RFL
Kigali

CECAFA WOMEN 2018: Kayiranga Baptiste yasobanuye ibanga ryamufashije gutsinda Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2018 12:05
0


Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’icyiciro cy’abakobwa nyuma yo gutsinda Tanzania igitego 1-0 yavuze ko habanje kubaho ko yari asanzwe azi bamwe mu bakinnyi yagombaga guhangana nabo bityo imibare yari yateguye abona uko ayikoresha.



Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Kayiranga yavuze ko yari asanzwe azi ko abakinnyi ba Tanzania bagira imbaraga no kwihuta bityo ko icyo yabwiye abakinnyi b’Amavubi ari ukubima umwanya wo kuba bakwisanzura ngo bahanahane umupira.

“Mu bijyanye n’amayeri y’umukino naje nzi ko Tanzania abakinnyi babo mu mbaraga bameze neza kuko nagiye mbabona mu mikino y’abakobwa. Naje nzi abantu mpanganye nabo, ikintu twagabanyije ni ukubaha umwanya. Gusa twateganyaga ko mu gihe tubonye umupira tugomba gukora ibintu byihuse dushaka ukuntu twawubyaza umusaruro kuko mu yandi mayeri twari tuzi ko nta mkintu twabatwara”. Kayiranga

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abagkobwa   aganira n'abanyamakuru

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abagkobwa   aganira n'abanyamakuru

Kayiranga Baptiste yakomeje avuga ko andi mayeri u Rwanda rwari rufite ari uko mu gihe bari kuba batakaje umupira bagombaga gusubira inyuma bagahita bafunga imyanya yose. Nyuma Amavubi yamara kuwusubirana bagahita basaba ko abataha izamu b’u Rwanda uko bari batatu bahita bisunika vuba bagana imbere bagakurikirwa n’umwe mu bakinnyi bo hagati n’ubwo mu mazo ya mbere y’umukino bitakunze ko hagati hakora icyo bari bateguye bigatuma asimbuza.

“Twari tuzi ko tugomba kuzibira iwacu hanyuma twabambura umupira tugasaba ba rutahizamu bacu batatu hiyongereho uwo hagati umwe guhita bisunika bajya imbere. Uwo hagati umwe ntabwo yabashije gufasha hagati ari nabwo twahise duhindura kuko hari igihe twabonaga umupira ntitubone uburyo tuwukina noneho bituma mpindura uburyo nari natekereje. Nibwo nashyiragamo Alice (Kalimba)”. Kayiranga

Ku kijyanye no kuba Kalimba Alice yabanje hanze y’ikibuga akaza kujyamo ku munota wa 25’, Kayiranga avuga ko yari yabanje kubimusobanurira ndetse n’abandi bakinnyi babanje hanze bari bazi icyo kintu ku buryo ikipe yose yari izi neza iyo mibare.

Mu magambo ye yagize ati ”Nawe ubwe nari nabimusobanuriye ko igihe cyose mushyiriramo kuko n’abandi bose basimbura nari nabibasobanuriye ko umukinnyi wese dushyiramo ariwe uri bube inzira yo gutsinda umukino kuko uwo twari duhanganye ntabwo twari tumuzi ijana ku ijana”.

Kalimba Alice (Hagati) yari yabanje hanze

Kalimba Alice (Hagati) yari yabanje hanze 

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abagkobwa

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'Amavubi y'abakobwa atanga amabwiriza 

Gutsinda Tanzania ifite igikombe hari icyo bivuze ku Rwanda:

Mu mwaka wa 2016 ubwo iri rushanwa riheruka kubera i Jinja muri Uganda, Tanzania niyo yatwaye igikombe kuri ubu ikaba yatsinzwe n’u Rwanda rwari rwaviriyemo mu matsinda ubwo batozwaga na Nyinawumuntu Grace.

Kuri ubu kuba u Rwanda ruri mu rugo rukaba rwatsinze ikipe ikomeye nka Tanzania inafite igikombe, Kayiranga Baptiste avuga ko ari inzira nziza itanga icyizere cyo kuba Amavubi yazasoza ku mwanya mwiza kuko ngo burya iyo ubonye amahirwe ukayacakira biba ari amahire.

“Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko dufite amahirwe muri iri rushanwa. Birashoboka ko iyi CECAFA dushobora guhindura amateka, abatoza n’abakinnyi tubifatiyeho  n'ubwo iyo urebye mu mikinire ntabwo ubona ko bitanga icyizere ariko buriya iyo amahirwe ari ayawe ukayacakira birashoboka ko twagira amahirwe yo kugira umwanya mwiza”.

Ubwo Kalimba Alice yari agiye kwinjirav mu kibuga ku munota wa 25'

Ubwo Kalimba Alice yari agiye kwinjira mu kibuga ku munota wa 25'

Kalimba Alice yinjiye mu kibuga asimbura Uwimbabazi Immaculee

Kalimba Alice yinjiye mu kibuga asimbura Uwimbabazi Immaculee

Umunsi wa mbere w’irushanwa wasize ishusho ki kuri Kayiranga Baptiste?

Umunsi wa mbere w’irushanwa ryatangiraga kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018, hatsinzwe ibitego bibiri gusa, ibitego byatsinzwe mu gice cya mbere byose mbere y’iminota 35’.

