Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iramanuka mu kibuga saa tatu n’igice z’umugoroba ku masaha ya Kigali (21h30’) biraba ari saa moya n’igice ku masaha y’i Tangier muri Maroc (19h30’), baraba bahatana na Nigeria mu mukino wabo wa mbere wo mu itsinda rya Gatatu (C) ry’irushanwa rya CHAN 2018.
Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni w’Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, avuga ko akurikije imyiteguro bagize kuva mu Rwanda, Tunisia na Maroc ari impamba nziza iri buze kubafasha gukura amanota atatu kuri Nigeria yita ikipe nkuru kandi ngo nubwo yabatsinda bitaza kuba ari ibintu byoroshye. Ndayishimiye Eric Bakame yagize ati:
Nkurikije uburyo twateguye iri rushanwa cyangwa imyiteguro yose twagize yaba mu gihugu cya Tunisia kugera Maroc..Nubwo ubona ko ikirere kitameze neza ariko intego yacu ya mbere ni ugushaka amanota atatu y’umunsi kuko ni yo agomba kutwinjiza mu irushanwa kuko navuga ko intangiriro yacu ari umukino wa Nigeria kandi nkurikije uburyo twakaniye imbere ya Nigeria ntabwo bizayorohera.
Antoine Hey John Paul nk’umutoza mukuru we yashimye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), ashima uburyo Maroc yateguye buri kimwe kugira ngo amakipe abone uburyo bwiza bwo kwitegura irushanwa. Uyu mutoza avuga ko nta kindi abura ngo atsinde Nigeria.
Dore abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga:
Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Manzi Thierry 17, Usengimana Faustin 15, Eric Rutanga Alba 20, Iradukunda Eric Radou 14, Yannick Mukunzi 6, Bizimana Djihad 4, Manishimwe Djabel 2, Mubumbyi Bernabe 21 na Biramahire 7.
Higiro Thomas aganiriza abanyezamu
Usengimana Faustin (Ibumoso) na Rugwiro Herve (iburyo) mu myitozo ya nyuma kuri iki Cyumweru
Biramahire Abeddy 7 arabanza mu kibuga
Nzamwita Vincent de Gaule (Ibumoso) perezida wa FERWAFA ari kumwe na Rutamu Patric (iburyo) umuganga w'ikipe i Tanger
Nshuti Dominique Savio agenzura umupira imbere ya Mubumbyi Bernabe
Mico Justin acenga Usengimana Faustin mu myitozo
Ombolenga Fitina ashaka gucenga Niyonzima Ally, Eric Rutanga na Nshuti Dominique Savio nabo bari aho hafi
Dore uko bashobora kuza guhagarara mu kibuga
AMAFOTO: FERWAFA MEDIA DEPARTMENT
TANGA IGITECYEREZO