Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaguye miswi na Tanzania banganya igitego 1-1 mu mukino ubanza mu rugendo rwo gushaka itike cya CHAN 2018.
Igitego cy'u Rwanda cyatsinzwe na Savio Nshuti Dominique ku munota wa 18' w'umukino mbere yuko cyishyurwa na Hamidi Mao ku munota wa 35' w'umukino. Igitego yatsinze kuri penaliti.
Igitego 1-1 ni impamba itari mbi ku mutoza Antoine Hey uzaba yakira Tanzania kuwa 22 Nyakanga 2017 kuri sitade ya Kigali mu mukino wo kwishyura azaba asabwa kunganya 0-0.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Tanzania: Aishi Manula (GK), Hamid Mao (C), Shomari Kapombe, Michael Gadiel, Salim Mbonde, Nurdin Chona, Erasto Nyoni, Mzamiru Yassin, John Bocco, Saimon Msuva na Shiza Kichuya.
Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Iradukunda Eric Radu, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Rucogoza Aimable Mambo, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Mico Justin, Savio Nshuti Dominique na Mubumbyi Bernabe.
TANGA IGITECYEREZO