RFL
Kigali

CHAN 2018: Amavubi yabuze itike ya kimwe cya kane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2018 23:32
7


Ikipe y'igihugu Amavubi yari mu mikino ya CHAN 2018 i Tanger muri Maroc, yasezerewe na Libya nyuma yo gutsindwa igitego 1-0.



Ni igitego cyaje mu minota ya nyuma (90+2') gitsinzwe na Elmutasem Abushnaf wari winjiye asimbuye. Iki gitego cyaje nyuma y'ighe kigera ku minota icumi ya nyuma Libya yari imaze ishaka igitego kuko Ndayishimiye Eric Bakame yari yakuyemo imipira myinshi indi igaca hejuru y'izamu.

Igice cya mbere Amavubi yakinaga yirinda kwinjira mu bwugarizi bwa Libya kuko wabonaga Nshuti Dominique Savio na Manishimwe Djabel bakina bafasha abo hagati. Ibi byaje gutuma abasatira ba Libya bakomeza kuzamuka cyane bityo Iradukunda Eric Radou na Eric Rutanga bakisanga bugarijwe.

Mu gice cya kabiri ni bwo Antoine Hey yabonye ko bikomeye ahita akuramo Manishimwe Djabel ashyiramo Mubumbyi Bernabe. Byakomeje kuba ibibazo kuko Libya yageze aho itangira kwibona mu mukino kurusha u Rwanda, Antoine Hey ahitamo gukomeza hagati kurushaho niko gukuramo Nshuti Dominique Savio ashyiramo Nshimiyimana Imran.

Libya yakomeje gusatira ishaka igitego bityo ku munota wa 90+2' Elmutasem Abushnaf aboneza umupira mu rucundura nyuma yuko abugarira b'Amavubi bagize ukumvikana gucye bikabaviramo guhagarara nabi.

Ndayishimiye Eric Bakame yahawe umuhondo azira gutinza umukino, Eric Rutanga Alba nawe yahawe umuhondo nyuma yo gukurura akaguru k'umukinnyi wa Libya. Ally Niyonzima yahawe ikarita y'umuhondo nyuma kwigwisha agatinda hasi naho Usengimana Faustin ayihabwa azira kubangamira umunyezamu wa Libya.

Muri iri tsinda rya Gatatu (C), hagomba kuzamuka Nigeria ifite amanota arindwi (7) na Libya yazamukanye amanota atandatu (6). U Rwanda rugomba kugaruka i Kigali ruzanye amanota ane (4).

Dore abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 20, Manzi Thierry 17, Usengimana Faustin 15, Kayumba Soter 22, Bizimana Djihad 4, Niyonzima Ally 8, Manishimwe Djabel 2, Nshuti Dominique Savio 11 na Yannick Mukunzi 6.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema6 years ago
    Libya yaturushije ku buryo bugaragara. Amavubi nimwigarukire mwaragerageje. Ubutaha bizagenda neza
  • 6 years ago
    ESE biremewe ko bamurika abakinyi mumaso ? nge nabonye wagirango bakame hari abantu babuzaga bakame amahoro bamumurika mumaso
  • tuyizeremusa 6 years ago
    hhhhh kuryamakumupira kutumvikana muridefase bidukozeho amavubi nimugaruke
  • mansa sultan6 years ago
    Icyo nicyo gikombe no kugera kure bya antoine hey,ndetse numisaruro wa De gaule nibagaruke vuba hey yigire syrie ,tuzarwariza ku magare,harakabaho ferwacy .,haleluya nabagenzi be
  • Umusesenguzi6 years ago
    ndababaye cyne. Ark jyewe mba numva tugomba kwibanda ndertse tukanashyira ingufu nyinshi mu kubaka no guteza imbere ibyo tuzi. Football yo mu Rwanda ntako batagize ngo bayiteje imbere ariko byaranze. Mba numva rero ntago ndabyigaho cyangwa ngo mbisesengure ngo ndebe ivyibitera. Numva rero ibyashorwaga mu mupira wa maguru byashirwa mu magare kugira ngo atere imbere cyane ajye abashe guseruka atsinde. Impamvu mvuga ibi ni iyihe? U Rwanda mu mikino y amagare rwagaragaje ingufu cyane kandi hatanshorwamo amafaranga menshi. Hagize ucya hakaba agatendo tugateza imbere ibyo tuzi ndetse tunafitiye ubushobozi ,numva twahatana mu ma rushanwa nka za Tour du France akomeye kandi twayatwara tukanatsinda
  • Umusesenguzi6 years ago
    exactly mba numva najye byagenda gutyo ark sinzi aho bipfira. Ibyo uzi ukabikoramo
  • Ndizihiwe Razard6 years ago
    nibaze nyine ntakundi bakoze ukobashoboye icyabiciye nigihunga cyinshi uretse ko Libya nayo itoroshye





Inyarwanda BACKGROUND