RFL
Kigali

CECAFA: U Rwanda rwanyagiwe na Zanzibar

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2017 15:02
2


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Zanzibar ibitego 3-1 mu mukino wayo wa kabiri wa CECAFA wakinirwaga i Machakos kuri uyu wa Kabiri tariki 5/12/2017.



Zanzibar ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 34' ubwo Yahya Mudathir yatsindaga igitego cy'umutwe ahagaze hagati ya Niyonzima Olivier Sefu na Emmanuel Imanishimwe mu gihe Rugwiro Herve na Mbogo Ally bakinaga mu mu mutima w'ubwugarizi bari bamaze kuva mu myanya yabo.

Amakipe yombi avuye mu karuhuko ni bwo Hakizimana Mihadjili yishyuye iki gitego ku munota wa 46' bivuye ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy. Igitego cya kabiri cya Zanzibar cyabonetse ku munota wa 52' gitsinzwe na Mohammed Djuma biturutse ku gihunga cy'abugarira b'u Rwanda bahagaze nabi bityo Zanzibar babona uko bahana umupira. Igitego cya gatatu mu nyungu za Zanzibar cyatsinzwe na Kassimu Khamis ku munota we 86' w'umukino.

Ni igitego Zanzibar bateguye kuko cyagiyemo Kassim abanje gucenga Imanishimwe Emmanuel wari waje gukiza izamu avuye inyuma ku ruhande rw'ibumoso. Muri uyu mukino waberaga Machackos, Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC wari wabanje mu izamu yahaboneye ikarita y'umuhondo azira kuva mu izamu akajya kwivanga mu kibazo cyari kibereye hagati mu kibuga.

Ni umukino Antoine Hey yari yatanze ubunani ku bakinnyi batigeze babanza mu kibuga atsindwa na Kenya ku Cyumweru ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Kakamega. Mu gusimbuza, Antoine Hey John Paul umutoza w'Amavubi yabitangiye mbere yuko hatangira igice cya kabiri. Sekamana Maxime utagize kinini afasha ikipe nk'umuntu wakinaga ku ruhande yahise asimburwa na Biramahire Abeddy wahise atanga umupira wabyaye igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 46'.

Mico Justin yahise yinjira asimbura Nshuti Innocent nawe utagize icyo akora imbere y'izamu. Ku munota wa 65' ni bwo Manishimwe Djabel yahise asimbura Niyonzima Olivier Sefu wakinaga akingiriza abugarira b'u Rwanda (holding midfielder). Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri nyuma yo kuba yaratsinzwe na Kenya (2-0). Nyuma y'imikino ibiri u Rwanda rufite ubusa bw'amanota n'umwenda w'ibitego bine (4). U Rwanda ruzagaruka mu kibuga kuwa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2017 rukina na Libya.

Dore abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK 23), Imanishimwe Emmanuel 3, Rugwiro Herve 16, Mbogo Ally 9, Ombolenga Fitina 13, Niyonzima Olivier Sefu 21, Nshimiyimana Imran (C.5), Niyonzima Ally 8, Sekamana Maxime 11, Hakizimana Muhadjili 10 na Nshuti Innocent 19.

Zanzibar XI: Mohammed Abdurahman (GK 18), Ibrahim Mohammed Said 15, Haji Mininya Ngwali 16, Abdala Salum Kheri 13, Issa Haidari Dau 8, Abdul Azizi Makame 21, Yahya Mudathir Abbas 4, Muh’d Issa Juma 10, Ibrahim Hamad Ahmada 17, Feisal Salum Abdalla 3 na Suleiman Kassim (C-7).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Xxx6 years ago
    Babakubite babanoze ngo barategura CHAN... muracyafite urugendo.
  • 6 years ago
    rukundo.nakundin'ukwihangana





Inyarwanda BACKGROUND