RFL
Kigali

Amafoto: Moise Katumbi mu ruhumbirajana rw’Abanyekongo baje mu Rwanda kureba umukino wa nyuma

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:7/02/2016 14:04
0


Moise Katumbi, umuherwe nyiri Tout Puissant Mazembe yageze mu Rwanda kimwe n’abandi baturage benshi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baje kureba umukino wa nyuma wa CHAN 2016 utegerejwe kubera kuri Stade Amahoro ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri.



Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irakina na Mali ku mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016, yatangiye kubera mu Rwanda ku itariki ya 16 Mutarama 2016, ikaba isozwa kuri uyu munsi, tariki ya 7 Gashyantare 2016.

Kimwe no mu yindi mikino yose, Congo Kinshasa yakinnye muri CHAN 2016, abafana b’iki gihugu gihanira imbibe n’u Rwanda mu Burengerazuba bwarwo, ni benshi cyane i Kigali ndetse no muri Stade Amahoro.

Kimwe mu bituma aba bafana baba benshi mu Rwanda, ni uko hari bamwe bashobora kuva iwabo nko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo bakaba baza mu Rwanda bateze imodoka ndetse bikaba binashoboka ko basubirayo kuri uwo munsi.

Congolese fans

Abafana ba RD Congo ni benshi kuri Stade Amahoro

Indi mpamvu ni uko RD Congo nk’igihugu gituranye n’u Rwanda, usanga hari abaturage benshi b’icyo gihugu batuye cyangwa bakorera imirimo yabo itandukanye mu Rwanda.

Kuri uyu mukino wa nyuma ho, byabaye akarusho dore ko umukuru w’icyo gihugu Joseph Kabila yatanze indege yagombaga kuva i Kinshasa ikagira abafana ifata mu mujyiwa Kisangani wo muri icyo gihugu ndetse ikagira abandi ifatira i Goma, umujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ihana urubibi n’akarere ka Rubavu, hanyuma ikabaza ikabaza i Kigali.

Umukino wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uratangira ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri n’igice nyuma nyuma y’uwo guhatanira umwanya wa gatatu, uhuza Cote d’Ivoire na Guinea ku isaha y’i saa cyenda kuri Stade Amahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND