RFL
Kigali

CHAN 2016: U Rwanda rusubiriye R D Congo rurayitsinda nyuma y’imyaka 12

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:10/01/2016 21:08
5


Ikipe y’igihugu y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi atsinze Les Leopards ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wo kwitegura CHAN 2016 izabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 16 Mutarama- 7 Gashyantare 2016.



Ni umukino wa gicuti wabereye kuri Stade Umuganda yo mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa 10 Mutarama 2016.

Uyu mukino wari witeguwe cyane kandi witabirwa n’abafana benshi b’u Rwanda ndetse n’aba Kongo bari bambutse bava I Goma baje gushyigikira ikipe y’igihugu yabo.

Umukino watangiye amakipe yombi asa n’aho yigana gusa igice cya mbere kirangira nta yo irebye mu izamu ry’indi amakipe ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Igitego cy’u Rwanda ari na cyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na kapiteni w’u Rwanda muri uyu mukino Jacques Tuyisenge.

Iki yagitsinze ku munota wa 50 w’umukino ku mupira mwiza waturutse ku ruhande rw’iburyo awuhawe na Fitina Ombalenga maze atsinda igitego ba myugariro ndetse n’umunyezamu wa RDC batazi aho aturutse.

Ni umukino wa kabiri wari uhuje ibi bihugu byombi by’ibituranyi mu mateka yabyo.

Uwaherukaga guhuza amakipe y’ibihugu byombi ni uwabaye tariki 1 Gashyantare 2004 mu mikino yo mu matsinda y’igikombe cya Afurika. Iki gihe u Rwanda rukaba rwaratsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Said Abed Makasi.

Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iri mu itsinda B aho iri kumwe na Angola, Cameroon na Ethiopia bakaba bazakinira imikino yabo yo mu matsinda kuri Stade ya Huye.

U Rwanda ari na rwo ruzakira iyi mikino ya CHAN igiye kuba ku nshuro ya kane rwo ruri mu itsinda A hamwe na Cote d’Ivoire, Gabon na Morocco.

CHAN 2016 izatangira ku itariki 16 Mutarama igeze ku ya 7 Gashyantare 2016, umukino uzabimburira indi ukaba uzahuza u Rwanda na Cote d’Ivoire kuri Stade Amahoro. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    bravo kubasore b'urwanda bakomerezeho
  • perez 8 years ago
    oyeee
  • Mundanikure Alphonse8 years ago
    twishimira ukuntu mutugezaho inkuru zigezweho kd nshyashya.ariko ifuza kumenya niba imikino yose ishobora kuzatambuka Kuri TVR?
  • habumugisha8 years ago
    Abasore bu rwanda bwifurije kwitwaraneza
  • Jean Norbert Niyorumuri8 years ago
    Aba Basore Bakomerezaho No Muri CHAN Tuzagera Kure Hashoboka Kbs





Inyarwanda BACKGROUND