RFL
Kigali

CHAN 2018: Amavubi yaguye miswi na Nigeria

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/01/2018 23:31
2


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu mikino ya CHAN 2018 yaguye miswi na Nigeria (Super Eagles) banganya 0-0 mu mukino wabo wa mbere w’itsinda rya Gatatu (C) waberaga mu mujyi wa Tanger muri Maroc.



Muri uyu mukino, Amavubi yatangiye ubona ko Nigeria iyarusha gukina batuje no kudatakaza imipira cyane hagati mu kibuga. Aha ni naho byaje kuboneka ko abakinnyi nka Bizimana Djihad, Niyonzima Ally na Yannick Mukunzi batatanze umusaruro ugaragara hagati mu kibuga mu bigendanye no kuba batanga umurongo ikipe yagenderaho (Rythme du match).

Nshimiyimana Imran yinjiye mu kibuga habura iminota ibiri ngo umukino urangire asimbuye Mico Justin wagize ikibazo nyuma yo kugongwa n'umukinnyi wa Nigeria. Mu gushaka kugendera ku murongo Nigeria yari iriho ni byo byatumye Yannick Mukunzi ahabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 32’ w’umukino.

Mu gice cya kabiri ni bwo Antoine Hey John Paul yakuyemo Mubumbyi Bernabe ashyiramo Mico Justin mbere gato yuko Nshuti Dominique Savio asimbura Biramahire Abeddy. Muri iki gice ni bwo Amavubi nibura yongeye kugarura imbaraga batangira nabo gukora ku mupira ariko ubona nta buryo bwabyara igitego uretse coup franc ebyiri (2) zatewe na Eric Rutanga Alba ntizibyare umusaruro. 

Umukino wa kabiri mu itsinda C, u Rwanda ruzakina na Equatorial Guinea kuwa 19 Mutarama 2018 i Tangier mbere yo gukina umukino wa nyuma mu itsinda bisobanura na Libya kuwa 23 Mutarama 2018. Aha ni bwo Abanyarwanda bazamenya niba Amavubi yakomeza cyangwa yagaruka mu gihugu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Nigeria XI: Ikechukwu Ezenwa (GK, 1), Osadebamwen Okoro 2, Daniel James 3, Emeka Atuloma 4, Kalu Okgbue 5, Stephen Eze 6, Chukwudiebube Ogbugh 7, Ifeanyi Ifeanyi 8, Antony Okpotu 9, Rabiu Ali 10, Sunday Faleye 21

Rwanda XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 20, Usengimana Faustin 15, Kayumba Soter 22, Manzi Thierry 17, Yannick Mukunzi Joy 6, Niyonzima Ally 8, Bizimana Djihad 4, Biramahire Abeddy 7 na Mubumbyi Bernabe 21. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    uwiteka atubona ntibagir ubwoba tuzagitwar igikombe tuuuu! bravo bana b'Urwa Gasabo
  • Nizeyimana Seresit6 years ago
    Nibyiza





Inyarwanda BACKGROUND