RFL
Kigali

CECAFA WOMEN2018:Kalimba Alice watsindiye u Rwanda yizeye ko gutwara igikombe bishoboka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2018 10:02
0


Kalimba Alice ukina hagati mu ikipe ya AS Kigali WFC n’Amavubi abona bishoboka ko ikipe y’u Rwanda yatwara irushanwa rya CECAFA y’abagore iri gukinirwa mu Rwanda n’ubwo harimo amakipe atoroshye nka Ethiopia.



N’ubwo bigoye kwemeza ikipe izatwara igikombe mu gihe hamaze gukinwa umukino umwe mu irushanwa rya CECAFA y’abagore gusa na none gutsinda umukino wa mbere mu irushanwa iryo ari ryo ryose bitanga icyizere ku bakinnyi ndetse n’abatoza.

U Rwanda rwatangiye irushanwa rutsinda Tanzania igitego 1-0 cyatsinzwe na Kalimba Alice ku munota wa 34’ akoresheje umutwe.

Nyuma yo guhesha ishema u Rwanda atsindira ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore igitego rukumbi cyabonetse mu mukino u Rwanda rwakinagamo na Tanzania ,yavuze ko bafite buri kimwe kugira ngo batware igikombe kandi ko gushyira hamwe ari yo ntwaro ya mbere izabafasha kugera ku ntego bihaye muri iri rushanwa bakiriye.

“Byose turabifite, ubushake burahari, abayobozi baturi hafi ndumva nta kirenze usibye gukomeza gushyiramo imbaraga tukararikira n’Abanyarwanda gukomeza kutuba inyuma”. Kalimba.

Kalimba yaboneye igitego cy’u Rwanda mu gihe yari yabanje ku ntebe y’abasimbura akaza kwinjira mukibuga ku munota wa 25’ asimbuye Uwimbabazi Immaculee n’ubundi wakinaga hagati mu kibuga.

Kuba yabanje ku ntebe y’abasimbura we ntakibazo abibonamo ahubwo abona ari imibare y’umutoza kuko ariwe uzi ikipe neza kurusha undi wese uba ari hanze y’ikibuga.

  “Nta birenze kuko banganirije. Abenshi byabatangaje ariko  biriya njyewe navuga ko ari nk’imibare y’umutoza nta byinshi nabivugaho”. Kalimba.

Kalimba Alice yafashije u Rwanda kwikiza Tanzania

Kalimba Alice yatsinze igitego ku munota wa 34' w'umukino

Asoza ikiganiro, Kalimba yanavuze ko kandi bimwe mu byabafashije gutsinda umukino ari ugushyira hamwe, ishyaka no kuba bari mu rugo bakaba bashyigikiwe kandi ko kuba batsinze Tanzania bibongera amahirwe yo kwegukana igikombe.

Kalimba Alice ubwo yari agiye kwishyushya ngo atabare kuko hagato hari hajemo ikibazo

Kalimba Alice ubwo yari agiye kwishyushya ngo atabare kuko hagati hari hajemo ikibazo

Tanzania yatsinzwe n’u Rwanda niyo ifite igikombe cya CECAFA y’abagore giheruka kubera i Jinja muri Uganda muri 2016. Muri iri rushanwa u Rwanda ntirwarenze amatsinda.

Abafana b'u Rwanda bari bagerageje kwitabira

Abafana b'u Rwanda bari bagerageje kwitabira 

Kalimba Alice na Kayiranga Baptiste bishimira igitego

Kalimba Alice na Kayiranga Baptiste bishimira igitego

Kalimba Alice yinjiye mu kibuga umukino w'u Rwanda uba mwiza

Kalimba Alice avuga ko kubanza hanze atari igitangaza kuko biba byaciye mu mibare y'umutoza 

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

Yanditswe na: Ndacyayisaba Hubert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND