RFL
Kigali

CHAN2018: Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 22 bazavamo 18 bazakina na Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2017 11:53
0


Antoine Hey umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 22 azatoranyamo 18 azambukana umupaka agana muri Tanzania gukina umukino ubanza mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byayo (CHAN2018), irushanwa rizabera i Nairobi muri Kenya.



Umukino w’u Rwanda na Tanzania uzakinwa kuwa 15 Nyakanga 2017 ku kibuga cya CCM Kirumba Stadium, ikibuga gifite ubwatsi karemano, bakazakina saa  kumi (16h00’) ku masaha ya Tanzania mu gihe mu Rwanda bizaba ari saa cyenda (15h00’).

Mu bakinnyi 22 bahamagawe ntiharimo Usengimana Danny cyo kimwe n’abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda kuko amategeko y’irushanwa atabibemerera.

Mukunzi Yannick uheruka kubura ku rutonde rw’abakinnye na Republique Centre Afrique, kuri ubu ari ku rutonde rw’abazavamo 18 bazakina na Tanzania cyo kimwe na Muhire Kevin wa Rayon Sports umwe mu bakinnyi bahagaze neza hagati mu kibuga muri iyi minsi.

Nshuti Innocent rutahizamu wa APR FC kuri ubu ari mu bakinnyi Antoine Hey abona ko yagira akamaro mu ikipe y’igihugu Amavubi cyo kimwe na Mugisha Gilbert wa Pepinieres FC wongeye kugirirwa ikizere dore ko umwiherero uzatangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017.

Agaruka kuri Nshuti Innocent, Hey yagize ati” Ntabwo dufite abakinnyi bakina bataha izamu benshi hano imbere mu gihugu, murabizi ko tudafite Danny (Usengimana). Bityo rero niyo mpamvu twafunguye amarembo ku bakinnyi bacye twari dusigaranye imbere mu gihugu kuko mwabonyemo na Mubumbyi Bernabe na Mugisha Gilbert”.

Nshuti Innocent umukinnyi mushya mu Mavubi

Nshuti Innocent umukinnyi mushya mu Mavubi

Dore abakinnyi 22 bahamagawe:

Abanyezamu (3): Kwizera Olivier (Bugesera FC), Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel (Police FC).

Abakina inyuma (9): Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali), Kayumba Soter (AS Kigali), Mpozembizi Mohammed (Police FC) na Iradukunda Eric (AS Kigali).

Abakina hagati(6):

Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali), Muhire Kevin (Rayon Sports) na Niyonzima Ally (Mukura Victory Sport).

Abataha izamu (4): Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Mubumbyi Bernabe (AS Kigali) na Mugisha Gilbert (Pepinieres FC).

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND