RFL
Kigali

CECAFA WOMEN 2018: Uganda yihimuye kuri Ethiopia iheruka kuyitwara umwanya wa gatatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2018 18:00
0


Ikipe y’igihugu cya Uganda yujuje amanota atandatu mu irushanwa rya CECAFA Women Challenge Cup 2018 itsinze Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa wakinwaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018.



Ethiopia yakinaga umupira wo guhanahana ubona ko banafite tekinike nyinshi banihuta, bafunguye amazamu ku munota wa 30’ batsindiwe na Ware Birtukan kapiteni w’iyi kipe ukina imbere mu mpande.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Aruka Grace myugariro w’ibumoso muri Uganda nyuma yo gutera coup franc ikagana mu izamu nta gihagarika. Igitego cy’intsinzi ya Uganda cyatsinzwe na Nakayenze Yudaya ku munota wa 75’ w’umukino.

Uganda bishimira amanota atatu y'umunsi

Uganda bahagera

Uganda bishimira amanota atatu y'umunsi

Irushanwa  ry’iyi CECAFA riheruka muri 2016 ryari ryatangiye kuwa 11-20 Nzeli ritwarwa na Tanzania itsinze Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma i Jinja muri Uganda ahaberaga irushanwa. Ethiopia niyo yari yatahanye umwanya wa gatatu itsinze Uganda ibitego 4-1.

Mu gusimbuza, Kedede Selamawit Zeray umutoza mukuru wa Ethiopia yakuyemo Senayt Bogale Boyzo ashyiramo Juhad Zulka ku munota wa 72’, Aregash Kalsa Tadesse asimbura Mirkat Feleke Ayele ku munota wa 64’ mu gihe Hiwot Dengiso Buwoli yasimbuwe na Ali Misir Ibrahim ku munota wa 78’ w’umukino.

Faridah Bulega umutoza mukuru wa Uganda yakoze impinduka akuramo Namuleme Zainah ashyiramo Naluyimba Esther ku munota wa 45+1’, Nakacwa asimburwa na Nankya Shadia ku munota wa 65’ naho Phiona Nabbumba asimburwa na Namwase Monica ku munota wa 46’.

Ethiopia batsinzwe umukino wabo wa mbere

Ethiopia batsinzwe umukino wabo wa mbere

Namuleme Zainah (10) wa Ugandaashoreye umupira

Namuleme Zainah (10) wa Uganda ashoreye umupira akurikiwe na Senaf Wakuma Demise (17) wa Ethiopia 

Uganda bagwije amanota atandatu kuko banatsinze Kenya igitego 1-0

Uganda bagwije amanota atandatu kuko banatsinze Kenya igitego 1-0

Uganda bahagera

Senaf Wakuma (17) rutahizamu ku mupira ashaka inzira 

Faridah Bulega umutoza mukuru wa Uganda

Faridah Bulega umutoza mukuru wa Uganda 

Juliet Nalukenge wa Uganda umwe mu bakinnyi beza bagana imbere bari muri iri rushanwa

Juliet Nalukenge wa Uganda umwe mu bakinnyi beza bagana imbere bari muri iri rushanwa

Kebede Salamawit Zeray umutoza mukuru wa Ethiopia atanga amabwiriza

Kebede Salamawit Zeray umutoza mukuru wa Ethiopia atanga amabwiriza

Faridah Bulega umutoza mukuru wa Uganda  atanga amabwiriza

Faridah Bulega umutoza mukuru wa Uganda  atanga amabwiriza

Ethiopia bishimira igitego cyafunguye amazamu

Cecafa

Ethiopia bishimira igitego cyafunguye amazamu

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Ethioipia babanje mu kibuga

11 ba Ethioipia babanje mu kibuga 

11 ba Uganda babanje mu kibuga

11 ba Uganda babanje mu kibuga 

Cecafa

Ethiopia bagera ku kibuga

Cecafa

Cecafa

Ethiopia bagera ku kibuga

Ethipian Team Nurse

Ethiopia bagera ku kibuga 

Uganda bagera kuri sitade ya Kigali

Uganda bagera kuri sitade ya Kigali

Uganda bahagera

Uganda bagera kuri sitade ya Kigali 

Lilian Mtuuzo watsinze igitego cya Uganda cyafunguye irushanwa bakina na Kenya

Lilian Mtuuzo watsinze igitego cya Uganda cyafunguye irushanwa bakina na Kenya

Uganda bishyushya

Uganda bishyushya  Crest Cranes bishyushya

Ethiopia bishyushya

Ethipian Team Nurse

Ethiopia bishyushya

Ethiopia bishyushya

Amakipe yombi yiyereka abafana

Amakipe yombi yiyereka abafana 

Intebe y'abatoza ba Uganda

Intebe y'abatoza ba Uganda 

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Ethiopia

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Ethiopia

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Uganda Crest Cranes bazagaruka mu kibuga kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018 bakina na Tanzania saa munani (14h00’) mu gihe Ethiopia izaba icakirana n’u Rwanda saa kumi n’iminota 15 (16h15’).

Dore gahunda y’imikino:

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

-Kenya 0-1 Uganda (Mtuuzo Lilian 7')  

-Rwanda 1-0 Tanzania (Kalimba Alice 34')

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

-Ethiopia 1-2 Uganda  

-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)

-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND