Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yatanze indege yorohereza abafana bashaka kuza kureba umukino wa nyuma wa CHAN 2016 uri buhuze ikipe y’icyo gihugu na Mali.
Ibi byamenyekanye biciye mu itangazo ryashyizwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba ryasomewe kuri Radio na Televiziyo by’icyo gihugu.
Iryo tangazo riravuga ko iyi ndege A320 ya sosiyete ya Congo Airways,yagombaga kuva i Kinshasa igaca i Kisangani maze ikanyura i Goma kugira ngo ihite ifata ikirere yerekeza i Kigali.
Indege yavuye i Kinshasa izanye Abanyekongo baje kureba umukino wa nyuma wa CHAN 2016
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye gukina umukino wa nyuma wa CHAN ku nshuro ya kabiri nyuma yo gukina uwo mu 2009 igatwara igikombe cya CHAN cyari kibaye ku nshuro ya mbere.
Mu nshuro zakurikiyeho, iyi kipe y’igihugu gituranye n’u Rwanda yagiye igarukira muri ¼ ; mu mwaka wa 2011 ndetse na 2014.
Umukino wa RD Congo na Mali uratangira ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri n’igice ku isaha y’i Kigali ukaba uri bubanzirizwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu uhuza Cote d’Ivoire na Guinea kuri Stade Amahoro.
Imikino ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN y’umwaka wa 2016, yatangiye ku itariki ya 16 Mutarama 2016 aho ibera mu Rwanda iba ku nshuro yayo ya kane.
TANGA IGITECYEREZO