunda (Mwadui FC).

Abataha izamu: Mbwana Samatta (KRC Genk, Ubelgiji), Thomas Ulimwengu (AFC Eskilstuna, Sweden), Ibrahim Hajib (Simba), Mbarak Yussuf (Kagera Sugar) na Abdulrahman Mussa (Ruvu Shooting).

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND