RFL
Kigali

CECAFA WOMEN 2018: Nimero zizaranga abakinnyi b’u Rwanda barimo uwavutse mu 1985 n’uwo mu 2002

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/07/2018 11:18
0


Ku gica munsi cy’uyu wa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2018 ni bwo mu Rwanda haraba hatangira nyirizina imikino ya CECAFA Women Challenge Cup 2018, imikino yose uko ari icumi izabera kuri sitade ya Kigali. Uganda iratangira ikina na Kenya saa munani zuzuye (14h00’).



U Rwanda ruraza mu mukino ukurikira ruhura na Tanzania saa kumi n’iminota 15 (16h15’) mbere yo kuzagaruka mu kibuga ku wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018. Muri iri rushanwa, abakinnyi b’u Rwanda bahawe nimero (Jersey Number) uhereye kuri nimero imwe (1) kugeza kuri 20 dore ko ari n’abakinnyi 20 buri kipe izajya yitabaza muri iri rushanwa rizamara iminsi itanu (5).

Abakinnyi nka Kalimba Alice usanzwe ari kapiteni wa AS Kigali WFC unakina hagati mu kibuga azaba arangwa na nimero 16, Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati muri Scandinavia WFC akayibera kapiteni ndetse kuri ubu akaba ari kapiteni w’ikipe y’igihugu, azarangwa na nimero 17.

Nyirabashyitsi Judith umunyezamu wa AS Kigali WFC n’Amavubi, azaba yambaye nimero 18, Mukeshimana Jeannette ukina hagati muri AS Kigali WFC yahawe nimero zirindwi (7) mu gihe Nyiransanzabera Miliam yahawe nimero 20, Uwamahoro Marie Claire ukina inyuma y’abataha izamu muri AS Kigali yahawe nimero icumi (10) mu gihe Umwariwase Dudja yagumanye nimero eshatu (3).

Ibangarye Anne Marie 11 agenzura umupira

Ibangarye Anne Marie azarangwa na nimero 11  

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC azarangwa na nimero 16

Mu ikipe y’u Rwanda, iyo urebye mu myaka y’ubukure nk’uko bigaragazwa n’urutonde FERWAFA yatanze muri CAF, usanga Uwizeyimana Helene usanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali WFC ari we mukinnyi mukuru kuko yavutse kuwa 01 Mutarama 1985 bivuze ko kuri ubu afite imyaka 33. Uwizeyimana akurikirwa na Marie Claire bakinana muri AS Kigali WFC kuko we yavutse kuwa 01 Mutarama 1986 bivuze ko afite imyaka 32.

Muri iyi kipe na none usanga Umwariwase Dudja ukina asatira muri AS Kigali WFC ari we mukinnyi ukiri muto kuko yabonye izuba kuwa 1 Ukuboza 2002. Umwariwase usanga ajya kungana na Liberathe bakinana muri AS Kigali WFC wavutse 20 Ugushyingo 2000 bivuze ko afite imyaka 18 mu gihe Umwariwase afite imyaka 16.

Umwariwase Dudja uzaba shaka ibitego

Umwariwase Dudja uzaba ashaka ibitego yagumanye nimero 3 asanganwe

Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati muri Scandinavia WFC akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu

Nibagwire Sifa Gloria (17) ukina hagati muri Scandinavia WFC akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu 

Mukeshimana  Jeannette

Mukeshimana Jeannette azarangwa na nimero 7

Urutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda, imyanya bakinaho n’igihe bavukiye:

1.Nyirabashyitsi Judith (GK,18):01/01/1989

2.Uwizeyimana Helene (GK, 1): 01/01/1985

3.Mukantaganira Joselyne (DF, 12): 01/01/1994

4.Nyiransanzabera Miliam (DF,20):01/01/1990

5.Umulisa Edith (DF, 4):15/04/1987

6.Maniraguha Louise (DF, 19): 05/08/1993

7.Umwizerwa Angelique (DF, 14): 21/12/1994

8.Mukamana Clementine (DF, 5): 01/01/1990

9.Mutuyemungu Bertine (DF, 15): 01/01/1995

10.Uwimbabazi Immaculee( MF, 13):01/01/1993

11.Nibagwire Sifa Gloria (MF, 17): 14/08/1992

12.Kalimba Alice (MF, 16): 01/01/1987

13.Mukeshimana Jeannette (MF, 7): 01/01/1991

14.Nyiramwiza Marthe (MF,6):30/11/1999

15.Uwamahoro Marie Claire (MF, 10): 01/01/1986

16.Ibangarye Anne Marie (FW,11): 01/01/1989

17.Umwariwase Dudja (FW,3): 18/12/2002

18.Nibagwire Liberathe (FW,9): 20/11/2000

19.Ufitinema Clotilde (FW, 2):01/01/1998

20.Uwamahoro Beatrice (FW, 8): 01/01/1994

Uwamahoro Marie Claire usanzwe akina inyuma y'abasatira azaba anakoreshwa mu mpande z'ikibuga

Uwamahoro Marie Claire (10) na Beatrice Uwamahoro (8)

Dore gahunda y’imikino:

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

-Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)

-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND