Ikipe y’igihugu cy’u Rwada mu mupira w’amaguru (Amavubi) iri i Tanger muri Maroc yaraye ikoze imyitozo yitegura umukino bafitanye na Nigeria kuwa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, umukino u Rwanda ruzaba rutangiriyeho mu itsinda rya Gatatu (C).
Imikino Nyafurika y’ibihugu ikinwa hitabajwe abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), iy’uyu mwaka izabera muri Maroc kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018 muri Maroc. Umukino ufungura irushanwa ugomba guhuza Maroc yakiriye irushanwa ikaba izisobanura na Mauritania kuri iki Cyumweru kuri sitade ya Complex Sportif Mohammed V iri i Cassablanca.
Imikino yo mu itsinda rya Gatatu (C), izatangira kuwa Mbere tariki 15 Mutarama 2018 ubwo Libya izaba yakira Equatorial Guinea mbere yuko Nigeria imanuka mu kibuga yambikana n’ Amavubi saa tatu n’igice ku masaha ya Kigali (21h30’).
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Amavubi yakoze imyitozo ku kibuga kiri hafi ya sitade nini ya Tanger nyuma yuko bari bageze mu mujyi wa Tanger kuwa Kane.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, abakinnyi 23 bose bameze neza nubwo ngo ubukonje busa naho bubangamyemo. Antoine Hey n’abo bafatanya ibijyanye na tekinike nibo bayoboye iyi myitozo barimo Mashami Vincent ukora nk’umutoza wungirije ndetse na Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu. Imyitozo yakozwe igihe kingana n’isaha imwe n’iminota 20 (1h20’).
Iyi myitozo yakozwe nyuma yuko amakipe yose azitabira iri rushanwa yabanje kujya mu nama ya tekinike yitaga mu kureba ibyangombwa by’abakinnyi b’amakipe yose, kwiga no kumenyeshwa impamvu hakinwa CHAN buri myaka ibiri ndetse n’akamaro ifitiye umugabane wa Afurika.
Yannick Mukunzi ukina hagati azamukana umupira ahunga myugariro Manzi Thierry
Mubumbyi Bernabe umwe mu bakinnyi bategerejweho ibitego muri CHAN 2018
Rutahizamu Mico Justin agenzura umupira hagati ya Manzi Thierry 17 na Bizimana Djihad (Ibumoso)
Amavubi mu myitozo y'uyu wa Gatanu yamaze isaha n'iminota 20'
AMAFOTO: FERWAFA MEDIA DEPARTMENT
TANGA IGITECYEREZO