Umukino wabanje, Uganda yatsinze Kenya igitego 1-0 cyatsinzwe na Mtuuzo Lilian ku munota wa karindwi (7’) mu gihe Kalimba Alice yafashije u Rwanda gutsinda Tanzania ku munota wa 34’.

Kayiranga Baptiste avuga ko kuba hari kubamo ugutungurana ndetse no gutsindana mu buryo bugoranye, ai ikintu kizazana uburyohe n’uburemere bw’irushanwa.

Kayiranga ati” CECAFA igiye kuzana uburyohe abantu bahite bitabira. Urumva Kenya na Tanzania nizo zakinnye umukino wa nyuma (2016) none zatsinzwe n’ikipe zitatecyerezaga ko zazitsinda. Urumva rero twakomerecyeje intare.  Imikino ikurikiyeho ikipe zizahura nazo bizaba ari imikino ikomeye. N’ubwo natwe twatsinze umukino ukomeye, dukomeje irushanwa muri rusange”.

Mu mibare yaranze umukino, u Rwanda ruri hasi gato ya Tanzania kuku n’ubwo u Rwanda rwatsinze igitego cyavuye ku mupira umwe (1) bateye ugana mu izamu mu gihe Tanzania bateye amashoti atanu (5) agana mu izamu. Tanzania bateye amashoti ane (4) aca kure y’izamu mu gihe u Rwanda babikoze inshuro imwe (1).

U Rwanda rwari mu rugo rwateye koruneri ebyiri (2) mu gihe Tanzania yateye zirindwi (7). U Rwanda rwakoze amakosa arindwi (7) kuri ane (4) ya Tanzania.

U Rwanda rwaranzwe no kurarira kuko babikoze inshuro eshanu (5) mu gihe Tanzania babikoze inshuro imwe (1), umukino watanzwemo amakarita ane y’umuhondo (4) yahawe u Rwanda kuri imwe (1) yahawe Tanzania. Tanzania yihariye umupira ku kigero cya 55% kuri 45% y’Amavubi.

U Rwanda rwaranzwe no kurarira

U Rwanda rwaranzwe no kurarira  kurusha Tanzania

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda XI: Nyirabashyitsi Ingabire Judith (GK,18), Nibagwire Sifa Gloria (C,17), Mukantaganira Joselyne 12, Nyiransanzabera Miliam 20, Mukamana Clementine 5, Umulisa Edith 4, Uwimbabazi Immaculee 13, Umwariwase Dudja 3, Ibangarye Anne Marie 11, Mukeshimana Jeannette 7 na Beatrice Uwamahoro 8.

Tanzania XI: Fatuma Omar (GK, 1), Asha Rachid (C,14), Wema Richard 3, Maimuna Hamisi 13,Enekia Kasonga 17, Fatuma Issa 5, Happyness Herzon 19, Mwanahamisi Omary 7, Donisia Daniel 6, Fatuma Moustapha 9, na Amina Ally 4.

Abafana b'Amavubi baraye neza

Abafana b'Amavubi baraye neza 

Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati mu ikipe y'igihugu akanaba na kapiteni wayo aganira n'abanyamakuru

Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati mu ikipe y'igihugu akanaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru (Iburyo) na Maniraguha Claude (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru (Iburyo) na Maniraguha Claude (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu  baganira ku mukino

Mukeshimana  Jeannette  (7) uba akina imbere y'abugarira b'u Rwanda (Holding Midfielder)

Mukeshimana  Jeannette  (7) uba akina imbere y'abugarira b'u Rwanda (Holding Midfielder)

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi

Abasimbura b'u Rwanda

Abasimbura b'u Rwanda 

Mukamana Clementine umunyarwakazi ukina muri Tanzania yari yahuye n'abakinnyi asanzwe azi

Mukamana Clementine umunyarwakazi ukina muri Tanzania yari yahuye n'abakinnyi asanzwe azi 

Ubwo Tanzania yishyushyaga

Ubwo Tanzania yishyushyaga mbere yo guhura n'u Rwanda 

Kalimba Alice (16) na NIbagwire Sifa Gloria (17) bishyushya mbere y'umukino

Kalimba Alice (16) na Nibagwire Sifa Gloria (17) bishyushya mbere y'umukino

Kenya yatsinzwe na Uganda igitego 1-0

Kenya yatsinzwe na Uganda igitego 1-0

Uganda bishimira amanota atatu y'umunsi

Uganda bishimira amanota atatu y'umunsi

Umukino wa Uganda na Kenya wabanjirije uw'u Rwanda na Tanzania

Umukino wa Uganda na Kenya wabanjirije uw'u Rwanda na Tanzania 

Imikino izakomeza kuwa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2018, ubwo Ethiopia izakira Uganda (Stade de Kigali, 14h00’) mbere y'uko Kenya icakirana na Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’). U Rwanda ruzagaruka mu kibuga Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018 saa kumi n'iminota 15 (15h15') rwakira Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’).

Dore gahunda y’imikino:

Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018

-Kenya 0-1 Uganda (Mtuuzo Lilian 7')  

-Rwanda 1-0 Tanzania (Kalimba Alice 34')

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)

-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND