RFL
Kigali

CECAFA: Uganda na Ethiopia zibimburiye izindi kipe kwerekeza muri 1/2

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/11/2015 17:10
1


Imikino ya 1/4 cy’irangiza muri Cecafa yabaye kuri uyu wa Mbere, isize ikipe y’igihugu ya Ethiopia na Uganda Cranes arizo zibonye itike yo kwerekeza muri 1/2, mu gihe hategerejwe andi makipe abiri azamenyekana nyuma y’imikino yo kuri uyu wa Kabiri.



Ikipe ya Ethiopia itahabwaga amahirwe imbere ya Tanzaniya yagaragazaga ingufu mu mikino yo mu matsinda, yabashije kuyisezerera kuri penaliti 4-3, aho umuzamu wa Ethiopia Mamo yakoze akazi gakomeye ko gukuramo penaliti ebyiri za Jonas Mkude na Shomari Kapombe, mu gihe iminota 90 y’umukino yo yari yarangiye amakipe yombi anganya 1-1 mu mukino Tanzaniya yarushije bigaragara Ethiopia ariko ntigire amahirwe yo kureba mu izamu inshuro zirenze imwe.

Izi kipe zari kumwe n’u Rwanda mu itsinda A, ni nazo zaherukaga guhura kuwa Gatandatu ushize mu mukino uheruka wasozaga imikino yo mu matsinda, aho Tanzaniya yari yaruhukije abakinnyi bayo bakomeye, ariko ikagaragaza ingufu dore ko Ethiopia yayishuye mu minota ya nyuma biyihesha amahirwe yo kuzamuka nk’ikipe ya kabiri muzitwaye neza ku mwanya wa 3 mu itsinda ryari riyobowe na Tanzaniya, u Rwanda rukaza ku mwanya wa 2.

Undi mukino wa 1/4 wabaye kuri uyu wa Mbere wahuje Uganda na Malawi yari yitabiriye iyi mikino ku butumire dore ko yo itabarizwa mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba no hagati. Iyi kipe ikaba yatsinzwe n’u Bugande ibitego 2-0, byatsinzwe na kapiteni Farouk Miya mu gice cya mbere na Caesar Okhuti watsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota 2 gusa amakipe avuye mu karuhuko.

Uganda na Ethiopia zizahurira muri 1/2, mu gihe izizarokoka kuri uyu wa Kabiri nazo zizahatana muri 1/2 cy'irangiza. Biteganijwe ko kuri uyu wa kabiri, Soudan zombi, ni ukuvuga Soudan na Soudan y'Amajyepfo zizahatanira itike ya 1/2, maze nyuma y'uyu mukino hakazakurikiraho undi uzahuza ikipe y'igihugu Amavubi y'u Rwanda na Harambe stars ya Kenya ari nayo isangwanye iki gikombe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ibrahim shakur8 years ago
    Nkunda icyipe yirwanda ndahiha amahirwe yo ngutsinda





Inyarwanda BACKGROUND